Menya impamvu kwayura byandura

Bavuga ko umuntu runaka yayuye iyo, imikaya yo mu myanya mpumekero ye irambutse, bikarangwa n’uko umuntu yasama akinjiza umwuka mwinshi mu bihaha kandi atabiteguye, bigakorwa mu bice bitatu ari byo: kwinjiza umwuka mwinshi kandi bigafata igihe kirekire kiruta ibisanzwe, hagakurikiraho agahe gato umuntu asa nk’uretse guhumeka, ubundi hakaza igice cy’uko imikaya isubira uko yari imeze bijyana no gusohora wa mwuka.

Ibijyanye n’uko kwayura byandura bizwi mu gifaransa nka ‘échokinésie du bâillement”, abahanga basobanura ko ari uburyo ubwonko bw’abantu bukorana, ku buryo akenshi iyo umwe akoze ikintu n’undi ahita yumva akwiye kugikora. Ibi bibera mu gice cy’ubwonko gikora ibijyanye no kumva wakorera mugenzi wawe icyo agiye gukora cyangwa asabwa gukora bizwi nka ‘Empathie”.

Aha batanga urugero rw’ibindi bihe umuntu ashobora kwigana undi, nk’igihe uwo muri kumwe yinanuye, igihe agiye kwihagarika n’ibindi. Akenshi, ubwonko buhita bukubwira ko nawe ukwiye gukora nkawe.

Hari abatekereza ko kwayura ari ikimenyetso cyo kurambirwa, ibyo bigatuma rero hari aho kwayura bifatwa nk’ibitemewe.Nko mu nama zikomeye, iyo umuntu yayuye, abo bari kumwe bamufata nk’udahaye agaciro iyo nama arimo, nyamara abazi icyo kwayura bisobanuye, babona ko nta cyo bitwaye,cyane cyane ko atari ikintu umuntu akora yagiteguye.

Umuganga w’Umunyarwanda Dr. Seminega Benoit, uvura indwara zo mu mubiri (medicin interne), yatubwiye ko ahanini kwayura biterwa n’impamvu zitandukanye cyane cyane, izijyanye n’imikorere yo mu mutwe (psychologiques), kandi ko ibyakunze kuvugwa kenshi ko kwayura, byaba biterwa n’ibura ry’umwuka mwiza wa Oxygene mu bwonko, ngo atari byo.

urubuga www.passeportsante.net, rwo ruvuga ko abakashashatsi basanze atari abantu bayura gusa, kuko hari n’inyamaswa zayura, cyane cyane inyamaswa zigira uruti rw’umugongo, uretse Twiga, kuko ari yo nyamaswa yonyine igira uriti rw’umugongo itajya yayura. Umuntu akaba ashobora kwayura byiibura inshuro 250.000 mu buzima bwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza yo muri Amerika yitwa “Duke University” bwagaragaje ko kwayura bigabanuka uko abantu bagenda bakura.Ni ukuvuga ko abana bayura cyane ugereranije n’abantu bakuru.

Ngo abantu bafite imyaka 25 kumanura, bayura kenshi kurusha abafite imyaka 26 kuzamura kugeza kuri 50.Ikindi kandi ni uko abo bari hagati y’imyaka 26-50, na bo bayura inshuro nyinshi ugereranije n’abarengeje imyaka 50.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko kwayura bitewe n’uko umuntu abonye undi yayura, bidashingira gusa ku kitwa ‘empathie’ni ukuvuga ubushobozi umuntu yigiramo bwo kwisanga arimo akora ikintu kimwe na mugenzi we kandi batabivuganyeho.Kuko ngo iyo empathie yo ntijyana n’imyaka.

Nk’uko tubikesha urubuga www.swedish.org, tugiye kubagezaho zimwe mu mpamvu zituma umuntu yayura.

1.Kwayura bishobora guterwa n’uko umubiri ukeneye guhindura uko urimo gukora muri ako kanya, cyangwa ubwonko bubikeneye.

Iyo umuntu ahumetse cyane mu gihe yayura, ibyo byigizayo amaraso ashyushye yegereye ubwonko, ahubwo bikabushyira umwuka uvuye mu bihaha. Hari abafata kwayura nk’uburyo bw’umwimerere umubiri ufite buwufasha guhoza amaraso.

2. Kwayura bishobora guterwa n’uko umuntu ananiwe

Iyo umuntu atasinziriye neza ngo aruhuke, igipimo cy’ubushyuhe bw’ubwonko kirazamuka, icyo gihe rero, umuntu akaba yakwayura kugira ngo ibintu bisubire ku murongo. Ikibabaje ni uko bidakemura ikibazo burundu, ahubwo bifasha umuntu akanya gato . Iyo kwayura bigurutse kenshi bitewe n’uko umuntu atasinziriye neza,umuntu ashobora kujya kwa muganga akareba nib anta kibazo cyo kubura ibitotsi afite.

3.Kwayura bishobora guterwa n’uko uwayura abonye mugenzi we yayuye

Kwayura bishobora kuzanwa n’uko umuntu abonye undi yayuye.Kwayura bishobora kwandura. Iyo umuntu arimo kuvugana n’umuntu akabona arayuye, bishobora gutuma nawe yayura.

4.Kwayura bishobora guterwa no kuba umuntu arimo afata imiti runaka

Hari imiti abantu banywa, ikaba igira ingaruka zo gutuma uyufata yayura kenshi.Icyakora ibyo bikunda kuba ku bantu bafata imiti igenewe abantu bahangayika cyane (anxiety), cyangwa se abafata imiti igenewe abantu bafite agahinda gakabije no kwigunga (depression).

5.Kwayura bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari ikibazo mu mubiri w’umuntu

Kwayura cyane, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari ikibazo mu mubiri w’umuntu, urugero,kwayura cyane bishobora guterwa n’uko umuntu arwaye umutima, bishobora kandi kuba ikimenyetso cy’uko umuntu arwaye igicuri,kwayura cyane kandi bishora kuba ikimenyetso cy’uko umwijma w’umuntu utagishoboye gukora akazi kawo, bityo kwayura bikaba ari ikimenyetso umubiri wohereje ugaragaza ko hari ibitagenda neza.Iyo ibyo bibaye umuntu yihutira kujya kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyo rwose pe

Kiki6 yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Ibi nibyo nubu nsomye iyi nkuru mpita nayura! Ikindi nuko iyo umuntu koko agiye kwihagarika muri kumwe nawe wumva ushatse kujyayo. Mu kinyarwanda hari umugani bagira bari: Ukoze hasi akwibutsa ibuye"

Kiki6 yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Urakoze munyamakuru.Nahoraga nibaza impamvu abantu begeranye bayurira icyarimwe.Gusa muli iyi si hari "amayobera" menshi.Nubwo Imana yaduhaye Bible kugirango tumenye:aho duturuka,impamvu turiho no kumenya aho tujya (the mankind future),hari byinshi itatubwiye.Cyokora nta gushidikanya ko mu isi nshya dutegereje izaba paradizo dusoma muli 2 petero 3:13,abazayibamo bazamenya ibintu byinshi cyane tutazi uyu munsi.Gusa nkuko dusoma mu Imigani 2:21,22,isi nshya izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana gusa.
Niyo mpamvu niba koko dukunda Imana kandi dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,tugomba gushaka Imana cyane,ntiduhere mu byisi gusa.Imana ubwayo niyo idusaba kuyishaka kugirango tuzarokoke umunsi w’imperuka.Byisomere muli Zefaniya 2:3.

gatare yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka