Menya imisemburo itera ibyishimo n’aho iva
Kwikuda, kwishima, guseka, kugira impuhwe, ibi byose biterwa n’imisemburo. Iyo bita imisemburo y’ibyishimo, ese iyi ni iyihe?
Imisemburo ni ibinyabutabire bikorwa n’imvubura zitandukanye ziri mu mubiri, izenguruka mu mubiri igendeye mu maraso itanga amakuru atandukanye ngo umubiri ukore bikwiye. Imisembura iri mu mubiri wa muntu ni myinshi, kuri ubu ibarirwa muri 50.
Bimwe mu byo iyo misemburo ikora harimo n’ituma umuntu yishima, imwe muri yo ni iyi ikurikira:
Dopamine
Ikunzwe kwitwa umusemburo w’ibyishimo, kuko ubwonko buwuvubura iyo umuntu ashaka kwihemba cyangwa kwishima. Iyi dopamine ituma umuntu ashaka kugera ku ntego yihaye uko yaba imeze kose. Icyo ikora ni ukongera ubushobozi bwo kwita ku kintu kimwe kugeza gikozwe, igufasha kwibuka mu gihe uri kwiga ikintu gishya, no kugira ubwira bwo kugera ku ntego zawe.
Iyo ibaye nyinshi mu mubiri bigira ingaruka ku buzima kuko ni ho usanga hari ababatwa n’ibiyobyabwenge no gusheta, kuko bituma wishimira kugera ku ntego wihaye.
Iyo dopamine ibaye nkeya mu mubiri ishobora gutera indwara zitandukanye harimo iya Parkinson na ADHD. Birakugora gutekereza neza cyangwa kwibuka, wumva ntacyo ushaka gukora, ndetse no kwita ku bintu bikaba byakunanira. Dopamine igira uruhare ku buzima bwawe, uhereye ku buryo utekereza ukagera ku buryo wiyumva umunsi ku wundi.
Serotonin
Akamaro kayo ka mbere ni ukuringaniza ibyiyumviro by’umuntu, ariko si ibyo gusa kuko iyo serotonin iri mu mubiri ifasha igogora, kwihagarika no gusinzira neza. Amara akora 95% bya serotonin ikoreshwa n’umubiri ndetse n’ibindi binyabutabire bifasha ubwonko kwiga, kwibuka n’ibyiyumviro, bivuze ko indyo yuzuye ifasha kuzamura uyu musemburo mu mubiri ugufasha kuringaniza ibyiyumviro.
Uyu musemburo ushobora kugabanuka mu mubiri mu gihe umuntu ahangayitse, cyangwa vitamin D na tryptophan ari bike mu mubiri. Ibi bituma uhangayika, ukagira imbaraga nke mu mubiri, kumva unaniwe no kurakara bya hato na hato.
Endorphin
Uyu ni umusemburo urinda umuntu ububabare ukaba ukorwa n’ubwonko mu gihe ugize ububabare. Uzenguruka mu mubiri biciye mu myakura, uwubwira ko utari mu kaga nyuma yo guhura n’ububabare.
Umutwe ushobora kukurya cyangwa umugongo bitewe na stress, ukaribwa amaguru mu gihe uri kwiruka ahantu harehare, endorphin ijya muri ibyo bice uri kuribwamo ikagabanya uburibwe. Endorphin igabanya umuvuduko umutima uri gutereraho ugasubira ku muvuduko usanzwe, ikongera icyizere, igafasha kugabanya kubyimbirwa. Iyi ibaye nkeya mu mubiri utangira kumva uhangayitse igihe kirekire (stress), ukabura ibitotsi, ukarakazwa n’ibintu bito.
Melatonin
Uyu musemburo ufasha ubwonko gutandukanya igihe cyo kuryama/kuruhuka n’igihe cyo gukanguka/gukora, iyo haje umucyo mu gihe cy’amasaha 24 bita circadian rhythm. Melatonin na serotonin byose bifasha umuntu gusinzira neza. Melatonin yo ikora by’umwihariko ku gusinzira ariko serotonin yo ikita no ku gihe gituma umuntu yumva amerewe neza.
Oxytocin
Umusemburo w’urukundo nk’uko ukunzwe kwitwa, uyu ukunze kugaragara mu gihe umugore ari ku bise no mu gihe ari konsa. Oxytocin kandi yiyongera mu gihe umuntu ashaka gukora imibonano mpuzabitsina, iyo ubonye umuntu wizera, uri mu rukundo cyangwa mu gukomeza umubano w’umwana n’umubyeyi.
Uyu musemburo iyo ubaye muke cyangwa mwinshi mu mubiri, ibintu bidakunze kubaho, bishobora gutuma nyababyeyi itikora ngo umwana avuke, na nyuma yo kubyara umubyeyi akabura amashereka.
Iyi misemburo itera ibyishimo ushobora kuyongera mu mubiri mu buryo butandukanye, kandi butagoye bugufasha kwishima no kwirinda ingaruka zo kuyigira ari mike. Harimo gukora imyitozo ngororamubiri, kwishimana n’inshuti n’abavandimwe, kurya indyo yuzuye, kumva umuziki ku bawukunda, kumarana igihe n’uwo ukunda muganira cyangwa mukora ibibahuza mukunda, kuryama amasaha ahagije hagati ya 7-9, kwirinda guhangayika (sress).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|