Menya igitera ibirenge kunuka n’uko wabyirinda

Abantu benshi bakunze kubira ibyuya mu birenge cyane cyane igihe bambaye inkweto zifunze, bamwe bikabaviramo kunuka mu birenge.

Kunuka mu birenge bitewe n’inkweto, bishobora kuba iby’akanya gato, urugero nk’igihe wakoze urugendo rurerure, cyangwa bigaterwa n’ubwoko bw’amasogisi, cyangwa n’intweto ubwazo, ariko hari n’abo bibaho karande bigahinduka nk’uburwayi.

Ariko hari n’abo bibaho karande, n’iyo waba wambaye amasogisi n’inkweto bitazanisha ibyuya mu nkweto.

Iyo ari ikibazo cyakubayeho karande, bigera n’aho usigara nawe ubwawe wibaza uko wabigenza, kuko bishobora gutuma wiha cyangwa uhabwa akato n’abo mubana mu buzima bwa buri munsi.

Ushobora kuba waragerageje uburyo bwose bushoboka ngo urebe ko wakira iyo ndwara ariko ibirenge byawe bikanga bigakomeza kunuka mu nkweto.

Ubusanzwe, ibirenge binutswa n’icyuya umuntu abirira mu nkweto; hanyuma za mikorobe zo mu ruhu (bacteria) zigahindura cya cyuya mo ibintu bisa n’ibimatira ari byo bitera umunuko mu birenge cyane cyane hagati y’amano.

Uwo munuko bita Bromodosis, ni umunuko utajya wihanganirwa na benshi keretse abafite ibibazo byo kutanukirwa. Icyuya ubusanzwe nta munuko cyangwa impumuro kigira, ariko iyo kije ku ruhu kigahura na za mikorobe zo mu twengeruhu, ni byo bivamo ibintu bitanga umunuko cyangwa umwuka mubi.

Akenshi abantu bari mu kazi gatuma bamara umwanya munini bagahaze kandi bambaye inkweto, ni bo babira icyuya mu birenge.

Bishobora no kuba ku muntu uhura n’ibimuhangayikisha kenshi (stress) cyangwa ku bantu bafite uburwayi bwita hyperhidrosis butuma umuntu abira icyuya buri kanya.

Dore uko wakwirinda kunuka ibirenge

1. Shyira amazi mu ibase ushyiramo isabune ihumura ubundi ukandagiremo umare iminota 30 buri munsi.

2. Ushobora kugura umuti wabigenewe ushyirwa mu nkweto mbere yo kuzambara.

3. Kunywa amazi mensi buri munsi ni bumwe mu buryo bwiza bwo kurwanya umwuka mubi ku mubiri (umunuko).

4. Mu gihe cy’ubushuye bwinshi, jya unyuzamo wambare inkweto zidafunze, nugera mu rugo nimugoroba ukuremo inkweto ugendeshe ibirenge.

5. Irinde kwambara inkweto za plastic cyangwa izidakoze mu ruhu kuko ari zo ahanini zituma ibirenge bibira icyuya.

6. Fata akabase gato, ushyiremo amazi y’akazuyazi uminjiremo porici ubundi use nk’uyikamurira mu mazi kugeza igihe amazi abaye nk’amata afashe ubundi ushyiremo ibirenge bimaremo iminota 10 nurangiza wihanagure neza urindire byumuke.

7. Ushobora no gufata utuyiko tubiri tw’umunyu witwa Epsom ugashyira mu nshuro enye z’amazi ukajya winikamo ibirenge buri munsi, nabyo bituma ibirenge byirirwa byumutse imbere mu kweto.

8. Irinde kwambara inkweto zimwe iminsi ibiri ikurikirana kuko nazo ziba zikeneye umwanya wo guhumeka, kandi igihe wazibiriyemo icyuya, ukazigirira isuku ukazanika zikumuka neza.

9. Igihe urangije gukaraba umubiri wose, fata ipamba ryo kwa muganga uryinike muri arukoro (alcool) y’ibikomere, hanyuma rya pampa uricemo uduce udushyire hagati y’amano. Alcool yo kwa muganga ituma uruhu rwo hagati y’amano rudatutubikana.

10. Ushobora no gukoresha puderi (powder) yo mu bwoko bwa talcum ukayisiga mu birenge cyangwa ugakoresha ibyo bita baking soda bikoreshwa mu guteka imigati cyangwa amandazi, nabyo bifasha abantu bagira ikibazo cyo kubira ibyuya cyane mu birenge.

11. Kwinika ibirenge mu mazi avanze na vinegre / vinegar nabyo birafasha.

12. Hariho n’amasogisi (socks) yabigenewe yambarwa n’abakora sports afite utwenge dutuma ibirenge bihumeka imbere mu kweto, kimwe n’akoranye umuti wirukana mikorobe zo ku ruhu ngo zitaza kwivanga n’ibyuya bigatanga umwuka mubi.

Uburyo ushobora kwiyambaza ni bwinshi. Ubu ni bumwe mu bwo twabashije kugukusanyiriza, niba ufite ikibazo cyo kunuka ibirenge igihe wambaye inkweto zifunze, ushobora guhitamo uburyo bukunogeye bitewe n’ibikoresho ushobora kubona mu buryo bukoroheye.

Ariko ntitwasoza tukakubwiye uburyo bworoshye cyane kurusha ubwo twavuze mbere, kuko dusanga ari bwo bushobora kubonwa na buri we kandi butagoye.

13. Shaka amajyane menshi, uteke icyayi kijya kuba umukara, ubundi ujye ukandagiramo buri munsi byibuze iminota 30 mu gihe cy’iminsi irindwi. Aside (acid) yo mu majyane yica za mikorobe zo mu birenge igafunga utwengeruhu two mu mano bigafasha ibirenge kumara umwanya munini bidatose kubera ibyuya.

Ibi turabikesha urubuga rwa internet rwitwa:

www.disabled-world.com, ariko inama iruta izindi zose, igihe ufite ikibazo cyo kunuka mu birenge kandi ntako utagira ngo ubigirire isuku, ibyiza ni ukujya kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

USHOBORAGUTEKATEYIMUMAZIUGAKANDAGIRAMO.

NDAYIRAGIJE EMMANWELE yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

NIBA URIKWISHURI WABIGENZA UT

alias yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka