Menya ibyo udakwiye kurya igihe wariye amagi

Hari abantu barya amagi nk’uko barya ibindi biryo bisanzwe, ndetse ntibanitwararike ku bindi byo kurya n’ibyo kunywa bafata mu gihe bariye amagi. Ku rubaga https://timesofindia.indiatimes.com, bavuga ko kurya ibiryo bikwiye mu gihe gikwiye bituma umuntu agira ubuzima bwiza.

Gusa hari ibyo kurya umuntu yavanga bikaba byamuviramo kurwara cyangwa se kugubwa nabi mu mubiri.

Nk’uko bisobanurwa kuri urwo rubuga, usanga abantu benshi muri iyi minsi baba bahugiye muri byinshi, bigatuma batita ku byo barya, nyamara hari ibyo umuntu arya yabivanga n’ibindi bitagombye kuvangwa bikamuviramo ibibazo mu nzira z’igogora, kunanirwa bidasanzwe, isesemi n’ibindi.

Kimwe mu biribwa abantu bafata uko babonye ni amagi, kandi yuzuyemo intungamubiri, za ‘Proteine’, ‘Vitamine’ ndetse n’ubutare butandukanye.

Hari abakunda kurya amagi bayavanze n’ibindi bintu nk’inyama, ibikomoka ku mata ndetse n’ibindi binyobwa birimo ikawa, ariko hari ibyo umuntu yagombye kwirinda kurya mu gihe yariye amagi.

Mu bindi umuntu akwiriye kwirinda kuvanga n’amagi ni isukari. Impamvu atari byiza kuvanga amagi n’isukari, ni uko byombi byigiramo ikitwa ‘amino acid’ zihuriye hamwe zishobora guteza uburozi mu mubiri w’umuntu, ikindi kandi bishobora no gutuma amaraso azamo utuntu tw’utubumbe kandi ibyo ni bibi ku muntu.

Amagi kandi ntakwiriye kuvangwa n’amata ya Soya, kuko kurya amagi hamwe n’amata ya Soya byabuza umubiri kwakira za ‘proteine’ ubundi ukenera.

Si byiza kandi kurya amagi n’icyayi. Kuri urwo rubuga bavuga ko nubwo abantu hirya no hino ku isi bakunda kurya amagi bananywa icyayi, bamwe bavuga ko bituma igogora ry’ayo magi rigenda neza, abandi bakavuga ko barenza icyayi ku magi ngo ari ukugira ngo barwanye umwuka w’amagi usigara mu kanwa umuntu amaze kuyarya.

Nyamara mu by’ukuri ngo iyo mvange ishobora gutuma umuntu yituma impatwe, ikaba yateza ikibazo mu mubiri.

Amagi kandi ntajyana n’inyama z’urukwavu, kuko nubwo abantu bakunda kuyarya abariye n’inyama z’ubwoko butandukanye, ariko kuyarya ari kumwe n’inyama z’urukwavu ngo bishobora guteza impiswi.

Hari kandi imbuto zitandukanye zitajyana n’amagi harimo cyane cyane izitwa ‘melons’. Ibindi bitajyana n’amagi harimo amata n’ibiyakomokaho ndetse n’ibishyimbo.

Ku rubuga http://www.rester-en-bonne-sante.com, bavuga ko atari byiza kurya amagi nyuma ngo umuntu arye n’ibitera imbaraga.

Ibindi bavuga kuri urwo rubuga ni uko atari byiza kurya amagi nyuma ngo umuntu arye imineke, n’izindi mbuto zitwa ‘datte’. Si byiza kandi kurya amagi n’amata n’inyama, yaourt n’amafi icyarimwe, kuko byatuma umuntu agubwa nabi mu nda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ni byiza ko mutugejejeho iki kiganiro, ariko se ni igihe kingana iki, niba wariye igi cy amagi; kuburyo ushobora kurya byabindi bibujijwe byavuzwe muri iki kiganiro.

Muzatubwire niba Ku mwana uri hagati y’ amezi 6 - 15, kurya igi ribisi ntangaruka bishobora kumugiraho?

Trusty Legend yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Murakoze cyane, hari byinshi twungukiyemo. Tugomba kubisangiza abandi.

Muzatubwire niba umwana kurya igi ribisi niba ntangaruka bishobora kumugiraho.

Trusty Legend yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Murakoze ubu ndabimenye

Habumugisha innocent yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Murakoze,arikose uriye amagi nyuma yisaha ukarya iyo mineke ,inyama,nibindi Hari ikibazo? None niki warya umaze kurya amagi?
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka