Menya ibishobora gutuma umugore abyara impanga z’abagera kuri batanu

Kubyara abana barenze umwe ni ibisanzwe ariko abahanga ndetse n’ibyanditswe mu bitabo bitandukanye, bivugwa ko hari abantu bashobora kubyara impanga n’abandi bake cyane bashobora kubyara abana batanu cyangwa barenga bakagera ku icumi.

Ntibikunze kubaho ko umugore abyara icyarimwe abana batanu cyangwa barenga ariko bibaho
Ntibikunze kubaho ko umugore abyara icyarimwe abana batanu cyangwa barenga ariko bibaho

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, Dr Nzabonimpa Anicet, avuga ko hari impamvu nyinshi zatuma umugore abyara abana benshi icyarimwe ariko agashingira kuri ebyiri z’ingenzi.
Ati “Impamvu ya mbere ni uko intanga y’umugabo n’umugore biba byahuye, iyo bimaze guhura igi ryitereka mu mura nyuma rikaza kwisatura ku buryo ibice ryisatuyemo bivamo abana bangana n’ibice byavuyemo".

Ibyo bimenyekana ko abana baturutse mu igi ryacitsemo ibice, iyo bavutse ari bo akenshi bavuga ngo ni impanga zihuje ibintu byinshi (Vrai Jumeaux cyangwa Identical twins) aho baba basa, bakora bimwe, bareshya, imico ihura n’ibindi.

Icya kabiri gishobora gutuma umuntu abyara abana benshi agisobanura atya "Ni igihe umugore yarekuye intanga zirenze imwe, aho udusabo tw’umugore dushobora kurekurira rimwe intanga, zikigabanya mu mpande zombi ku buryo zishobora kuvamo impanga cyangwa se zageramo igi rikaba ryacikamo ibice bitandukanye, mu dusabo hakiremamo abana bagera kuri bane cyangwa barenga. Kimwe n’uko bishobora guturuka ku mugabo umwe warekuye intanga ebyiri z’umugabo aho zigabanyamo zikaba zasanga amagi yombi y’umugore yari yiteguye agahita asama abana barenze umwe”.

Muri iyi minsi abantu benshi bakunze kugaragara ko babuze urubyaro bityo bamwe bakaba bakoresha imiti itandukanye kugira ngo intanga z’umugore cyangwa z’umugabo zigire imbaraga, abandi bakaba bashaka ituma intanga zikura cyangwa se bakiteza intanga, kuko baba badafite ubushobozi bwo kubyara.

Dr Nzabonimpa avuga ko akenshi icyo gihe muganga ashobora gutera umugore intanga nyinshi zishoboka.

Ati "Muganga ashobora gutera umugore intanga cyangwa se wenda bakazihuriza mu byuma byabugenewe (imashini), akenshi rero bafata igi rirenze rimwe kugira ngo nihagira iripfira mu nzira ririmo gukura byibuze hazavemo rimwe rikuza umwana, ari yo mpamvu bafata amagi ane, atanu kuzamura”.

Yongeraho ko abantu bakunze gukoresha uburyo bwo kwiteza intanga akenshi bakunze kubyara impanga kuko muri nyababyeyi zabo bashyiramo amagi menshi ashoboka, we abibonamo umugisha ku muntu wari warabuze urubyaro aba abonye abana benshi uko yabyifuzaga.

Kubyara impanga rimwe na rimwe bishobora kuzamo karande aho mu muryango usanga havukamo impanga, bitewe n’amaraso y’umuntu aho udusabo tw’intanga z’umugore dushobora kurekura intanga zirenze imwe.

Ashobora no kuba afite ibivumbikisho bakunze kwita imisemburo bituma igi rivuye mu mugore iyo rigiye mu mura rishobora kwicamo ibice byinshi bityo akabyara abana barenze umwe.

Dr Nzabonimpa Anicet
Dr Nzabonimpa Anicet

kubyara impanga nabyo bishobora guterwa n’imiti umuntu yafashe ishobora gutera ubushyuhe mu myororokere y’umuntu, ibiryo runaka arya nabyo bishobora gutuma imisemburo (Progesterone & Estrone) imwe ikora cyane.

N’ubwo igitabo Guineness de Record kitagaragaza neza umubare w’ababyaye abana benshi bamaze kwandikwa muri iki gitabo cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe ku isi.

Muri Gicurasi, Halima Cisse wabyaye abana icyenda muri Maroc, na we yahigitse umunyamerika, Nadya Suleman, wabyaye abana umunani mu 2009.

Raporo zerekana ko ibindi byabaye ku bandi babiri batandukanye bakibaruka abana benshi icyarimwe byaherukaga mu myaka ya 1970, ariko nyuma y’iminsi mike bose baza gupfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nta gushidikanya ko Kubyara Umwana aricyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Bene abo,izabakura mu isi ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga.

hitimana yanditse ku itariki ya: 29-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka