Menya ibishobora gutera isepfu n’uburyo bwo kuyivura
Kurwara isepfu bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi, ariko hari n’igihe ishobora guterwa n’ubundi burwayi busaba umuntu kujya kwa muganga.
Uburwayi bushobora gutera isepfu y’igihe kirekire, twavuga nk’umusonga, uburwayi bw’inyama itandukanya ibihaha n’igituza buzwi nka pleurisy, kubatwa n’inzoga zisembuye, kwivumbagatanya kw’igifu cyangwa urwagashya, indwara zifata amara n’izindi. Byumvikana ko niba ufite isepfu imaze igihe, icya mbere usabwa ni ukujya kwa muganga.
Dore ibishobora gutera isepfu bitari uburwayi:
Guhaga cyane, amafunguro arimo ibirungo bikabije cyane cyane urusenda, n’ibindi byokera, kunywa inzoga zisembuye, kunywa amazi akonje bikabije, kunywa soda zirimo umwuka wa Co2 mwinshi (coca cola, sprite n’izindi), amafunguro ashushye cyangwa akonje cyane, impinduka zitunguranye z’ubuhehere cyangwa ubushyuhe bw’ikirere, kumira umwuka mu gihe urimo gukanjakanja shikarete (chewing-gum), kunywa itabi, gusohoka mu kinya nyuma yo kubagwa, gushiguka no kugira umuhangayiko (stress), kumira umwuka mu buryo butunguranye ukanyura aho utagomba kunyura cyangwa hakagira ikiribwa kiyobera mu nzira y’umwuka n’ibindi n’ibindi.
Hari uburyo butandukanye bushobora kuvura isepfu:
– Gusoma ku mazi make akonje nka barafu (ice)
– Kurigata isukari, vinegre, kurya agace k’indimu
– Guhagarika umwuka umwanya muremure ushoboye
– Guca bugufi ugasutama amavi agasa n’arimo gukanda mu gituza
– Kunama ugakoza ibiganza ku mano ukamara akanya
– Guhumekera mu ishashi ugasubizayo umwuka
– Gusaba umuntu akagukirigita
– Gusohora umwuka mwinshi kandi uwusunika n’ingufu
– Kugerageza kwiturisha imibi ubanje kwinjiza umwuka mu nda
– Gukoza akatsi cyangwa agapapuro kazinze mu zuru ku buryo witsamura
– Gusaba umuntu kugushitura cyangwa kugukanga utiteguye, ariko icyo gihe
ugomba kuba uzi neza ko nta kibazo cy’umutima ufite. Hari abakoresha uburyo bwo kuzuza umwuka mu ishashi bakayiguturikiriza inyuma.
– Gukurura isonga y’ururimi gake gake n’ibindi n’ibindi
Icyitonderwa:
Uburyo ushobora gukoresha ni bwinshi, ariko ukazirikana ko niba ukomeje gusepfura ukamara umwanya cyangwa iminsi, ihutire kujya kwa muganga barebe ko nta bundi burwayi ufite burimo ubwo twavuze mbere.
Ohereza igitekerezo
|
Uzatubwire kukwishisha cyane ndetse nokugira imbeho ikabije kugeranaho wumva utinye imbeho kurwego rwacyane niba aruburwayi cg bikaba binavurwa bigakira nikibitera urakoze 🫶🙏❤️🩹