Menya ibikoresho ukoresha buri munsi ariko utazi akamaro kabyo

Ni kenshi dukoresha ibikoresho ariko ugasanga byinshi muri byo tutabikoresha uko bikwiye cyangwa ntitunabikoreshe kuko tuba tutabisobanukiwe.

Inganda zikora ibintu byinshi kandi buri kimwe kiba gifite umumaro wacyo. Kuba hari ibitaramenyekanaga si ubushake buke ahubwo akenshi byaterwaga no guhanahana amakuru bitihutaga cyangwa ngo bigere kuri bose.

Ariko uko imyaka ishira niko ikoranabuhanga rigenda rihishura byinshi mu bitaramenyekanaga ku bushake cyangwa se kubera ko amakuru atabaga yasakaye.

Televiziyo yazaniye ikiremwamuntu kureba kure aho amaso ye adashoboye kugera, ariko ikoranabuhanga ryarushijeho kumufasha kumva neza impamvu ibintu biteye uko biteye, rimwe na rimwe bitandukanye n’uko yabitekerezaga.

Ugiye kwirebera uburyo byinshi mu bikoresho utunze cyangwa wasuzuguraga bigiye bifite umumaro urenze umwe.

Twifashishije urubuga rwa buzzfeed.com kugira ngo tukugezeho bimwe mu bikoresho uhura nabyo cyane ariko ushobora kuba utari uzi indi mimaro bigufitiye.

Agrapheuse (Strapler)

Ako kantu kaba kuri Agrapheuse kagufasha gukuraho izo wateye ku mpapuro
Ako kantu kaba kuri Agrapheuse kagufasha gukuraho izo wateye ku mpapuro

Niwitegereza kuri Agrapheuse ukoresha mu biro urasanga inyuma ifite akuma karenzeho kameze nk’agasongoye. Ako kuma gafite umumaro wo kugufasha gukuramo inzuma wateye ku mpapuro mu gihe wifuje kuzikuramo.

Agafuniko k’ikaramu

Agafuniko k'ikaramu gafite umumaro wihariye
Agafuniko k’ikaramu gafite umumaro wihariye

Umwobo uciye hejuru ku gifuniko cy’ikaramu ntago washyiriwemo umurimbo gusa. Abize mu mashuri muzi uburyo abantu bakunda kugishyira mu kanwa igihe umuntu ari gukurikira amasomo cyangwa ari mu kazi.

Uzasanga akenshi ikaramu igifite cyarangiritse kuko byorohera nyir’ikaramu kugishyira mu kanwa.

Niyo mpamvu kampani zikora bene aya makaramu nka Bic cyangwa Ball Pen zahisemo gutobora hejuru kugira ngo umuntu aramutse akimize umwuka ubone aho unyura mu gihe agikorerwa ubutabazi bw’ibanze.

Igikoresho cyo kwarura Macaroni (Spaghetti)

Icyo gikoresho gisanzwe gikoreshwa mu kwarura macaroni cyanakoreshwa mu gupipa ayo ugiye guteka
Icyo gikoresho gisanzwe gikoreshwa mu kwarura macaroni cyanakoreshwa mu gupipa ayo ugiye guteka

Ibyinshi mu bikoresho bikoreshwa mu kwarura macaroni usanga bifitemo umwenge hagati. Akamaro k’uwo mwenge ni ugufasha gupima amakaroni yahaza umuntu umwe mu gihe ugiye guteka. Uriya mwenge washyizweho hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe ku bantu benshi ku ngano ya macaroni yahaza umuntu umwe.

Akuma kari ku myenda y’amakoboyi

Utwo twuma abantu benshi ntibamenya umumaro watwo
Utwo twuma abantu benshi ntibamenya umumaro watwo

Aka kuma kameze nk’agapesu kari muri tumwe mu twabaye inshoberamahanga ku bantu batandukanye ku isi. Mu myaka mike ishize nibwo abahanga bashoboye gutahura icyo utu twuma tumaze, dore ko sosiyete yaduhimbye ya Levi’s Strauss yari yaranze gutangaza umumaro watwo.

Utu twuma dushinzwe gutuma uyu mwenda udapfa gucika, kuko nubwo igitambaro gikoze ikoboyi gikomera bishobora kukiviramo gucika mu gihe cyipfunyaritse.

Utu twuma rero dutuma iyo ikoboyi yipfunyaritse nta yindi ngaruka byayigiraho.

Benshi bakoresha umufuka wo ku ikoboyi mu kubika ibintu bito nk'ibiceri, ariko sicyo wa korewe bwa mbere
Benshi bakoresha umufuka wo ku ikoboyi mu kubika ibintu bito nk’ibiceri, ariko sicyo wa korewe bwa mbere

Naho kariya gafuka kaba ku ikoboyi, kuri iki gihe gakoreshwa nk’akabikwamo ibintu bito bito. Ariko siyo mpamvu kashyizweho ubwo ikoboyi yakorwaga bwa mbere mu myaka ya 1800. Kari karakorewe kubikwamo amasaha, icyo gihe isaha yari itaratangira kwambarwa ku kaboko.

Utumenyetso kuri ‘Key Board’ ya mudasobwa yawe

Key board ya mudasobwa nayo igira utubuto tubiri abantu badakunda kumenya umumaro watwo
Key board ya mudasobwa nayo igira utubuto tubiri abantu badakunda kumenya umumaro watwo

Reba kuri mudasobwa yawe cyangwa niba utari hafi aho uyigereraho witegereze, urasangaho utumenyetso tubiri tumeze nk’utudomo. Kamwe kuri ku nyuguti ya ‘F’ akandi kari ku nyuguti ya ‘J’. Utu natwo dufite impamvu yatwo twagiyeho.

Iyo mpamvu nta yindi uretse gufasha umuntu wandika kumenya aho izindi nyuguti ziherereye. Ibi byumva ku buryo bwihuse n’abazobereye umurimo wo kwandikisha imashini (typists) kuko bibafasha kwandika atiriwe akura amaso kuri Screen ya mudasobwa ngo arebe kuri Key Board, bikamufasha kwandika yihuta kandi adategwa.

Umwenge kuri metero bushumi

Uwo mwenge uri kuri metero ukoreshwa kugira ngo uyifatishe ahantu ubashe gupima neza
Uwo mwenge uri kuri metero ukoreshwa kugira ngo uyifatishe ahantu ubashe gupima neza

Uyu mwenge washyiriweho gufasha umuntu upima gufatisha umusozo wa metero ye ku kantu abona kamufasha kuyifata atiriwe akenera undi umufasha. Ku ifoto urabona ko batanze urugero rw’iburo yifashishijwe mu gufata iyi metero.

Coca kora mu mukebe (Can)

Uko wari usanzwe unywa Coca Cola, n'uko wagakwiye kuyinywa
Uko wari usanzwe unywa Coca Cola, n’uko wagakwiye kuyinywa

Niba warigeze kwifashisha umuheha mu kunywa Fanta cyangwa ikindi kintu kiri mu mukebe, byanga bikunze wabikoze nabi ariko ntawaguseka kuko benshi ntibabizi n’ababimenye nta gihe gishize.

Ku mukebe w’ibyo kunywa hariho akantu kameze nk’impeta ukurura ufungura. Ako kantu niko uba ukwiye guhindukiza ukanyuzamo umuheha wijiza mu mukebe ukinywera nta kibazo.

Ako kantu kadufasha ko umuheha utagenda wizunguza bikakubangamira cyangwa ukakumenaho icyo kunywa.

Umukondo w’isafuriya

Uwo mukondo w'isafuriya ugufasha guterekaho ikimamiyo
Uwo mukondo w’isafuriya ugufasha guterekaho ikimamiyo

Uriya mwenge uri ku mukodo ufite akamaro ko kugufasha guterekaho ikimamiyo cyo gutekesha isosi. Uyu mwenge ushobora no gukoreshwa bamanika isafuriya aho yajyenewe kubikwa. Niba ufite isafuriya ifite umukondo ubutaha ntukajye ubura aho ushyira ikimamiyo.

Igipimo cya lisansi

Aho ako gapimo ka lisanse gashushanyije nka pompe gaherereye niho reservoir iba ireba
Aho ako gapimo ka lisanse gashushanyije nka pompe gaherereye niho reservoir iba ireba

Niba ufite imodoka ukaba ujya ugira ikibazo cyo kwitiranya aho umunwa wa rezerivuwari (Reservoir) uherereye ntuhangayike kuko nturi wenyine. Abantu benshi bakunda guhura n’iki kibazo aho umuntu ajya kuri Station kunywesha agaparika mu ruhande rutari rwo.

Kwirinda iki kibazo ujye ureba ku kamenyetso ka lisence muri Tableau y’imodoka, usangaho agashushanyo ka ‘pompe’ itanga lisansi. Ako gashushanyo ka pompe gafite umugozi, niba uri ibumoso ubwo imodoka iba inywera ibumoso, kaba iburyo imodoka ikanywera iburyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

murakoze kutugezaho ibintu by’ubwenge kbsa.

babu yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Kinyamwuga mujye muuvuga naho mwateruye inkuru kuko subushakashatsi bwanyu nubwikindi kinyamakuru.

kayonga yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

Murakoze tutwungura ubumenyi, mukomerezaho, kubakurikira natwe turabigira intego.

J. Bosco yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

Murakoze cyane kutugezaho ibintu nyungurabwenge, mukomerez’aho twiteguye kujya tubakurikira.

J. Bosco yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka