Menya byinshi kuri kabusuri ‘Capucine’ inavura idwara z’ubuhumekero

Kubera ibigize ikimera cya kabusuri harimo ibyitwa ‘glucosinolate’ ndetse n’umusemburo wa ‘myronase’, biyiha ubushobozi bwo gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri, Ikanavugwaho kuvura ibibazo bimwe na bimwe byo mu mbyiko, mu mara ndetse no mu matwi.

Kabusuri ni ikimera kinavura indwara nyinshi
Kabusuri ni ikimera kinavura indwara nyinshi

Kabusuri kandi ivugwaho kuba ifite ubushobozi bwo gukiza indwara zitandukanye zo mu buhumekero nka ‘grippe’, ‘rhume’, ‘bronchite’ n’inkorora.

Nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.doctissimo.fr, icyo kimera ngo kirinda umwanda mu bikomere byoroheje, kikanabyomora. Kabusuri kandi ikoreshwa mu gukomeza imisatsi ku bantu bagira imisatsi icika naho iyo ikoreshejwe mu mavuta, ivura ibibazo by’uruhu bitandukanye.

Gutegura kabusuri ivura byinshi, bikorwa mu buryo butandukanye hakurikijwe icyo igiye gukoreshwa.

Iyo bashaka kwivuza kabusuri mu nzira z’ubuhumekero, uko itegurwa ni ugufata ikiyiko cy’ifu y’ibibabi n’indabo za kabusuri byumye, umuntu akavanga mu itasi y’amazi ashyushye, nyuma umuntu akanywa kuri ayo mazi inshuro imwe ku munsi.

Gukoresha kabusuri mu kuvura ikibazo cy’imisatsi icika, ni ugufata ibibabi n’indabo za kabusuri byuzuye ikiganza bakabiteka mu mazi mu minota cumi n’itanu, nyuma bakayungurura bakamesesha ayo mazi mu mutwe.

Kabusuri kandi ishobora kuribwa nk’imboga ziribwa ari mbisi ‘salade’, kuri kabusuri ngo si buri kintu kiribwa, haribwa ibibabi n’indabo gusa.

Kubera ko Kabusuri ikurura udukoko twinshi, ngo ni ngombwa kuyisukura neza mbere yo kuyikoresha.

Ikindi ngo iyo umuntu ariye kabusuri nyinshi, ishobora kumutera kubabara mu nda, ariko ngo ni ibintu bidakunze kubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka