Menya bimwe mu byo ufite ‘Tatouage’ ku mubiri atemerewe

Abantu batandukanye bari mu byiciro byose ari abakuru n’abato, usanga bishushanya ku ruhu rwabo bagashyiraho amabara aribyo bita tatouage, ntibamenye ko hari ibintu bimwe umuntu atemerewe gukora mu gihe yabikoze. Bimwe mu bintu umuntu ufite Tatouage atemerewe gukora, harimo gutanga amaraso yo gufasha imbabare.

Tatouage ngo si nziza ku mubiri
Tatouage ngo si nziza ku mubiri

Tuyishimire Moise, umukozi ushinzwe ibikorwa byo gushaka abatanga amaraso mu Rwanda, mu ishami ryo gutanga amaraso ry’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko umuntu wishyizeho tatouage ku mubiri atemerewe gutanga amaraso mbere y’amezi atandatu, uhereye igihe yayishyizeho.

Ati “Impamvu tutamwemerera gutanga amaraso mbere y’amezi atandatu, ni uko tuba tutizeye ko amaraso ye atanduye, kuko iyo bamushyiraho ariya mabara baba bakomerekeje umubiri we, ndetse ibyo bikomere bikaba byajyamo mikorobe zishobora kumutera izindi ndwara mu maraso”.

Tuyishime avuga ko nyuma y’amezi 6 uwo muntu washyizeho tatouage, ashobora gutanga amaraso agapimwa akaba yahabwa umurwayi, igihe basanze atanduye.

Ku mubyeyi wonsa na we si byiza kwishyiraho tatouage, kuko bishobora gutera umwana wonka za mikorobe zatewe no gukomereka cyane igihe nyina yayishyize ku ibere.

Abantu bafite tatouage ku mibiri yabo hari ibihugu bimwe bitabemerera kujya mu nzego z’umutekano, ari iza gisirikare, Polisi n’izindi serivisi zifite aho zihurira n’izo nzego, kubera ko byakoroha kumutangaho amakuru bagendeye kuri izo Tatouage zimuranga.

Ikindi kigora abantu bishyizeho Tatouage, ni uko rimwe na rimwe iyo bakeneye kuzikura ku mibiri yabo, usanga zisigaraho inkovu.

Mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, usanga hari n’aho batabasha kuzikura ku mibiri y’abazishyizweho kubera kutagira ibikoresho.

Gushushanya tatouage ku mibiri y'abantu ngo bimwinjiriza agatubutse
Gushushanya tatouage ku mibiri y’abantu ngo bimwinjiriza agatubutse

Umusore w’imyaka 26 witwa Nkurunziza Emmanuel uzwi ku izina rya Sacha Farawo, ashyiraho abantu tatouage nk’akazi kamutunze.

Amafaranga make aca kuri Tatouage yoroheje, ni ukuva ku bihumbi 30 ndetse n’ibihumbi 50Frw. Gushyiraho isura y’umuntu aca ibihumbi 300Frw.

Abantu bakunze gushyiraho tatouage, Nkurunziza avuga ko abenshi ari abanyamahanga ndetse n’abahanzi batandukanye, gusa ngo n’abandi bantu basanzwe bajya bazishyiraho ariko nto cyane, kandi bakazishyira ahantu hatagaragara.

Uyu musore nubwo azishyira ku mibiri y’abantu, ntabasha kuzikuraho kuko nta bikoresho by’ibanze afite yakwifashisha.

Dr Jean Chrisostome Kagimbana, umuganga w’indwara z’uruhuru mu bitaro bya Kanombe, avuga ko tatouage itera zimwe mu ngaruka ku mubiri w’umuntu, zirimo ko hari abazishyiraho ugasanga byabateye kwishimagura, ndetse bashaka kuzikuraho ntibikunde kuko nta bushobozi mu Rwanda baragira bwo gukuraho tatouage.

Ati “Hari abantu bagera ku munani bansabye ko mbakuriraho tatouage ariko ntibyakunda, kuko nta bikoresho byo kuzikuraho dufite ubu, kandi ntibikunze gukunda kuko ziba zarinjiye imbere mu mubiri”.

Dr Kagimbana avuga ko ikibazo bakunze guhura nacyo, ari uko umuntu aza ashaka kubikuraho ntibimushobokere kubera ko atakizikeneye, bitewe n’imyaka agezemo, urwego rw’akazi yifuza gukora ariko akumva atajya kugakora zimugaragaraho.

Dr Kagimbana avuga ko hari abo binanira kubana n’izo tatouage kubera ko umubiri utazakira, zibatera uburibwe (allergie) bigatuma bifuza kuzikuraho kandi bidashoboka, aha akagira inama abantu ko badakwiye gushyira ibintu bitandukanye ku mibiri yabo kuko biyangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka