Menya bamwe mu byamamare bishyuye abagore ngo babatwitire abana

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020 nibwo urukiko rwemeje ko umugore n’umugabo baha igi rizavamo umwana undi mugore akabatwitira akazababyarira, ibizwi nka ‘surrogacy’ mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi, byafashwe nk’aho ari igitangaza, aho abantu benshi bahise batangira kubiganiraho ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye. Nyamara ariko, ibi ntabwo ari bishya ku isi, kuko hari benshi bagiye bakoresha ubu buryo, ubu bakaba bafite abana bakuru. Ubu buryo kandi, bwagiye bukiza abagore batwitiye ibihangange ku isi, kuko bishyurwa amamiliyoni y’amafaranga.

Dore bamwe mu byamamare bikomeye ku isi bagiye bakoresha ubu buryo.

1. Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo, umukinnyi ukunzwe cyane ku isi mu mupira w’amaguru, yitabaje abakobwa babiri kugira ngo bamubyarire abana. Cristiano Ronaldo Jr.wavutse mu mwaka wa 2010, yavutse ku mugore wamubyaye, abizi neza ko atazaba umwana we, ahubwo akabikora nk’akazi azahemberwa. Mu mwaka wa 2017 yongeye kandi abyara izindi mpanga z’abahungu Eva na Mateo, aho yishyuwe asaga miliyoni 220 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

2. Kanye West na Kim Kardashian

Umuhanzi w’umunyamerika Kanye West, ndetse na Kardashian West ukunzwe cyane mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ku isi, akaba amurika imideli ndetse akina na films, bashatse umugore ubabyarira umwana wabo wa gatatu. Ibi, ngo babitewe n’uko bashakaga undi mwana, kandi Kardashian akaba atarashoboraga kongera kubyara, bitewe n’ibibazo yagize mu mubiri we. Chicago, ni umwana wavutse kuri icyo gikorwa, avuka tariki ya 16 Mutarama umwaka wa 2018.

3. Elton John et David Furnish

Elton John, umuhanzi ukunzwe cyane mu Bwongereza, ukunzwe cyane n’Umwamikazi Elizabeth, ndetse n’umugabo we David Furnish, bagerageje kenshi kugira umwana uwo batabyaye (adoption), ariko bikagenda byanga, kuko bavugaga ko ari umugabo ubana n’undi mugabo. Yahise ashaka umugore yishyura, kugira ngo azabatwitire umwana. Uyu mugore, yababyariye abana babiri, Zachary ufite imyaka 8 na Elijah w’imyaka 6. Uwo mugore, yishyuwe asaga miliyoni 45 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda kuri abo bana bombi.

4. Ricky Martin

Enrique Martín Morales wamenyekanye cyane ku izina rya Ricky Martin, ni umuhanzi akaba n’umukinnyi wa za filimi, ufite ubwenegihugu bwa Esipanye. Mu kwezi kwa Kanama 2008, nibwo yabyaye abana b’impanga, Mateo na Valentino. Uyu yatangaje ko umugore wemeye kumubyarira abana ntacyo atamuha, kuko yamukoreye ibikomeye mu buzima. Kuri ubu, Ricky Martin abana n’undi mugabo witwa Jwan Yosef, n’abahungu babo babiri.

Gabrielle Union na Dwyane Wade

Dwyane Wade, umukinnyi wakunzwe cyane mu mukino wa Basketball, aho yasoje ibijyanye no gukina mu mwaka wa 2019 akinira ikipe ya Miami Heat, akaba kandi yarakunzwe no muri Chicago Bulls, Clevaland Cavaliers, na we yabyaye umwana witwa Kaavia James Union Wade, unakunzwe cyane ku rubuga rwa Instagram (akurikirwa n’abasaga miliyoni) akoresheje ubu buryo, akaba yaravutse mu mwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba Stars hafi ya bose bakunda kwiyandarika mu busambanyi.Bumva aribwo buzima.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

matabaro yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka