Menya amwe mu mazina yahawe inzoga zitemewe n’isano bifitanye

Zimwe mu nzoga zitemewe zengwa rwihishwa mu Rwanda kandi mu buryo butemewe, usanga zifite amazina asekeje izindi zikitwa amazina asanzwe akoreshwa mu buzima bwa buri munsi, ariko yose afite aho ahuriye n’ingaruka zigira ku wazinyoye.

Bareteta: Umuntu wanyweye iyi nzoga kugenda biba ari ingorabahizi, mbese muri make agenda yeteta, bituka ku nshinga ‘kweteta’.

Imena: Ni izina risanzwe mu Kinyarwanda rigahabwa umuntu w’ingirakamaro kubera ibikorwa by’ubutwari; ariko inzoga bahimbye ‘Imena’, abazi gushyenga bavuga ko uwayinyoye imumena umutwe (inshinga kumena).

Yewe muntu: Ni izina bahaye inzoga yengwa mu buryo butemewe, ku buryo uwayinyweye aho ari hose ngo aba yikanga abantu badahari cyangwa n’abo azi yabareba ntabamenye ati “yewe muntu”!

Tunuri: Ni inzoga na yo yenze mu bintu byinshi bigira ingaruka ku muntu cyane cyane ku maso, kuko uwayinyoye usanga amaso yamuvuye igahanga. Iri zina (tunuri) rituruka ku nshinga ‘gutunura’.

Canga: Ni izina ry’inzoga itemewe, abayizi bavuga ko yengerwa muri Kenya ikavangwa na alukoro (alcohol/alcool) ikoreshwa kwa muganga.

Iyo nzoga bayihimbye ‘canga’ kuko ngo uwayinyoye atakaza ubushobozi bwo kubona neza, abamureba bakabona ibintu byamuyoboye, mbese ‘byamucanze’ nk’uko bivugwa mu Giswahili ‘Amecanganyikiwa’.

Canga ni inzoga mbi cyane kuko hari n’abayinywa bikarangira amaso yabo apfuye burundu.

Nawe niba hari andi mazina y’inzoga zitemewe uzi wayadusangiza.

Ni ngombwa kandi kuzirikana ko izo nzoga zose zitemewe mu Rwanda, waba uzi aho zengerwa ukabimenyesha Polisi cyangwa ubuyobozi bukwegereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hari iyitwa kunja kunja yengerwa Imusanze.

Sibomana j paul yanditse ku itariki ya: 29-09-2020  →  Musubize

Mwibagiwe iyitwa Dundagahanga uwayinyoye agenda ahonda umutwe hasi kubera iba yamuciye intege.

Hari iyitwa Umumanurajipo umugore wayinyoye yihagarika aho abonye.

Munyazikwiye Eric yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

ko mutavuze dundubwonko yengerwa k’uruganda rw’akarere ka Gisagara(GABI)

alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka