Menya akamaro k’indabo za ‘Clove’ ku buzima bw’abantu

Indabo za ‘Cloves’ uretse kuba zikoreshwa nk’ikirungo gituma amafunguro ahumura neza cyane cyane mu bice byo muri Asia y’u Burasirazuba. Izo ndabo zifite akamaro gakomeye ku buzima bw’abantu bazikoresha kuko zifitemo ubushobozi bwo kugabanya isukari mu maraso, kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu n’ibindi byinshi nk’uko bisobanurwa ku rubuga ‘www.naturalfoodseries.com’.

Indabo za ‘Cloves’ zumishije, zigenda ziyongera mu Rwanda cyane cyane mu maduka acuruza ibiribwa n’imiti by’umwimerere, zikaba zituruka ku biti bya ‘Cloves’ bifite inkomoko muri Asia, ariko ibyo biti bikaba binaboneka ku bwinshi muri Tanzania, muri Kenya ndetse no muri Comoros.

Izo ndabo za Cloves mu Rwanda zigurishwa zumishije, cyangwa se ziseye ari ifu, ku buryo hari abazikoresha nk’ibirungo mu cyayi, abandi bakaziteka mu byo kurya, mu gihe abandi bazivanga mu mitobe y’imbuto n’ahandi.

1. Kongera ubudahangarwa bw’umubiri

Mu byiza bya Cloves ku buzima bw’umuntu harimo kuba yongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu, Siyansi ya ‘Ayurvedic medicine’ yagaragaje ko icyo kirungo gifite imbaraga zo kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Icyo kirungo cyongera uturemangingo tw’amaraso tw’umweru (white blood cells), bagafasha umubiri kurushaho kugira ubwirinzi buwurinda gufatwa n’indwara zituruka kuri za bagiteri (bacteria).

nefits include improving digestion, fighting bacteria, protecting the liver, fighting lung cancer, regulating blood sugar, preventing mutation, enhancing immune system, fighting inflammation, supporting oral health, curing respiratory infection, curing headaches, relieving stress, treating wounds, supporting healthy bones, treat acne, promoting youthful skin, and preventing stomach ulcers.

2. Koroshya igogora

Gukoresha cloves mu mafunguro, uretse gutuma ahumura neza ngo binafasha mu gutuma igogora rigenda neza, kuko cloves zituma habaho kwiyongera kw’imvubura (enzymes) zifasha mu igogora. Ifu ya cloves ivanze n’ubuki ngo ni umuti w’umwimerere mu kurinda ibibazo byatuma igifu kidakora igogora uko bikwiye, bikaba byanatera umuntu byanatera umuntu kumva asa n’ufite isesemi.

3. Cloves zirwanya za bagiteri

Ubushakashatsi butandukanye, bwagaragaje ko cloves zifitemo ubushobozi bwo kurwanya za bagiteri , ku buryo bw’umwihariko, cloves ngo zirwanya bagiteri zitera indwara nka cholera.

4. Cloves zigiramo ubushobozi bwo kurinda kanseri y’ibihaha

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko cloves zigiramo ubushobozi bwo gukumira kanseri, mu gihe umuntu akunze kuzinywa mu mazi.

5. Cloves zirinda umwijima

Umwijima ni urugingo rw’ingenzi cyane mu buzima bw’umuntu, cloves zigira uruhare mu kurinda ubuzima bw’umwijima no gutuma ukora neza akazi kawo.

6. Cloves zifasha mu kuringaniza isukari mu maraso

Cloves zikoreshwa nk’imiti gakondo yo kurwanya indwara ya Diyabete, ku barwayi ‘insulin’ idahagije cyangwa batayifite rwose, cloves zigaragaza kwigana ibyo ‘insulin’ ikora mu mubiri , bivuze ko cloves zigira ubushobozi bwo kuringaniza ingano y’isukari mu maraso.

7. Zirinda kubyimbirwa

Kimwe mu bigize Cloves kitwa ‘eugenol ‘ kigira ubushobozi mu kurinda umuntu kubyimbirwa.

8. Zigira uruhare kongera ubuzima bwiza bwo mu kanwa

Cloves zigira akamaro mu kurinda indwara zifata ishinya nka ‘gingivitis’, zikanakoreshwa mu kugabanya ububabare buterwa n’amenyo.

9. Zivura indwara z’ubuhumekero

Gukoresha cloves nk’ikirungo cyo mu cyayi, bifasha mu kuvura inkorora n’ibicurane no koroshya indwara zafata mu myanya y’ubuhumekero.

10. Zifasha mu kuvura umutwe

Kuba cloves zigirimo ‘eugenol’ bituma ari kimwe mu bimera byakoreshwa nk’umuti wo kugabanya ububabare, kunywa cloves mu cyayi byafasha umuntu kudakomeza kubabara umutwe, kandi ngo nta zindi ngaruka byamugiraho.

11. Zifasha abantu bakunze kugira umujagararo ‘Stress’

Cloves zigiramo ubushobozi bwo gutuma imitsi itarega cyane, ni yo mpamvu ari nziza kuzikoresha igihe umuntu afite ‘stress’.

12. Zifasha mu kuvura ibisebe

Ubushakashatsi bwagaragaje ko cloves zigiramo ubushobozi bwo kuvura ibisebe ndetse n’ububyimbe bushobora guterwa no kuba umuntu yakomeretse.

13. Zifasha mu gutuma amagufa y’umuntu agira ubuzima bwiza

Cloves zigiramo ibintu byitwa ‘ isoflavones’, ‘flavones’, na ‘flavonoids’bituma zigira akamaro gakomeye ku buzima bwiza bw’amagufa, no kuyarinda kwangirika.

14. Zigira uruhare mu gutuma uruhu rugira ubuzima bwiza

Kubera za ‘ antioxidants’ ziboneka muri cloves, zituma ziba nziza mu kwita ku buzima bw’uruhu rw’umuntu no gutuma ruhora rutoshye, birurinda kuzana iminkanyari imburagihe.

15. Zifasha mu kurinda udusebe tujya ku gifu

Ubushakashatsi bwagaragaje ko cloves zifasha mu kugabanya ububabare bw’igifu buterwa no kuba kiriho udusebe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane kutugezaho ibyiza bya calafu (cloves)
Nonese hano iwachu mu rwanda iboneka hehe , muturangire shop umuntu yayibonamo.
Murakoze

Arrow boy yanditse ku itariki ya: 5-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka