Menya aho kwizihiza Asomusiyo tariki 15 Kanama byaturutse

Kiliziya Gatolika yizihiza iminsi myinshi itandukanye buri mwaka, harimo n’umunsi ukomeye w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari wo bita Asomusiyo.

Kiliziya Gatolika yizera ko Bikira Mariya (nyina wa Yezu) yajyanywe mu ijuru wese, umubiri we na roho ye. Uyu munsi mukuru wizihizwa tariki 15 Kanama buri mwaka, wagizwe ihame ku isi yose by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika ku itariki ya 1 Ugushyingo 1950 bikozwe na Papa Piyo XII.

Umusaseridoti Ndagijimana Theogene ubarizwa muri Diyosezi ya Nyundo waganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today, mu kwemera kwe yizera ko Bikira Mariya yari umuziranenge, ndetse umuhungu we Yezu yamujyanye mu ijuru kubera urukundo yamukundaga cyane kugira ngo bajye kubana mu ijuru.

Ati: “Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryabaye nk’ikimenyetso cyo kubaha uwo mubyeyi, nyuma yo gusoza ubutumwa bwe hano ku isi. Nk’uko umubyeyi n’umwana badatandukana ni nako Yezu wari ugiye mu ijuru atari busige umubyei we ku isi yuzuye ibyaha kandi yari umuziranenge utagira icyasha, bityo yari akwiriye kujyanwa mu ijuru ahagenewe abatagira icyaha. Niba rero twifuza kujya mu ijuru, twige kubaho nka Bikira Mariya”.

Ikindi kandi ngo ni uko ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari ubutoneshwe yagiriwe nyuma y’urupfu rwe, atabikesheje kamere ye ahubwo abikesheje umwana we.

Mu mateka bavuga ko mu kinyejana cya gatandatu aribwo uyu munsi mukuru watangiye kwizihizwa i Yeruzalemu, ariko utaramenyekana cyane. Mu kinyejana cya karindwi nibwo uyu munsi wo guhimbaza ubutarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya wamenyekanye henshi ndetse uranizihizwa, umaze kugirwa ihame muri Kiliziya Gatolika.

Iminsi myinshi yizihizwa muri Kiliziya Gatolika, Umusaseridoti Theogene avuga ko igirwa ihame hanagendewe ku bitangaza runaka bihamya uwo munsi, bityo ikabona kwizihizwa no kugirwa ihame ku mukirisitu wese.

Umunsi w’ijyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya wagizwe ihame tariki 1 Ugushyingo, Iyi tariki ikaba inizihizwaho umunsi umunsi w’Abatagatifu bose.

Uwo munsi wizihizwa tariki 15 Kanama kuko hari umwami w’u Bufaransa Louis XIII wamaze imyaka makumyabiri (20) atarabyara we n’umugore we. Mu isengesho ryabo bisunze ibikorwa bya Bikira Mariya, bamusaba kugira ngo abahe urubyaro, bityo baza kubona igitangaza babona umwana tariki 15 Kanama uwo munsi utangira kwizihizwa kuri iyo tariki kuva ubwo, ariko ugirwa ihame nyuma mu kwezi k’Ugushyingo.

Umusaseridoti Ndagijimana Theogene yasobanuye ibyerekeranye na Asomusiyo
Umusaseridoti Ndagijimana Theogene yasobanuye ibyerekeranye na Asomusiyo

Ndagijimana Theogene asaba abakirisitu kumenya ihame ry’ukwemera ku munsi nk’uyu wizihizwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, kuko bifasha umukirisitu wese. Yibutsa abakirisitu bose kutabaho uko bashaka, ko ahubwo bari mu rugendo bw’ubutumwa hano ku isi ruzabageza mu ijuru. Avuga ko kandi imibereho y’ubuzima bwa Bikiramariya igomba gufasha umukirisitu wese kwitwararika, kunogera Imana, gukurikiza ugushaka ku Imana no kubaho mu rukundo n’ubudahemuka.

Ndagijimana avuga ko gupfa neza bibanzirizwa no kubaho neza, ari yo mpamvu umukirisitu wese akwiye gusaba inema yo gupfa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

MURAHO? NDABASHIMYE KUTUBWIRA KO BYAHIMBWE NA PAPA PIO WA XII UKO NIKO KURI NAHO SE UBUNDI BIBILIYA ITWEREKA NEZA IGIHE MARAYIKA YABONEKERA MALIYA YARI ASABWE NA YOZEFU YOZEFU NAWE IMANA ITUMYE MARAYIKA WAYO ARAMUBONEKERA UBWO YALI AMAZE KWIGIRA INAMA YO KUBENGA MALIYA RWIHISHWA .IBIHAMYA NI BIBILIYA MALIYA AMAZE KUBYARA UMWAMI YEZU EMMANUEL MALAYIKA YATANGARIJE YOZEFU KURONGORA UMUGENI WE MATAYO 1:18-25 YESAYA (IZAYASI) 7:13-16 USHAKA GUHAKANA MARIYA YABYAYE ABAHUNGU N’ABAKOBWA NA YOZEFU ABAGARATIYA 1:18-20 IKINDI YEZU AMAZE KUZUKA IBITURO BYABERA BARI BARASINZIRIYE MBERE YE BIRAKINGU BAVAMO ARI BAZIMA BABONEKERA BENSHI MUMURWA KANDI AZAMUKA ASOJE UMURIMO WO KUDUCUNGURA UMUNESHYI RUBASHYA NTIYABASIZE ABO N’INFURA ZO KUZUKA MALIYA YIBEREYE KWA YOZEFU YAZAMUTSE RYARI SE? UMUKOBWA WI IMANA ATEGEREJE NK’ABANDI BAKIRANUTSI HAHIRWA UZABONEKA MU MUZUKO WA MBERE MUBAZABA BARASINZIRIYE LUKA 24:1-12 LUKA 24:44-53 IBYAHISHUWE 5:6-14 UMWUKA WI IMANA ATWUNGURE UBWENGE NVAJURU NJYE NITWA ELIE RUZINDAN

RUZINDANA ELIYA yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Muvandimwe ubaza,Bible niba uyisoma nK’usoma Roman ntushobora kumenya ibiriho kuko ibyo byose wita ko bikwiye gukurikizwa sibyo kuko Bibiliya ni inyanja ngari isaba kumurikirwa ugashungura.ikibazo si ihame cg bible ahubwo nuko utazi agaciro ka Bikiramariya nk’umufatanyabikorwa mu gucungura isi.Kuba ari umubyeyi wa Yezu bimuha icyubahiro ntavuguruzwa.Ntiwaba uri umwana wahawe uburere ngo nugera ku kintu kiza ngo wifurize ikibi mama wawe .Icyo nshaka kuvuga ni uko Yezu asubiye mu ijuru yakwifuza ko mama we asigara Kandi atetse ijabiro.Tekereza ukoreshesheje inyurabwenge urebe uko Gabriel yamubonekeye amubwira ko azabyara umwana uzubahwa n’amasekuruza yose,ku musaraba yari ahari nk’umubyeyi,Guhunga mu misiri yari kumwe na nyina.ibyo byose urumva byari gupfa ubusa. .Ntibibaho. kuba uvuga ko ari mu banyabyaha,si ibyo kuko Imana yakimurinze kuva akiri muto kuko Imana ntiyari kuvukira ahari umwanda yabanje kukimurinda k’ubutoneshwe.Imana yamuhisemo ntawe igishije inama.Nubwo wabihakana ukuri gukomeza ukuri.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Muvandimwe ubaza,Bible niba uyisoma nK’usoma Roman ntushobora kumenya ibiriho kuko ibyo byose wita ko bikwiye gukurikizwa sibyo kuko Bibiliya ni inyanja ngari isaba kumurikirwa ugashungura.ikibazo si ihame cg bible ahubwo nuko utazi agaciro ka Bikiramariya nk’umufatanyabikorwa mu gucungura isi.Kuba ari umubyeyi wa Yezu bimuha icyubahiro ntavuguruzwa.Ntiwaba uri umwana wahawe uburere ngo nugera ku kintu kiza ngo wifurize ikibi mama wawe .Icyo nshaka kuvuga ni uko Yezu asubiye mu ijuru yakwifuza ko mama we asigara Kandi atetse ijabiro.Tekereza ukoreshesheje inyurabwenge urebe uko Gabriel yamubonekeye amubwira ko azabyara umwana uzubahwa n’amasekuruza yose,ku musaraba yari ahari nk’umubyeyi,Guhunga mu misiri yari kumwe na nyina.ibyo byose urumva byari gupfa ubusa. .Ntibibaho. kuba uvuga ko ari mu banyabyaha,si ibyo kuko Imana yakimurinze kuva akiri muto kuko Imana ntiyari kuvukira ahari umwanda yabanje kukimurinda k’ubutoneshwe.Imana yamuhisemo ntawe igishije inama.Nubwo wabihakana ukuri gukomeza ukuri.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Bikiramaliya na sumbe afite ku Mana kurenza twembwe twese kuko nawe yari umunyabyaha nkatwe twese ndetse ikindi IMANA ntamufatanya bikorwa yari keneye mu murimo wayo wo gucungura umuntu ngo ahari Wenda ngo dutegereze ko bikiramaliya ko hari uruhare yagize muruwo murimo ntarwo nawe ni umunyabyaha wagiriwe Ubuntu kubwo Kwizera ndetse rwose asinziriye nkabandi Bose ategerezanyije ibyiringiro bizima byubwiza bisumbije kure cyane Imitekerereze ya muntu yo kuzahabwa kubana n’IMANA Ubwayo kubwa kristo yesu rero Bavandimwe ubu buyobe Cathorica y’Iroma yanyangagije mu bantu buzarimbuza benshi cyane rwose

Irasubiza Gadi yanditse ku itariki ya: 15-08-2023  →  Musubize

Hari ibyo nibariza Padiri Ndagijimana Theogene kandi ndamusaba kunsubiza.Ese abakristu,tugomba kugendera ku mahame ya Kiliziya Gatolika,cyangwa tugomba kuyoborwa na bible?Imana itubuza kwihimbira ibintu twongera kuli bible.Abigishwa ba Yezu,aribo dukwiye kugenderaho,nta na rimwe basenze cyangwa ngo bambaze Mariya.Padiri,ni hehe muli bible havuga ko Mariya yagiye mu ijuru afite umubiri?? Bible isobanura ko umubiri n’amaraso bidashobora kujya mu ijuru.Padiri,ni hehe bible ivuga ko Mariya atasamanywe icyaha?Bible ivuga ko abantu bose (na Mariya arimo),bavukanye icyaha.Twemere Kiliziya cyangwa twemere bible??Idini ryigisha ibidahuye na bible,ntabwo Imana iryemera.

gasarasi emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Urakoze cyane UMUKAZANA kudusangiza amateka yu munsi. Kandi courage Komereza aho udufashe kumenya Imana n’amakuru agezweho. Kandi turashimira Kigali today kuruhare rwayo mwiterambere ry’urwanda naba nyarwanda

Manzi yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka