Menya abagore 10 bakize kurusha abandi muri Afurika

Mu gihe abagabo nka Jeff Bezos ukize kurusha abandi ku isi na Aliko Dangote ukize kurusha abandi muri Afurika bakunze kuvugwa, uyu munsi Kigali Today yabakusanyirije amakuru ku bagore b’abaherwe kurusha abandi muri Afurika.

Mu bushakashatsi twakoze dusuye imbuga nyinshi na raporo nyinshi ku bukungu, aba ni bo bagore bahiga abandi kuri ubu mu gutunga agatubutse kandi batanga urugero, bakigirira akamaro ari na ko bakagirira ibihugu byabo n’umugabane muri rusange.

Ni abagore banatanga inama bifashishije ingero zabo bwite zatumye bageze ku butunzi bafite.

1. Isabel dos Santos

Ni we mugore ukize kurusha abandi muri Afurika yose. Umutungo we ubarirwa kuri miliyari 3,7 z’Amadorali ya Amerika. Ku myaka ye 45 gusa, uyu mukobwa mukuru wa perezida Jose Eduardo dos Santos wayoboye Angola, ni umwe mu bagize inama z’ubutegetsi za sosiyete zitandukanye muri Angola no muri Portugal.

Uyu mugore akuriye kandi banki zikomeye zitandukanye akaba kandi yarashoye imari ye muri diyama (Diamond) ndetse na peteroli.

2. Folorunsho Alakija

Uyu mugore bamwe bavuga ko ari we uhiga abandi mu gutunga agatubutse muri Afurika (iyo bavuga ko amafaranga ya Isabel ari aya se), akomoka muri Nigeria. Yavutse tariki 15 Nyakanga 1951, akaba umushoramari washoye imari ye mu bijyanye na Peterori, akaba kandi ari umuyobozi wungirije wa sosiyete ikora mu bya peterori yitwa “Famfa Oil”.

Umutungo we usaga Miliyari n’icice z ’amadolari (1,500,000,000$) y’Amadorari y’Amerika.

Mu 2014, yigeze kuvana Oprah Winifrey ku mwanya wa mbere w’abagore bakize kurusha abandi b’uruhu rwirabura.

Avuga ko ibanga ryamufashije kugera aho ageze ari uko yizera ko ari “ngombwa kumenya umugambi w’Imana ku buzima bwawe, hanyuma ukawugenderaho.” Ikindi ngo ni ukugira intego no kudatezuka.

3. Ngina Kenyatta

Ngina Kenyatta, Abanyakenya bakunze kwita Mama Ngina, ni umubyeyi wa Perezida Uhuru Kenyatta, akaba n’umupfakazi wa perezida Jomo Kenyatta, Perezida wa mbere wa Kenya.

Uyu mubyeyi w’imyaka 85 kuko yavutse mu 1933, ntakunze gutangaza ibijyanye n’umutungo we. Mu 2013, Forbes magazine yatangaje ko atunze byibura Miliyari y’Amadolari, akaba ayashora mu myubakire, banki ndetse no mu gushakira abantu amacumbi.

4. Hajia Bola Shagaya

Hajia akomoka muri Nigeria akaba yarashinze ikigo kitwa “Bolmus Group International”, akaba ari we muyobozi mukuru (CEO),aho yashoye imari mu bijyanye na peterori, kubaka inzu nyinshi ziri hamwe “real estate”. Yashoye kandi mu bijyanye na banki, kugeza ibicuruzwa ku babitumije no mu bijyanye n’itumanaho.

Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 850 z’Amadorari y’Amerika.

Avuga ko ibanga ryamufashije mu kazi ke, ari ukwita ku kazi kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, ku minsi y’impera z’icyumweru yahuraga n’incuti ze n’abagize umuryango. Yakomeje gahunda ze zijyanye no gusenga n’ukwemera, akaryama saa tatu z’ijoro, akabyuka saa kumi n’imwe za mu gitondo, akanafata umwanya wo kumenya abo bakorana buzinesi no kwagura ibikorwa bye.

5. Njeri Rionge

Uyu mugore ukomoka muri Kenya, afite imyaka 36, akaba ari mu bagore ba mbere bashoye imari mu bijyanye n’ikoranabuhanga, akaba ari mu bashinze sosiyete zitandukanye nka Wananchi Online, Wananchi Group Holdings, Ignite Consulting, Insite Limited, Business Lounge na Njeri Rionge Business Consulting Inc.
Umutungo we usaga miliyoni 500 z’Amadorari y’Amerika.

Aganira n’ikinyamakuru Forbes, yavuze ko ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ari ukugaragaza ibyo akora muri bizinesi (accountable in business). Yagize ati ”Iyo uri muri bizinesi, uba ugomba kubazwa byose, ibyiza n’ibibi, uba ugomba kwitonda igihe cyose, ukamenya ko ugomba kwirengera ibyo wowe cyangwa sosiyete uyoboye yakora”.

“Kuba muri bizinesi ni nko kwiga gutwara igare cyangwa imodoka. Bigusaba ko wiyizera, ukizera umutimanama wawe, ubundi ugashyiraho gahunda n’umurongo ugomba gukoreraho. Ugatangira gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje kimwe ku kindi, ukagira umuhate, ubikunze kandi wizeye ko bizashoboka, hanyuma ugahora witeguye kuba wagira icyo uhindura mu gihe ubisabwe n’abakiriya bawe”.

6. Wendy Appelbaum

Ku mwanya wa gatandatu w’abagore batunze agatubutse muri Afurika Kigali Today yahashyize Wendy Appelbaum umugore w’Umunyafurika y’Epfo, w’iimyaka 58 y’amavuko. Ni umukobwa w’umuherwe ukomoka muri icyo gihugu witwa “Donald Gordon” washinze sosiyete yitwa “Liberty Group”.

Wendy Appelbaum yabanje kuba umuyobozi (Director), muri iyo sosiyete ya Se, akaba kandi yari n’umwe mu banyamigabane bakomeye muri iyo sosiyete, nyuma aza kugurisha imigabane ye, ajya gutangira buzinesi ye bwite yo guhinga imizabibu ikorwamo divayi afatanije n’umugabo we.

Ni umuyobozi mukuru (chairperson), akaba n’umwe mu bafite imirima ihingwamo imizabibu ikorwamo divayi “De Morgenzon Wine Estate”,Ukaba ari umwe mu mirima yemerwa ku rwego rukomeye ugereranije n’indi y’aho muri Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Umutungo we ubarirwa muri Miliyari enye na miliyoni magana arindwi z’amarande (amafaranga yo muri Aurika y’epfo) ni ukuvuga arenga na Miliyoni 325 z’Amadorari y’Amerika.

Ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ni ukwita ku bikorwa byo gufasha abagore. Yagize ati “Ku bwanjye numva ari iby’agaciro gakomeye gutanga ku mutungo wanjye, nkagira icyo marira sosiyete nkomokamo” .

“Uko ugenda ugira umutungo, ni nako, uba ufite inshingano zo kuwusangira n’abatagize icyo bafite.”

7. Wendy Ackerman

Akomoka muri Afurika y’epfo, ni umwe mu bagore b’abakire muri Afurika, abikesha umugabo we, kuko mbere mu myaka ya za 1960, yari umwarimu usanzwe wigisha Abirabura Icyongereza, nyuma aza gusanga umugabo we bafatanya muri bizinesi ijyanye na “supermarche’ nini yitwa “Pick n Pay”

Ni umwe muri ba nyiri sosiyete yitwa “Pick and Pay retail establishment na Ackerman Family Trust”.

Umutungo we usaga Miliyari imwe na miliyoni 900 y’Amarande ni ukuga arenga Miliyoni 130 z’Amadorari y’Amerika.

Avuga ko ibanga ryamufashije kugera ku byo agezeho ari ugukora cyane.Yagize ati:”Sindigera ngira ubunebwe, iteka mpora nihata gukora, sinzi aho mvana imbaraga”.

“Kuva ndi umwana muto nabonaga amahirwe adasanzwe mfite.Nabonye abandi badafite amahirwe yo kwiga, numva umutima wanjye ubagiyeho cyane”.

8. Bridgette Radebe

Bridgette Radebe, avuka muri Afurika y’Epfo, akaba afite imyaka 59 y’amavuko.

Ni umuyobozi mukuru “Executive Chairperson” , akaba ari nawe washinze sosiyete y’amabuye y’agaciro yitwa “Mmakau Mining(Pty) Ltd”.

Ni umugore ufatwa intwari kuko yashoboye kwihangira umurimo, agashinga sosiyete y’amabuye y’agaciro kandi igakora neza.

Umutungo we ubarirwa muri miliyoni zirenga 103 z’Amadorari y’Amerika.

9. Irene Charnley

Uyu mugore w’Umunyafurika y’Epfo, yavutse tariki 06 Gicurasi mu 1960, akaba mu buyobozi bukuru bwa MTN Group, ndetse akaba anayoboye izindi sosiyete zikomeye nka Johnnic Communications, na Fistrand Limited ariyo sosiyete iruta izindi mu bijyanye n’itumanaho rya telefone muri Afurika yose.
Umutungo w’uyu mugore ubarirwa muri Miliyari n’igice z’Amarand, ni ukuvuga arenga gato Miliyoni 100 z’Amadolari y’Amerika.

10. Jane Wanjiru Michuki

Ni umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya, Umunyamategeko, akaba umushoramari, agakora ibijyanye na bizinesi, akaba no mu bayobozi ba sosiyete yitwa “ Kimani & Michuki Advocates”

Umutungo we usaga miliyoni 60 z’Amadorari y’Amerika.

Ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ngo ni uko yizera ko abagore bashoboye kandi bafite imbaraga zo kuba bagera ku nzozi zabo no ku ntego bihaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abagore nabo bazi gukora.Gusa abantu bakira badakoze amanyanga ni bake cyane.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

gatera yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Muzadukusanyirize no mu Rwanda mutubwire abagore bafite agatubutse kurusha abandi.

Yes yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka