‘Marie-josée’ n’igitagangurirwa birusha umuntu kubona neza, na we akarusha imbwa - Inzobere

Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze y’inyamaswa n’abantu, bagaragaza ko hari ibisimba umuntu arusha kureba neza no kwitegereza amabara y’ibiboneka, ariko hakaba n’ibindi na we bimurusha kumenya neza ibyo atabasha kubona.

Urubuga rwa murandasi rwitwa nhm.ac.uk ruvuga ko amaso y’umuntu agira uturemangingo (cells) dutatu twitwa ’cones’ tumufasha gutandukanya amabara y’ibintu, mu gihe amaso y’imbwa yo agira ’cones’ ebyiri gusa.

Utwo turemangingo dufasha umuntu cyangwa inyamaswa kwakira ibara ry’urumuri rw’izuba (rayon ultra-violet) no kuruhinduramo amabara agaragaza uburyo buri kintu gisa, hagendewe ku bushobozi bwa buri gisimba cyangwa umuntu.

Amabara y’ibanze imbwa ibasha kwakira ngo ni umuhondo n’ubururu, akayifasha gutandukanya uburyo ibintu byose bisa, n’ubwo bimwe na bimwe kuri yo biguma bisa n’ikigina cyangwa umweru n’umukara (noire-blanc).

’Marie josée’ ngo irusha umuntu kubona amabara menshi

Marie josée ngo irusha umuntu kubona amabara menshi
Marie josée ngo irusha umuntu kubona amabara menshi

Urubuga nhm.ac.uk rukomeza ruvuga ko agasimba bakunze kwita ’marie-josée’ (gecko), ko mu bwoko bw’imiserebanya, ko gafite ubushobozi bwo gutandukanya amabara kurusha abantu.

Iyo ari mu gihe cy’akabwibwi, ubwo abantu baba babona ibintu byose byijimye (noire-blanc), ’marie josée’ yo ngo iba ibona buri kintu cyose gisa nk’uko tubona ibintu iyo hari urumuri rw’amanywa ruhagije.

Ibyo bituma ako gasimba kagira ubushobozi bwo guhiga udusimba karya mu gihe two tuba tutabasha kukabona. Marie-Josée icakira mu buryo bwihuse cyane, udusimba duto ikorosheje ururimi rwayo.

Igitagangurirwa cyitwa Jumping Spider

Ni agasimba kagira amaso ane, abiri yo hagati manini n’andi abiri mato ari ku mpande, rimwe iburyo n’irindi ibumoso. Icyo gitagangurirwa (nk’uko n’ibindi byose bibaho), gicira urukonda rw’ubudodo, kikagenda kirubohesha agasimba gishaka kurya.

Ako gasimba iyo kamaze kubohwa n’utwo tudodo katagifite ubwinyagamburiro, cya gitagangurirwa gihita kigatobora kikanyunyuza ibyo mu nda byako, kigasigaza urukankara rw’inyuma.

Jumping spider
Jumping spider

Amaso ane y’igitagangurirwa agifasha kureba neza ibyo umuntu adashobora kubona, kuko amanini yo hagati atumbera ku gasimba gishaka gufata, andi yo ku mpande akagifasha kureba ibintu bizengurutse hafi aho byose.

Umukozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga Pariki z’igihugu, Telesphore Ngoga, avuga ko hari ibisimba bimwe birusha umuntu kubona neza uko ibintu bisa, hakaba ibyo banganya ndetse n’ibyo na we arusha.

Ngoga agira ati "Inka ngira ngo uko ibona amabara y’ibintu n’uburyo tuyabona ni kimwe, ariko buriya harimo itandukaniro haba ku ibara cyangwa ijwi runaka, kuko hari inyamaswa zishobora kumva ibiri kure twebwe tutabasha kumva".

Ngoga avuga ko kumenya ibijyanye n’uburyo abantu cyangwa inyamaswa bitandukanya amabara, bifite akamaro kanini mu iterambere ry’ubumenyi n’ikoranabuganga.

Yavuze ko mu bworozi bw’inzuki hari amabara agaragara mu maso yazo basiga imizinga bashaka ko ziyabona zigahagarara cyangwa zigasubira inyuma, andi (zitabasha kubona) bakayasiga ahantu bashaka ko zifatirwamo zikahaguma.

Ngoga akomeza avuga ko muri pariki y’Akagera hashyizwe imitego y’isazi ya ’tsé-tsé’, aho usanga ifite amabara utwo dusimba tutabasha kubona, bigatuma tuza tugafatirwamo ntitube tukijya kuruma inyamaswa ziri muri pariki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka