Kwizihiza Noheli ku itariki 25 Ukuboza byakomotse he?

Abantu benshi ku Isi bishimira umunsi mukuru wa Noheli, nyamara bamwe ntibasobanukiwe aho uwo munsi mukuru wizihizwa nyirizina na Kiliziya Gatolika waturutse. Icyakora Padiri Ndagijimana Theogene arawusobanura byimbitse.

Noheli ni izina rituruka ku ijambo ry’Igifaransa ‘Noël’ na ryo ryaturutse ku ijambo ry’Ikilatini ‘Natalis’ bisobanuye Ukuvuka.

Padiri Ndagijimana asobanura ko Noheli ku mukirisitu bidasobanuye kuvuka gusa, ati: “Bisobanuye kuvuka k’Umukiza no kwigira umuntu kw’Imana. Uko kwigira umuntu kw’Imana ni ukwizihiza Imana yigize agahinja ndetse ikemera no kuvukira mu kiraro”.

Asobanura impamvu umunsi w’ivuka rya Yezu wizihizwa ku itariki 25 Ukuboza, Padiri Ndagijimana agira ati “Nubwo atariho neza itariki yaturutse ariko byenda kwegerana kuko kwizihiza Noheli tariki 25, byaturutse ku munsi w’abapagani wizihizwaga mu muco w’Abaromani witwaga ‘Dies Natalis Solis Invicti’, mu Kinyarwanda bivuze ngo izuka ry’izuba ridatsindwa”.

Ati “Mu gihe cy’ubukonje abantu basengaga izuba ubwo bari batarasobanukirwa Imana, bafataga Izuba nk’igitangaza kuko ryatumaga basubirana ubuzima bakava mu gihe cy’ubukonje. Bo batangiraga kwizihiza uwo munsi bahereye tariki 17 kugeza 21 Ukuboza. Icyo gihe Umwami witwaga OLoriane yahisemo kwegeranya iyo minsi yose kugira ngo yizihirizwe rimwe, bafata itariki 25 Ukuboza”.

Ikirugu gishyirwamo amashusho yerekana umwana Yezu wavukiye mu kiraro
Ikirugu gishyirwamo amashusho yerekana umwana Yezu wavukiye mu kiraro

Asobanura ko gufata umunsi wizihizwaga n’abapagani batazi Imana bakawuhuza n’umunsi mukuru wizihizwaho ivuka ry’Umukiza byaturutse ku kuba Imana mbere y’uko iza kuvukira mu isi, yabanje gutegura abana bayo, ivuka ari Umwami w’amahoro, ibyishimo, umucyo n’ubuzima.

Avuga ko umukirisitu nyawe adakwiye kwibaza impamvu Noheli yizihizwa tariki 25, ahubwo akwiye kwibaza ku by’umweru bine bibanziriza iyo tariki kuko ari ho higishwa amasomo ategura ivuka rya Yezu.

Padiri Ndagijimana yongeraho ko Noheli yatangiye kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika mu kinyejana cya 2 atari tariki 25, nyuma uza kwizihizwa tariki 25 mu kinyejana cya 4 hagati ya 330 na 350, Papa Libẻre aza kuwushyira tariki 25 mu mwaka wa 354 i Roma, ugenda ukwira ku Isi mu bihe bitandukanye.

Avuga kandi ko abapagani kera bizihizaga Urumuri bikagira n’aho bihurira ku bakirisitu Gatolika, kuko bemera ko abagiye kureba umwana Yezu wavutse bayobowe n’Inyenyeri, bivuze ko n’ubwo bari abapagani ariko Urumuri rusobanuye byinshi no mu buzima bwa muntu.

Kuri uyu munsi, Abakirisitu b'amadini n'amatorero atandukanye usanga berekeza mu nsengero za Kiliziya gushima Imana yabahaye Umukiza
Kuri uyu munsi, Abakirisitu b’amadini n’amatorero atandukanye usanga berekeza mu nsengero za Kiliziya gushima Imana yabahaye Umukiza

Umunsi wa Noheli w’uyu mwaka wa 2022 wizihijwe henshi hatandukanye ku Isi no mu Rwanda muri rusange basohotse mu bibazo bitoroshye byatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyakurikiwe n’ihungabana ry’ubukungu n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Icyakora benshi bishimiye ko icyo cyorezo cyacogoye, ubu bakaba bashobora guhura bakidagadura, mu gihe mu myaka ibiri ishize bitashobokaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Noheri yakabaye yizihizwa n’amatorero yose avuga ko yubaha Nyagasani wo mu ijuru !

Alias yanditse ku itariki ya: 25-12-2023  →  Musubize

Muraho. Nge mbona neheri atarikintu cyokwibuka kuko iyugenzuye usanga ibyaha bishi ariho bikorw kd bigahurirana ko warumusi basengagaho izuba. Nge mbona noheri ariyabapagani kuko iriya nyenyeri igizwe napiramidi3 zo mwegiputa kd nikimenyetso cya Illuminati nakiriya giti bakifashishaga mumihango yagipagani ubwo basengagaho izuba. Ubwo rero duhumuke tureke gusenga izuba. Kuko ntanaho byanditse muri bibiliya ko twibuka umusi yes yavukiyeho . Murakoze.

Irumva Ishmael yanditse ku itariki ya: 27-12-2022  →  Musubize

Gusa padiri yabanjekuvugako abapagani arumunsi bizihizagaho ikigirwa mana kizuba. Duhumuke koko dusenge cyane kuko kuzuka nurupfu rwa yesu ntatariki ishoboka rwose igaragazwa na Bibiliya ihari. Twitegure kugaruka kwa yesu vuba bidatinze. Yesu ahora avukira muritwe uko umunyabya ahora yihana buri munsi. Twihane twikiranura n Imana ndetse nabajyenzi bacu. Murakoze.

Justin nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 26-12-2022  →  Musubize

NJYE MFITE IMPAMVU EBYIRI NEMEZA KUVUKA KWA YESU KU YA 25 /12 ! NDI UMU THEOLOGIE KANDI NDI UMUSOMYI WA BIBILIA . NUZIKENERA UZAMPAMAGARE +256781146789

HITIMANA VINCENT yanditse ku itariki ya: 25-12-2022  →  Musubize

Ikibabaje ni uko hari abagira ngo Yesu yavutse kuri 25 ukuboza. Ni umunsi wa Gipagani kdi nta hantu na hamwe muri Bibliya Yesu yasabye abigishwa be kujya bibuka ivuka rye. Ahubwo yabasabye kujya bibuka urupfu rwe Luka 22:19,20.

Paul yanditse ku itariki ya: 25-12-2022  →  Musubize

Nibyo rwose.
Nne cyapfuye atabayehooo?
Nne -yabayeho atavutse?
Natwe bitubaho. Iyo twavutse baracelebra, twanapfa bagacelebra!!!
That is a mystery of belief bro!!

Senga yanditse ku itariki ya: 26-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka