Kwambara amaherena ku bagabo bimaze imyaka igera ku 7.500

Kuba ubu abagabo n’abasore cyane cyane ibyamamare bambara amaherena ku gutwi ntabwo ari ibya vuba.

Umukinnyi wa Basketball Denis Rodman ni umwe mu bantu bafite amaherena ku bice byinshi by'umubiri
Umukinnyi wa Basketball Denis Rodman ni umwe mu bantu bafite amaherena ku bice byinshi by’umubiri

Gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange ko kwambara amaherena bimaze igihe kirekire kibarirwa hagati yimyaka 7.500 na 8.000.

Ikimenyetso cyerekana ko abagabo bashobora kuba barambaye amaherena cyera ni amashusho akoze (abajije cyangwa abumbye) y’abasirikare b’abaperise (Perses) yagaragaye ku nkuta z’ingoro yabo agaragaza iherena rimwe ku gutwi.

Ikindi kimenyetso kerekana ko amaherena yambawe n’abagabo cyera ni imirongo ya bibilya. Kuva 32:1-4 handitswe ko igihe Moyize ubwo yari ku musozi wa Sinai Abanyayisiraheli bakamusaba kubakorera imana, yabategetse ko abana babo b’abakobwa n’abahungu babavanamo amaherena akayaheraho ababumbira imana. Icyo gihe basengaga amashusho abumbye mu mabuye y’agaciro.

Amaherena afite ikindi gisobanuro ku ngabo zarwaniraga mu mazi (les marins) kera. Ingabo yabaga yambaye iherena ku gutwi byasobanuraga ko ifite uburambe kandi yageze kure cyane mu kazi ko kurwanira mu mazi, babyitaga ‘traverser l’équateur.’

Iherena k’ugutwi kw’ingabo zirwanira mu mazi na none byari ikimenyetso ko ashobora kwirihira irimbi azashyingurwamo rimukwiye ry’agaciro mu gihe aguye ku rugamba arohamye mu mazi.

Ibyo kandi bikagira inkomoko ku muco w’Abagereki ba kera aho Zahabu yabafashaga kwishyura kwambuka uruzi rwa Styx I Hadès.

Kuri ubu amaherena afatwa nk'ubusitari
Kuri ubu amaherena afatwa nk’ubusitari

Mu mpera z’i 1960, gutobora amatwi byafashe indi sura byiganza cyane mu muryango w’abitwa aba ‘Hippie’ no mu batinganyi. Aba Hippie wari umuryango wiganjemo urubyiruko ukavugwaho guta umuco n’indangangaciro z’abantu.

Mu mpera z’i 1970, nibwo gupfumura amatwi mu bagabo byamamaye cyane mu bitwa aba ‘Punk’. Mu 1980 bijya ku rwego rw’umurimbo w’ibyamamare mu muziki. Icyo gihe abahanzi benshi bari baratoboye amatwi kuko byari bigezweho.

Umuco wo kwambara amaherena ku matwi yombi ku bagabo ntiwigeze usakara cyane kugera mu 1990. Gusa ku bagore bo kuva mu 1970 abagore bo bayambaraga hose naho abagabo bakambara amaherena abiri ku gutwi kumwe.

Mu Buhinde ho umuco wo kwambara amaherena ujyanye n’imyemerere yabo, aho batobora amatwi n’abana bato batagaragera ku myaka itanu.

Bimwe mu byo wakwitondera mbere yo gutobora amatwi

Mu gihe umubiri wawe ugira impinduka ku bikoresho bimwe na bimwe (Allergie) uzitondere gutobora amatwi kuko harubwo ingaruka ziba mbi ku ruhu bikaba byavamo na Kanseri.

Umurwayi wa diabete ntakwiye gutobora amatwi cyangwa n’izindi indwara z’uruhu, kuko kenshi umubiri w’urwara diabete ntukira igikomere byoroshye.

Umubiri utinda kugira inkovu cyangwa ugira inkovu zikomeye (ibyo bita ibirayi ku matwi bibyimba inyuma yayo).
Abantu bahorana umuze cyangwa batagira ubudahangarwa buhagije ntibakwiye gutobora cyangwa bakabyitondera bakabikorerwa n’abahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nibyo iyi si yacu imaze imyaka 6.000 abo mugihe cya noah bahawe imyaka 2.000.abomugihe cya abrahamu imyaka 2000 abo mugihe cyacu 2000 isi irarangiye yesu araje tuje kwihisha mubuvumo

oliviee yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

@ Olivier, genda mu buvumo wenyine twe utureke.

Eliab yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Nibyo koko,kwambara amaherena bimaze igihe kinini.Ariko kuva umuntu yaremwa,ntabwo birenze imyaka 6000.Iyo ubaze uhereye ku nkuru za Bible (Bible Chronology),usanga ADAMU yararemwe mu mwaka wa 4000 mbere ya YEZU.Ibi bihamwa nuko nta kintu na kimwe cyakozwe n’umuntu kirengeje imyaka 6000.Uhereye muli Mesopotamia na Babylon. Abantu barwanya ibyo Bible ivuga,nibo bakwirakwiza ko umuntu amaze imyaka millions na millions,bakigisha ko duturuka ku ngagi (Evolution).Bible ivuga ko imana yaremye inyamaswa (ushyizemo n’umuntu) ikurikije amoko yazo (species).Bisome muli Genesis 1:25.Bihuye neza n’ibyo Science yigisha:Ntabwo umuntu ari muli species y’Ingagi.
Ikibihamya nuko "nta muntu ubyarana n’ingagi".Ntabwo rwose duturuka ku ngagi.Imana yaremye umuntu ukwe,irema n’ingagi ukwayo (Creation).Abantu barwanya ibyo Bible itwigisha,bari mu bantu imana izarimbura ku munsi w’imperuka,kubera ko bayigomekaho (Imigani 2:21,22).

kagame yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Ariko abantu mushaka guhakana ibintu byose mwitwaje bibiriya bite? Uwasoma bibiriya yabona hehe havuga ko umuntu amaze imyaka 6000 ? Mugomba kumenya ko hari ibyo science nayo itwigisha mukareka kuyobya abantu mwitwaje bibiriya.

umusaza yanditse ku itariki ya: 24-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka