Kuvanga Coca-Cola n’inzoga ni uburozi bukomeye ku mubiri

Kenshi usanga abantu bamwe iyo barimo kunywa ibisembuye, cyane cyane byo mu bwoko bwa likeri (Bond7, Konyagi, J&B, V&A, …) cyangwa se bakaba ari abiga kunywa inzoga, bakunze kuvangamo Coca-Cola.

Ibi bituma ubukare bw’inzoga butumvikana ndetse hakaniyongeramo uburyohe. Nyamara burya ni igisasu uba uri gushyira mu nda gishobora guturika isaha n’isaha, kubera impamvu tugiye kukubwira hano.

Impamvu ari bibi kuvanga Coca cola n’inzoga, iya mbere ni uko muri iyi soda ya Coca-Cola habonekamo ‘caffeine’ kandi mu gacupa gato habamo 34mg zayo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uvanze caffeine na alukolo, ya caffeine iganza alukoro ku buryo ubwinshi bwa alukolo winjiza, bigora umubiri kubumenya.

Ibi rero bituma urushaho kwinjiza alukolo nyinshi kandi ntugaragaze ibimenyetso byo gusinda gusa, ahubwo na nyuma yaho usanga hari ibibazo biba ku mwijima n’impyiko.

Ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko abatwara ibinyabiziga bakora impanuka cyane, ari ababa bavanze kurenza abanyoye inzoga gusa.

Impamvu ya kabiri ijyanye n’uburyo inzoga ikwira mu mubiri.

Gukwirakwira kw’inzoga mu mubiri biterwa n’impamvu nyinshi harimo kuba wariye cyangwa utariye, igitsina cyawe, uko ureshya, ibiro ufite ndetse n’akoko.

Kuvanga Coca na alukolo bituma inzoga ikwira vuba mu mubiri kurenza uwanyoye atavanze, ibi bituma ingaruka ziterwa n’inzoga zigera vuba ku wavanze kurenza utavanze.

Indi mpamvu ni uko hari ikinyabutabire kizwi nka Oxide de carbone/Carbon dioxide (CO2) cyangwa se gaz carbonique, kiboneka mu byo kunywa byaba ibisembuye cyangwa ibidasembuye, ari nacyo gituma bibikika igihe kirekire.

Iyo uvanze urumva ko uba uyongereye bikaba bigira ingaruka ku gifu ku buryo gishobora gutobagurika kuko alukolo iba ishaka kunyura mu nyama z’igifu ngo yinjire mu maraso.

Ibi bituma igipimo cya alukolo mu maraso (BAC) cyiyongera ndetse banafata ikizami cya alukolo (alcotest) bagasanga uwavanze ariwe ufite alukolo nyinshi mu maraso kurenza utavanze, n’iyo baba banyoye amacupa angana.

Kubera izi mpamvu rero, niba ugiye kunywa inzoga ni byiza kuyinywa yonyine cyangwa se washaka kuvanga ukayivanga n’imitobe (juices), kuko byibuze yo nta caffeine na CO2 biba birimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni cocacola gusa ? Cg n’ubundi bwoko bwa fanta ex:fanta fiesta kubuvanga muma likeri ni bibi??
Murakoze kubw’inama mutanze mwigishije benshi.

Gogobella yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka