Kurya inzara bifitanye isano n’uburwayi bwo mu mutwe - Impuguke

Kurya inzara kugeza ku rwego umuntu yica ibisebe ni ikibazo ndetse gifitanye isano n’ibibazo byo mu mutwe, nk’uko bisobanurwa n’impuguke.

Ikigaragara akenshi ni uko umuntu ufite icyo kibazo ahorana ubwoba, ari byo mu Gifaransa bita ‘Anxiété’.

Jean Michel Iyamuremye, inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe bukoresheje ibiganiro, avuga ko ubwo bwoba akenshi butuma umuntu agira ibintu runaka akora iyo ubwo bwoba bumurimo.

Ati “Iyo umuntu afite ubwoba atazi ikibutera akora byinshi birimo kurya inzara, guhekenya amenyo, kwipfura imisatsi, guca imyenda n’ibindi”.

Iyamuremye avuga ko iyo umuntu arimo kurya inzara akenshi bituma asa nk’aho arimo kurwanya bwa bwoba bikagera ubwo yica ibisebe.

Uko byorohera umuntu kurya inzara rimwe na rimwe hari ighe bitangira akiri umwana akabikurana cyangwa se bikaza akuze. Akenshi bigirana isano n’uburyo umuntu yabayeho akiri umwana.

Ati “Uburyo umwana abaho akiri muto bugira ibice bitandukanye, aho ashyira byose mu kanwa, hakaba igice umwana yibanda ku isuku, igice gikuru umwana atangira kwita ku gitsina nk’abantu bakuru nyuma akaza kujya mu gice cyo gukina. Iyo umwana yabaye mu gice cyo gushyira byose mu kanwa ababyeyi babanye nabi, umuryango ufite ibibazo, umwana ntibimugwa neza. Iyo amaze kuba ingimbi cyangwa umwangavu ashaka kongera kuba muri bya bice by’ubwana ariko nk’umuntu mukuru, aho usanga ashaka kunywa itabi, inzoga n’ibindi mbese ashaka ibyo ashyira mu kanwa”.

Jean Michel Iyamuremye, inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe
Jean Michel Iyamuremye, inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe

Iyamuremye akomeza avuga ko uwaciye muri cya gice neza cy’ubwana akura neza bisanzwe, ariko uwanyuze muri icyo gihe nabi usanga ashaka ibyo ashyira mu kanwa birimo n’inzara arimo guhangana n’ubwoba buri muri we atazi aho buturuka, maze agahitamo guhangana na bwo ashyira intoki mu kanwa.

Kurya inzara bigira ingaruka zirimo kwica ibisebe, kwigaya, kugira indwara z’agahinda bitewe n’uko abona adasanzwe no kugira indwara runaka bitewe n’ibisebe (Infection) mu nzara.

Iyamuremye Jean Michel avuga ko kurya inzara ari uburwayi bugereranywa n’ubwo mu mutwe, buvurwa na muganga mu buryo butandukanye.

Avuga ko ubuvuzi bwa mbere ari ukumenya icyo kibazo, nko gusiga inzara irangi ryabugenewe (verini) kuko iyo agiye kuzirya ahita abona ko atari inzara nyazo akabireka.

Avuga kandi ko hari abo bagira inama yo kwambara akantu mu ntoki ku buryo kamutangira igihe ashatse gushyira inzara mu kanwa.

Kurya inzara bigera aho umuntu acika ibisebe ku ntoki
Kurya inzara bigera aho umuntu acika ibisebe ku ntoki

Iyamuremye asaba abantu babana n’abafite ibyo bibazo byo kurya inzara, kutabaha akato cyangwa ngo bababwire nabi kuko na bo ubwabo baba batazi gitera ikibimutera.

Yongeraho ko n’ubwo akenshi abarya inzara bakamira zikajya mu nda nta bushakashatsi na bumwe buragaragaza ko izo nzara zatera ikibazo mu nda no ku buzima bwa muntu muri rusange, bitewe na aside ibamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka