Kurya ibirayi bigira akamaro mu mubiri imbere no ku ruhu

Ku rubuga www.doctissimo.fr, bavuga ko ibirayi ari ikiribwa cyiza ku bantu batandunye, baba abana, abakora siporo (les sportifs) ndetse n’abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije cyangwa se abafite ikibazo cy’ibinure bibi byinshi mu maraso ‘hypercholestérolémie’.

Ibirayi ni byiza mu mibiri imbere no ku ruhu
Ibirayi ni byiza mu mibiri imbere no ku ruhu

Ibirayi ni ikiribwa gifasha abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi, kuko ibirayi ni isoko y’ubutare bwa ‘potassium’ na ‘magnésium’, bifasha rero mu kuzuza indyo iboneye iyo byiyongereye ku bindi biribwa birimo poroteyine, imbuto, imboga, ndetse n’amata n’ibiyakomokaho.

Ibirayi ni ikiribwa cyiza cyane ku bantu bakora siporo kuko kibarinda kuba bagira ikibazo cy’isukari nkeya mu gihe bakoresheje imbaraga muri siporo. Ikindi kandi ibirayi byongera imbaraga, bikongera ubutare bwa ‘potassium’ cyane cyane iyo bitekeshejwe umwuka (cuire à la vapeur), iyo potasiyumu rero ituma imikaya ikomera.

Ibirayi ni ibyo kurya byiza no ku bana bato, kuko bakenera ibyitwa ‘glucides’ kurusha abantu bakuru kandi mu birayi ibonekamo ingana na 60% ya ‘glucide’ umwana akeneye ku munsi.

Ni yo mpamvu ari byiza gutangira guha umwana ibirayi binombye, agitangira kurya, guhera ku mezi atandatu kuzamura, ni ngombwa ariko kumuvangira n’imboga z’icyatsi.

Ikindi kandi ‘potassium’ iboneka mu birayi ifasha abantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ibirayi kandi barinda ikibazo cyo koroha kw’amagufa ‘ostéoporose’, ndetse no kubura ‘calcium’ mu magufa.

Gusa kuri urwo rubuga bavuga ko ibyiza ari ukubitekesha umwuka kandi bigatekanwa ibishishwa byabyo, kugira ngo bigumane isukari nkeya.

Ku rubuga https://www.lanutrition.fr, bavuga ko mu birayi habonekamo ikitwa ‘amidon résistant’ iyo rero ngo ni nziza cyane ku bantu bakuru batifuza kongera ibiro.

Abashakashatsi b’ahitwa i Nantes mu Bufaransa, basanze kurya ibirayi ari byiza kuko byifitemo iyo ‘amidon résistant’ itazamura isukari yo mu maraso.

Ibirayi byaba na byiza mu kurwanya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri(diabète de type II), mu kurwanya umubyibuho ukabije ndetse n’indwara z’umutima zimwe na zimwe.

Iyo ‘amidon résistant’ kandi iboneka mu birayi igabanya ibinure bibi mu maraso, igatuma n’amara yakira ubutare bumwe na bumwe buboneka mu byo umuntu yariye cyangwa yanyoye.

Hari kandi ubushashatsi bwagaragaje ko mu birayi habonekamo ‘acide butyrique’, izwiho kugira uruhare mu gutuma urura runini rugira ubuzima bwiza, ubwo bushakashatsi bwanagaragaje ko ibirayi byarinda iremwa ry’ibibyimba bijya bifata mu rura runini.

Kuri urwo rubuga bavuga ko ibirayi ari byiza, ariko ngo ni ngombwa kwitondera uburyo biteguwemo. Ni ngombwa kugabanya kubiteka ifiriti (mu mavuta), ahubwo bigatekeshwa umwuka, cyangwa bigatogoswa mu muzi, bigatekanwa ibishishwa byabyo.

Ku rubuga http://vitamiiin.com, bavuga umuntu wifuza kugabanya ibiro kandi atiyicishije inzara, yakongera inshuro arya ibirayi mu cyumweru. Gusa akirinda kubiteka mu mavuta, ahubwo akabiteka mu ifuru, mu mazi, cyangwa se akabitekesha umwuka.

Ikindi cyiza cyabyo ngo ni uko bihaza vuba, bityo bigatuma umuntu atarya byinshi cyane, bikamufasha rero muri gahunda yo kugabanya ibiro mu gihe abyifuza.

Ibirayi byakoreshwa mu kuvura ahantu umuntu yabyimbiwe. Umuntu afata ikirayi kibisi akagisaturamo kabiri, agafata igice kimwe akajya agitsirita buhora ahantu yabyimbiwe.

Ibirayi kandi bifasha n’abantu bafite ibibazo mu mara, kuko byoroha mu igogora kandi gusohoka binyuze mu mara ntibigore.

Kuri urwo rubuga bavuga ko ibirayi bifasha ubwonko gukora neza, bitewe n’uko bikungahaye ku butare bwa ‘manganèse’, na za vitamine B6 na C, ariko hakiyongeraho n’ibyitwa ‘acides gras’ na ‘acides aminés’, ibyo byose bikaba bikenerwa mu gutuma ubwonko bukora neza.

Uko gutuma ubwonko bukora neza rero, bituma umuntu atagira amazinda cyane, bigatuma umwana wiga atibagirwa ibyo yize, kuko kwibagirwa ahanini biterwa n’uko ubwonko budakora neza. Gusa bisaba kubiteka neza, atari ukubiteka ifiriti.

Ibirayi kandi bifasha abantu bafite ibyitwa ‘acide urique’ ku rugero runini bigatuma bababara mu mpyiko. Impamvu ibirayi bibakiza ububabare, ni uko byifitemo ubutare bwa ‘cuivre’, ‘potassium’ ndetse na ‘manganèse’. Gusa kugira ngo bimugabanyirize ububabare bisaba kubiteka mu ifuru kandi bidahase.

Kuba ibirayi bikungahe ku byitwa ‘fibres’ bituma byoroha mu igogora ndetse no mu mara, bigatuma amara agira ubuzima bwiza. Kimwe n’ibinyampeke, ibirayi bishobora kurishwa imboga kugira ngo umuntu abe afashe indyo yuzuye.

Ibirayi bituma umuntu agira uruhu rwiza. Igihe umuntu agikase ari kibisi, akagitsirita buhoro buhoro mu maso, bituma agira uruhu rusa neza. Amidon, potassium, za vitamine zitandukanye ndetse na ‘antioxydants’ byose biboneka mu birayi bifasha uruhu gusa neza.

Ikindi kandi ibirayi bibisi bikomeza inzara z’intoki , gusa bisaba kubivanga n’amavuta ya olive.

Umutobe ukamuwe mu birayi bibisi, bakavanga n’ubuki bukeya n’umushongi w’igikarubamba, bishyizwe mu musatsi nyuma y’iminota mike, umuntu akamesheshamo ‘shampoo’, bituma umusatsi ukomera, bikawurinda gupfuka,kandi ugahora usa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka