Kurya amafi kenshi bifasha kugabanya iminkanyari yo mu maso

Hari ibintu bitandukanye abahanga mu by’ubuzima bavuga ko bigira akamaro mu gutuma uruhu, cyane cyane urwo mu maso ruba rwiza. Muri ibyo bavuga bifasha uruhu kumererwa neza harimo imbuto nk’amapapayi, imboga cyane cyane inyanya n’ibindi bimera bitandukanye, ariko hari n’ibindi biribwa bifasha uruhu kugira ubuzima bwiza nk’amafi.

Muri ibyo biribwa bifasha uruhu kumererwa neza harimo amafi, bitagombye kuvuga ngo ni ubwoko runaka bwihariye bw’ifi, ahubwo ni ubwoko bwose.

Amafi menshi yigiramo ubutare bwa ‘zinc’ ndetse akanagira ‘omega 3’ ibyo byombi kandi ngo ni ingenzi cyane ku buzima bwiza bw’uruhu.

Iyo ‘Omega 3’ irinda uruhu gukanyarara, ikarurinda kumagara, ikanarurinda kwihinahina cyangwa kwikunja.

Omega 3 kandi ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, kandi iyo ibintu bimeze neza mu mubiri imbere, ngo nta kabuza bigera no ku ruhu inyuma.

Kubera ibyo byiza biboneka mu mafi rero nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.mwananchi.co.tz, mu gihe umuntu yifuza kugira uruhu rwiza, ni ngombwa kurya ibyo bintu bitandukanye birimo imboga n’imbuto, ariko akanagerageza kurya amafi atandukanye kenshi gashoboka, kugira ngo bimufashe kugira uruhu ruhorana itoto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka