Kunywa umuvinyo uringaniye ngo bigabanya ibyago byo kurwara ishaza - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu Bwongereza, burerekana ko abantu banywa umuvinyo byibuze ml 0,14 mu cyumweru, ngo bibagabanyiriza ibyago byo kurwara ishaza mu jisho, cyane cyane iyo ari umuvinyo utukura (red wine / vin rouge).

Ubwo bushakashatsi busobanura ko mu muvinyo harimo ibintu birinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika ubusa bizwi nka antioxidants, bishobora kwifashishwa mu gusobanura impamvu abantu banywa inzoga zisembuye ariko ntibakabye, bagira ibyago bike byo kurwara ishaza mu maso ku rugero rwa 23% ugereranyije n’abantu batanywa inzoga zisembuye.

Ishaza ni uburwayi bufata imboni z’amaso zikazamo igihu, ari na yo mpamvu nyamukuru itera uburwayi bwo kutabona neza no guhuma, cyane cyane ku bantu bakuze. Mu Bwongereza ikigo kibaga imboni irimo ishaza kitwa NHS, kibaga abantu babarirwa mu 450,000 buri mwaka.

Abashakashatsi bo mu bitaro bivura amaso bya Moorfields i London bafatanyije n’ishami ry’ubuvuzi bw’amaso kuri Kaminuza ya University College London, bakoze ubushakashatsi ku buzima n’amateka y’imibereho y’abantu basaga ibihumbi 492 mu myaka myinshi ishize, bukorwa mu byiciro bibiri: UK Biobank na Epic-Norfolk.

Muri ubwo bushakashatsi baje gusanga ko abantu banyweye ml 0,14 by’inzoga zisembuye ni ukuvuga byibuze ibirahure bitandatu n’igice mu cyumweru, ngo bibagabanyiriza ibyago byo kurwara ishaza; ndetse ngo ku banywa umuvinyo cyane cyane utukura, ibyago byo kurwara ishaza ni bike cyane kurusha abanywa byeri n’inzoga zikaze (liquor/spirit).

Ubushakashatsi bw’abo mu cyiciro bise Epic-Norfolk, inyigo yerekanye ko abantu banyweye umuvinyo byibuze inshuro eshanu mu cyumweru, ibyago byo kujya kwibagisha ishaza kuri bo ari bike ku rugero rwa 23% ugereranyije n’abadafata ku bisembuye; mu gihe abo mu cyiciro cya UK Biobank, basanze ibyago byo kwibagisha ishaza ku banywa umuvinyo ari bike kugeza kuri 14%.

Uburwayi bw’ishaza buterwa n’uturemangingo tw’imboni y’ijisho twangirika ahanini bitewe n’ubusaza. Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko ibyo bagezeho babishingiye by’umwihariko ku kuba mu muvinyo higanjemo ibyo bita antioxidants, bifasha uturemangingo tw’umubiri kutangirika ubusa, kandi bikaba biboneka cyane mu muvinyo utukura nk’uko byemezwa na Dr Sharon Chua.

Dr Sharon Chua ni we wabaye uwa mbere mu gushyira aharagara ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyandika ku buvuzi bw’amaso.

Dr Anthony Khawaja wayoboye ubwo bushakashatsi, avuga ko n’ubwo basanze abantu banywa umuvinyo mu buryo buringaniye byarabagabanyirije ibyago byo kurwara ishaza, ngo ntibarabasha kuvumbura isano nyirizina y’ako kanya irimo ku buryo babasha kubyemeza bashize amanga.

Hagati aho ikigo kibaga uburwayi bw’ishaza mu Bwongereza, NHS cyemeza ko kunywa inzoga zisembuye n’itabi, biri muri zimwe mu mpamvu zikururira umuntu uburwayi bw’ishaza na diyabete, ariko hakaziramo n’uburwayi bukomoka mu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka