Kunywa amazi arenze urugero bishobora gutera uburwayi (Ubushakashatsi)

Ubusanzwe uturemangingo twose tw’umubiri dukenera amazi kugira ngo dukore neza; ariko iyo umuntu anyweye amazi menshi arenze urugero bigira izindi ngaruka mu mubiri. Ni byo mu kiganga bita ‘overhydration’ (amazi arenze akenewe mu mubiri).

Urubuga rwa webmed.com ruvuga ko nta rugero rw’ihame ruhari rw’amazi umuntu agomba kunywa ku munsi, ariko urugero rwiza ruzwi na benshi ni ibirahure umunani by’amazi ku munsi nk’intangiriro. Ni rwo rugero umuntu yagombye kugendera hafi bitewe n’aho uri, urugero nk’igihe uri mu myitozo ngororangingo, mu buzima busanzwe, cyangwa igihe umubyeyi atwite cyangwa yonsa.

Ese bigenda bite iyo unyweye amazi arenze urugero?

Urubuga webmed.com ruvuga ko kunywa amazi menshi cyane bishobora kuba intandaro yo kugubwa nabi mu mubiri, cyangwa bigatera ubwonko gukora nabi. Ibi biba igihe mu turemangingo hagiyemo amazi arenze akenewe (harimo n’uturemangingo tw’ubwonko), bigatuma tubyimba.

Iyo uturemangingo two mu bwonko tubyimbye kubera amazi menshi, bituma mu bwonko hazamo igitutu cyangwa kumva buremerewe (pressure). Iyo bigenze bityo rero, umuntu atangira kugira ibibazo byo kuyoberwa aho ari, kugira ibitotsi bya hato na hato no kuribwa umutwe.

Iyo icyo gitutu (pressure) gikomeje kwiyongera mu bwonko, bishobora kuviramo umuntu kugira umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) no gutera gahoro k’umutima (bradycardia).

Imyunyu iba mu mibiri izwi nka sodium ni yo ahanini igirwaho ingaruka n’amazi menshi ari mu mubiri, ari byo bitera uturemangingo kubyimba (hypornatremia).

Sodium ifasha mu kuringaniza ingano y’amazi ajya n’aguma hanze y’uturemangingo; byumvikana ko igihe urugero rwa sodium rugabanutse bitewe n’amazi menshi, icyo gihe yinjira mu turemangingo tukabyimba bikaba byaviramo umuntu gucika intege cyane ukaba wata ubwenge (kujya muri koma), cyangwa ukaba wanapfa.

Ni iki cyerekana ko unywa amazi arenze urugero?

1. Ibara ry’inkari

Ibara ry’inkari ni cyo kimenyetso nyamukuru cyerekana ko umuntu anywa amazi menshi cyane cyangwa ko ayakeneye byihutirwa. Ubusanzwe ibara ry’inkari z’umuntu udafite ikibazo ni umuhondo udakabije cyangwa se ujya kweruruka, bitewe n’urugero rw’amazi ari mu mubiri w’umuntu. Niba inkari nta bara zifite cyangwa zibonerana nk’amazi, icyo gihe umenye ko ari ikimenyetso cy’uko unywa amazi menshi kandi mu gihe gito (arenze urugero).

2. Kwihagarika buri kanya

Ikindi kimenyetso kerekana ko unywa amazi arenze urugero ni ukujya kwihagarika bya hato na hato. Ubusanzwe mu rugero umuntu yagombye kwihagarika inshuro eshashatu (6) ku munsi. Inshuro 10 nazo zirashoboka cyane cyane ku bantu babasha kunywa amazi menshi cyangwa abanywa ikawa n’inzoga zisembuye.

3. Kunywa amazi n’iyo nta nyota ufite

Uburyo bwa gatatu (3) bwo kwirinda kunywa amazi arenze urugero, ni ukumenya igihe umubiri wawe uyakeneye. Umubiri w’umuntu ushobora kurwanya ibura ry’amazi mu mubiri bigatuma umuntu abasha kumenya ko igihe kigeze ngo anywe amazi. Inyota ni ikimenyetso umubiri wohereza umuntu akamenya ko akeneye amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze najyaga ni Baza I mpamvu mpora na ibitotsi kd MBA naryamye bikancanga kd aramazi meshi nanyoye?

Nkomeje philemon yanditse ku itariki ya: 11-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka