Kuki indege ziri hejuru cyane zica imirongo isa nk’imyotsi?

Ni kenshi tubona mu kirere indege ziri kure zigenda zica imirongo y’imyotsi, ariko zaba zegereye ku butaka zikaboneka nta myuka zisohora.

Indege zigendera mu kirere cya kure kenshi zigaragara zica imirongo y'imyotsi
Indege zigendera mu kirere cya kure kenshi zigaragara zica imirongo y’imyotsi

Ntabwo izo ndege ziba zisohora ibyuka bihumanya ikirere nk’uko umuntu ashobora kubitekereza, ahubwo ngo biterwa n’uko ziba zihumekera mu gice cy’isi gikonje cyane.

Umwe mu Banyarwanda bahuguwe mu bijyanye n’imikorere y’indege, Cyril Ndegeya abisobanura muri aya magambo ati “iyo uri ahantu hakonje cyane ugasohora umwuka mu gihe uhumeka, ugira ngo ni umwotsi urimo kukuvamo”.

Ibi ni nako bigenda ku modoka ziri mu muhanda mu gihe imvura irimo kugwa cyangwa iyo hakonje ari mu gitondo cya kare, ku zuba ya modoka ntishobora kugaragara isohora imyotsi.

Ndegeya avuga ko abize siyansi babizi neza ko uko uva ku isi ugana mu kirere ari nako ubukonje bwiyongera, bisobanura ko ikintu cyegereye isi kiba gishyushye ariko kure yayo haba hakonje cyane ndetse nta mwuka mwinshi uhari.

Ati “Hariya hantu indege igenda umurambararo iyo yamaze kuzamuka, ni kure cyane, ni ku butumburuke bw’ibirometero bibarirwa hagati ya 10 na 13 uvuye ku butaka, haba hakonje cyane”.

“Ubukonje cyane iyo buhuye n’ubushyuhe cyane(bwa moteri z’indege), bibyara ikimeze nk’umwotsi ariko si wa mwotsi uhumanya”.

Cyril Ndegeya avuga ko indege ziramutse zihumanya umwuka abantu bahumeka, zidashobora kwemererwa kuguruka kuko ngo zaba zitubahiriza amasezerano mpuzamahanga abuza guhumanya ikirere.

Urubuga rwa murandasi rwitwa Interesting Engineering rukomeza ruvuga ko umwotsi usohorwa n’indege ntaho utandukaniye n’ibicu bisanzwe bitanga imvura.

Ubusanzwe imirasire y’izuba ishyushya amazi y’inyanja, ibiyaga imigezi n’ikindi kintu cyose cyifitemo amazi, akazamuka ari umwuka utagaragarira amaso y’abantu, yagera mu kirere(ahantu hakonje cyane) akiyegeranya akavamo ikintu kigaragara, ari byo bicu tubona hejuru.

Ibicu iyo bikomeje gukonja nabyo bikomeza kwiyegeranya cyane ku buryo twa duce twiyegeranyije tuba tutagishoboye kuguma hejuru kubera uburemere, tukaba ari two twiremamo (amazi) ibitonyanga by’imvura cyangwa barafu (urubura).

Urubuga Interesting Engineering rugakomeza ruvuga ko moteri z’indege nazo ziba zisohora (zihumeka) umwuka ushyushye urimo amazi, wahura n’ubukonje bwo hanze ugahinduka ibicu.

Uru rubuga rukomeza rutanga ingero, aho ruvuga ko indege zo mu bwoko bwa Boeing 747, zisohora kilogarama hafi eshatu z’amazi buri segonda iyo ziguruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

7 *.Ibyo kuvugango iriya myotsi ngo ntiyakwanduza ikirere!!!!????*

Bisaba ubundi busesenguzi kuko iriya ni Fuel iba isohoka kuko iba imaze gukora akazi kayo.

Hari ingeri ebyiri z’amavuta bashyira mu ndege( two types of fuel)

*I.AVGAS:* Aviation Gasoline fuel for small piston engine powered aircraft and light aircraft (ni amavuta bashyira mu ndege zifite moteri uri mubwoko bwa piston ntoya no mu ndege ntoya)

Ayo mavuta naya akurikira:

*Fuel*
1. *AVGAS 100/130* green as a color
2. *AVGAS 100LL* blue as a color
3. *MOGAS 80/87* red as a color.
Avgas is distinguished from mogas (motor gasoline), which is the everyday gasoline used in motor vehicles and some light aircraft.

II.AVTUR: Aviation turbine fuel clear as a color or Aviation Kerose( *gas-turbine engines).*

*Ayo mavuta naya akurikira:*

1.Jet A
2.Jet A-1
3.Jet B

Akaba akoreshwa Ku ndege zifite moteri zikurikira:

1.Turbo propeller engines
2.Turbofan engines
3.Jet engines.

Abavugako uriya myotsi y’indege ko utahumanya ikirere bazadusesengurire niba aya mavuta mvuze haruguri bashyira mu ndege ese yaba agizwe na Oxygen!!!?? Kuburyo yo atahumanya ikirere?Murakoze.

Ntakirutimana Jerome yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

5. *Urugero* :
Niba Ku kibuga cy’indege,ubushyuhe ari dogere Celsius 30 (If the local airport temperature is 30 Degrees Celsius).Kandi indege ikaba irikugurukira kuri feet 25.000 hejuru y’ikibuga cy’indege (and an aircraft is flying at 25,000 feet over the that airport),ni ubuhe bushyuhe buri aho indege iri?(what would be the temperature at that aircraft level?)

*Igizubizo:*
25000×(-2)/1000=-50
Dufata ubushyuhe dufite Ku kibuga cy’indege(dogere 30)tubiteranye
 50+30= - *20 Dogere Celsius.*

NB:Ahantu indege iri hari ubushyuhe buri munsi ya zero, aribwo bungana na Minus 20(-20)

6.1foot=12inches
1 inch=2.54 cm
1000 feet=1000×12×2.54 cm/foot.inches=30480cm

=304.80m.

NB:Iriya mirongo y’umweru indege zica iyo zirikugendera hejuru cyane,niyo zirikugendera hasi zirayica ariko ntituyibona kuko ziba zigendera ahantu hari ubushyuhe buri hejuru ya zero, kuko nkuko twabibonye uriya ni wamyuka uba uturutse muri moteri,urugore harigihe mugitondo tubona ibihu byabutitse ariko izuba ryamarakuva nukuvugango hamara gushyuha ibihu tukabibura.
NB:IBISOBANURO BIRAKOMEJE...

Ntakirutimana Jerome yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

*Impamvu nyamukuru ituma INDEGE zica imirongo isa numweru iyo zirikugendera hejuru cyane* .

1.Umwaka usohoka uvuye muri moteri(Exhaust from engine) uba ushyushye ugahita uhura n’ikirere gikonje, bigakora iriya mirongo y’umweru muryamubona. *Urugero:* Fata ikara rivuye kumbabura ririkwaka cg igishirira nuko sukaho amazi bizahita bitanga ikintu gisa n’umweru.

2 *.Kuki hejuru haba hakonje?* Iyo ubutumburuke bwiyongeye,ubushyuhe buragabanuka,(Quand l’altitude augmented la tempéture diminue or When the altitude increases,the temperature decreases).
Kandi hariya mu kirere abari hejuru cyane kuburyo usanga hari urubura ,( *an ice and snow*)ibyo bigahita bikubitana n’umwuka ushyushye uvuye muri moteri bigakora uriya mirongo y’umweru.

3.Buri feet 1000 z’ubutumburuke zizatuma ubushyuhe bugabanukaho dogere Celsius 2 (-2 Deg C/1000feet,kugera kubutumburuke bungana na feet 36050.Hejuru y’ubu ubutumburuke (36050 feet) ubushyuhe ntibuhindaka buba *constant*.

4 *.In the International Standard Atmosphere (ISA):*
The temperature 15 Deg C,QNH 1013.25,Temperature decreases by 2 Deg C/1000 feet.

NB:IBISOBANURO BIRAKOMEJE...

Ntakirutimana Jerome yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Sinzi niba Hari ubyibuka mu Rwanda hazaga inikomoka kuri peteroli byaba ibyindege imodoka na Moto gusa bashyiraho amabwiriza avugako ibinyamoteri byose bigomba kunywa amavuta atagira plomb, iyi plomb (sinzi niba nyanditse neza) niyo ihumanywa ikirere, bityo ubu muRwanda ntabinyabiziga binywa amavuta muRwanda yanduza ikirere naho kubona ikinyabiziga gicucumura umwotsi mubi cyane ntabwo bivugako cyanduza ikirere

kagabo yanditse ku itariki ya: 30-03-2019  →  Musubize

Mwatubwira impamvu hariya hantu indege iba iri mu kirere,hakonja cyane mu gihe twe dutekereza ko hakagombye kuba hashyushye kurusha hasi ku butaka?kuko twumva ko hariya uba unegereye izuba.Thx

Sebashyitsi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-03-2019  →  Musubize

Murakoze kutwungura ubwenge. Ariko haribyo ntumvise neza, ngo Indege ntihumanya ikirere? dusanzwe tuziko iconsoma ibikomoka kuri petrol arinabyo engine yayo iyicompress numwuka uyituruka imbere ikabona gutwika, none nigute idahumanya ikirere?

Yves yanditse ku itariki ya: 28-03-2019  →  Musubize

Urakoze cyane Cyril Ndegeya gutanga ibisobanuro ku mpamvu indege ziri hejuru cyane zica imirongo isa nk’imyotsi.

DUSHIMIMANA Dieudonne yanditse ku itariki ya: 28-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka