Kuki benshi bakunda urusaku rw’imvura – Ubushakashatsi

Iyo imvura irimo kugwa umuntu aryamye haba ari ninjoro cyangwa ari ku manywa ku buryo urusaku cyangwa ijwi ry’imvura rikugeraho, usanga abantu benshi bagubwa neza no kuryumva, ndetse bamwe bigatuma babasha gusinzira bitabagoye, bitandukanye n’igihe barimo kumva andi majwi asakuza.

Abashakashatsi bavuga ko umuntu akunda urusaku rw’imvura n’uruterwa n’andi mazi mu buryo butandukanye, kubera ko ubwonko bwakira urwo rusaku nk’amajwi adateye ubwoba cyangwa aje atunguranye.

Ubusanzwe amajwi atunguranye akanga umuntu akamukura mu mudendezo, bigatuma atahwa n’icyoba, ubundi ubwonko bugatangira gutegura uko umuntu agomba kwirinda kuko aba yumva atagitekanye, cyane cyane iyo aryamye cyangwa arimo kuruhuka.

Urusaku rw’imvura (ariko itarimo inkuba zesa cyane), ntabwo rukura umutima nk’uruje rukwituraho. Ahubwo rwo ruburizamo andi majwi ashobora kubuza umuntu amahoro, ari yo mpamvu usanga iyo umuntu aryamye imvura irimo kugwa aba yumva atifuza kubyuka.

Si ijwi ry’imvura gusa rifite ubwo bushobozi. Amazi y’inyanja cyangwa ay’ikiyaga arimo umuyaga udakabije cyangwa umugezi ufite isumo ryoroheje, nayo atanga ijwi riruhura ubwonko.

Impuguke mu bumenyi burebana n’iby’amazi Wallace J. Nichols, avuga ko urusaku rutagatifu rw’imvura nk’uko arwita / the white sound of the rain, rudatuma ubwonko buruhuka gusa, ahubwo ngo rutuma bubasha gushyira ibintu ku murongo neza no kuvumbura ibishya, kuko umuntu aba atuje bityo ubwonko bukabasha kugera mu gice cyabwo ubusanzwe tutajya tubasha gukoresha buri munsi.

Ni yo mpamvu uzumva abantu benshi bakubwira ko iyo barimo gukaraba ariko atari mu mazi yo mu ibase, cyangwa se bari ku nkengero z’inyanja n’ikiyaga, ibitekerezo byabo babigenzura neza nta kidobya, ariko muri byose, ijwi ry’imvura ngo ni ryo rudasumbwa kuko imvura idakenera imbaraga zo kuyisunika nk’uko bigenda ku mazi yo mu bwogero, cyangwa ay’inyanja n’ikiyaga kuko agomba gusunikwa n’umuyaga kugira ngo atange ijwi.

Tugarutse ku ijwi ry’imvura by’umwihariko, namwe murabyumva abo rigeraho uko babyifuza ni ababa mu nzu zisakaje amabati usibye ko hari abadasinzira kubera gutinya abarara bacukura amazu.

Naho ku baba mu nzu zisakaye ku buryo batumva imvura, birumvikana ni ukwiyambaza amazi yo mu bwogero cyangwa se mu kajya mujya ku nkengero z’inyanja, ibiyaga cyangwa ku migezi ifite amasumo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka