Kiliziya y’u Bwongereza yifuza ko ingaragu zihabwa agaciro

Kiliziya y’u Bwongereza (The Church of England) yasohoye raporo yise ‘Love Matters’ (Iby’Urukundo) igaragaza ko abantu b’ingaragu bagombye guhabwa agaciro kandi bakagenerwa igihe cyo kwizihizwa muri kiliziya no mu muryango mugari.

Iyo raporo yanditswe na komisiyo yashyizweho na ba Musenyeri ba diyoseze za Canterbury na York (Most Rev. Justin Welby na Most Rev. Stephen Cottrell) bashingiye ku myemerere ivuga ko Yezu atigeze ashaka umugore, bityo Kiliziya na yo ngo ikaba igomba kubaha ingaragu nk’uko yubaha abashakanye.

Yezu na we yari ingaragu

Muri raporo yabo bise ‘Love Matters’, Most Rev. Justin Welby na Most Rev. Stephen Cottrell baragira bati “abantu b’ingaragu bagomba guhabwa agaciro mu ipfundo ry’umuryango wacu kuko na Yezu atigeze ashaka.”

Most Rev. Stephen Cottrell na Most Rev. Justin Welby ba Kliziya y'u Bwongereza (Ifoto: The New York Post)
Most Rev. Stephen Cottrell na Most Rev. Justin Welby ba Kliziya y’u Bwongereza (Ifoto: The New York Post)

Iyo raporo ikomeza igira iti “Kuba Yezu ubwe na we yari ingaragu, byagombye kubera Kiliziya y’u Bwongereza urugero rwo kwizihiza kuba umuntu ari ingaragu.”

Inkuru yanditswe na The New York Times muri Werurwe 2021, ivuga ko abo ba musenyeri bashyizeho komisiyo ishinzwe kwiga ku muryango no ku mibanire y’abakundana, nyuma yo gusanga ubuzima bw’umuryango mu kinyejana cya 21 ari uruvangitirane.

Raporo y’iyo komisiyo ikomeza igira iti “Mwubahe kandi mwizihize ukuba ingaragu, byaba binyuze mu mahitamo cyangwa ku zindi mpamvu ndetse mwubahe umwanya w’abantu b’ingaragu muri Kiliziya no mu muryango mugari.”

Ikindi gice cy’iyo raporo bise ‘Love Matters’ kiragira kiti “Uyu ni umwanya utagira uko usa tubonye wo kongera gutekereza ku muryango mugari uhuriweho n’abantu batandukanye, aho imiryango yose n’abakundana bagomba guhabwa agaciro kandi bagashyigikirwa, tugateza imbere umudendezo udufasha twese guharanira kubaho mu rwunge rw’ubuzima butandukanye, harimo no kuba ingaragu."

Mu mpamvu zitangwa n’iyo komisiyo zituma hari abakomeza kwibera ingaragu, harimo kuba umuntu atarabasha kubona umunyuze, hari uguhitamo kutaba hamwe, hari gatanya cyangwa urupfu.

Iyo raporo yanzura yemeza ko umubare w’ingaragu ukomeje kwiyongera, kubera ko urubyiruko ruhugiye mu kubaka imirimo itajegajega no gukurikira izindi nyungu runaka mbere yo gushinga ingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka