Kigali: Bamwibye Gato yari yahishiye umukunzi we ku munsi w’abakundana, bimuviramo guterwa indobo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018 ubwo benshi mu bakundana bizihizaga umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valantin, Umusore witwa Gasore Felix yibwe umutsima yari yahishiye umukunzi we, bimuviramo guterwa indobo ku munsi w’abakundanye.

Umusore bamwibye umutsima yari yageneye umukunzi we bamutera indobo
Umusore bamwibye umutsima yari yageneye umukunzi we bamutera indobo

Uyu musore n’umukunzi we ngo bari bateguye ibirori byo kwishimana n’inshuti zabo, mu rwego rwo kwimakaza urukundo rwabo, ariko bakanasangira umutsima bizihiza isabukuru y’imyaka itatu bamaze bakundana.

Uyu musore akaba yari yasezeranye n’umukobwa ko ari we uza kuzana umutsima baza gusangira muri iri joro.

Uyu musore umutsima yari yateguye yari yawuzanye awusigira umuntu wamubwiye ko akora muri iyi resitora, ateganya kuza kujya kuwuzana umwanya wo kuwusangira ugeze.

Ahagana mu ma saa yine z’ijoro uwari uyoboye ibyo birori byabo yavuze ko umwanya wo gusangira umutsima ugeze, umusore yihina mu gikari ajya gushaka wawundi yasigiye umutsima ngo bawusangire.

Ahageze yamushatse araheba atangira kubaririza muri iyo resitora niba ntawamuboneye uwo muntu mu bakora muri iyi resitora, cyangwa se niba ntawe yasigiye umutsima yamubikije.

Akimushakisha umukobwa yakomeje gutegereza umukunzi we, abonye atinze ajya kureba icyabaye, asanga umusore arimo ashakisha uwo yasigiye umutsima yahebye.

Ukuriye abakozi ba resitora yababwiye ko niba koko uyu musore yazanye umutsima atabeshya, ngo yawuhaye umujura wiyitiriye abakozi ba resitora agahita awiba akawujyana.

Umukobwa yatangiye gutonganya cyane uyu muhungu, atangira kumushinja uburangare, amushinja kuba yamuzanye muri resitora itiyubashye, anamumubwira ko ashobora kuba anabeshya nta mutsima yazanye ari kubeshya.

Umukobwa n’umujinya mwinshi yasubiye ku meza bari bicayeho afata isakoshi yari yitwaje ahita abwira inshuti ze ko ibirori bisoje, ko kandi atakiri umukunzi w’uyu muhungu.

Ati “Abashaka bagume hano abashaka batahe, sinakwihanganira umubeshyi uza kunsebya kuri ubu buryo, njye na we birangiriye aha.”

Mu gihe inshuti zari zitabiriye ibi birori zari zigiye mu gihirahiro umusore yaje asobanurira bamwe mu nshuti ze uko bigenze, baramwihanganisha basangira agacupa kari gasigaye, bamufasha kwishyura ibyanywerewe aho barikubura barataha.

Bamwe mu bari bitabiriye ibi birori batashye banenga umuhungu bamushinja uburangare abandi bagenda bagaya umukobwa ko urukundo rwe rwagerwaga ku mashyi, ko yari akwiye kwihanganira umuhungu cyangwa se akihangana ntamwangire mu ruhamwe nk’uko yabikoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Mbega umukobwa!!!Nge ndumva ari nka film,ubwo se koko ibi byabaye?Ni akumiro...

@@@@ yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Mbega umukobwa!!!
Umutsima utumye yanga umukunzi?
Ubwo se bahuye n’ibigeragezo babana?
Umusore nizere ko bitamubabaje ahubwo abonye ko yari yaribeshye.
Habaho abakobwa hakabaho na ba kabutindi!!!

Eddie yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

ihangane uzabona undi

MAYISHA yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

rwose uwomukobwa ntarukundo yari afitiye uwo muhungu kuko yarikumwihanganira kandi akamwumva ahubwo wasanga aribindi yabaga amutezeho rwose ntarukundo mbonye aha

manuduhire israel yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Wamuhungu we ukize kabutindi yumukobwa ahubwo mutangaze amazina ye abatarashaka bamwirinde

Mob yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Wamuhungu we ukize kabutindi yumukobwa ahubwo mutangaze amazina ye abatarashaka bamwirinde

Mob yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Wamusorewe uri umunyamugisha uwo sumukobwa wari warakunze nikabutindi wari kuzarya urya kumuhigo wawubura akagutwikira munzu,ubutaha uzashishoze neza nizereko ubonye isomo hakiri Kate,namwe bakobwa murye munyurwa kd mufashanye mubyiza nomubibi Niko urukundo rwubakwa

Kano yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Uwo Musore nashime Imana yamweretse uko uwo mukobwa ateye,ataramushyira mu rugo. Ni materialist.

Bahati Peter yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka