Kenya ifashe iyambere muri Afurika mu kubarura ‘ibinyabibiri’
Leta ya kenya igiye kuba igihugu cya mbere kigiye gukora ibarura ridasanzwe ryo kumenya abantu bavukanye ibitsina bibiri bamwe bita ‘Ibinyabibiri’.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yafashe iki gikorwa nk’intsinzi ikomeye bitewe n’uko abantu b’ibinyabibiri muri Kenya bakorerwa ivangura ndetse n’ihohoterwa rikabije.
Ukwezi kwa munani kurasiga hamenyakanye umubare w’abantu bafite ibitsina bibiri. Biravugwa ko bashobora kuba barenga ibihumbi 700 muri millioni 49 z’abanyagihugu bose.
Umuyobozi w’ishyarahamwe ry’abafite ibitsina bibiri Ryan Muiruri yavuze ko iri barura rituma bamenyana n’abandi bavandimwe babo b’ibinyabibiri kandi ngo bizabafasha kwishyira hamwe batere imbere, barwanye akarengane bakorerwa ndetse na Leta ibashe kumva akababaro k’ubuzima babayeho.
Leta ya Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyashyize mu mategeko itegeko rihana abakorera ivangura n’akarengane abantu baba baravukanye ibitsina bibiri.
Inkuru bijyanye
Impamvu zitera kugira ibitsina bibiri (Ikinyabibiri)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|