Iyumvire uko Intore zikebura mugenzi wazo wayobye mu muhamirizo (Video)
Ubusanzwe iyo Intore zihamiriza ziba zerekana ubutwari bw’Ingabo ziri ku rugamba. Zikaba ziba zifite umwe muri zo uziyoboye uba aziha ikitwa imihamirizo , nazo zikayishyira mu bikorwa.
![Intore z'Urukerereza zihamiriza uyu ari mu cyo bita Umusohoko w'intore Intore z'Urukerereza zihamiriza uyu ari mu cyo bita Umusohoko w'intore](IMG/jpg/itorero_urukerereza_rigiye_gutaramira_abanyarwanda_mu_nkera_y_abahizi-2.jpg)
Iyo imwe mu ntore zihamiriza isa niyibagiwe uko umuhamirizo wateguwe cyangwa se igateshuka ku ntambwe, uyoboye umuhamirizo arayikebura mu mvugo ku buryo abatabimenyereye batabyumva.
Mu iserukiramuco Urukerereza ruherukamo mu gihugu cyo hanze , uwari uyoboye intore mu muhamirizo yagerageje gukebura mugenzi we wibagiwe icyo yagombaga gukora , anabivuga cyane kuko yari yizeye neza ko ntawabyumva kuko yavugaga mu Kinyarwanda.
Iyumvire icyo kiganiro cyabereye mu Kibuga Intore z’urukerereza zabyiniragamo
😅😅😅🤣🤣🤣😅😅😅😅😅😅😅 Reka njye kuryama Umu Maman ngo « Arumva se? » pic.twitter.com/7UILAUnbhw
— Fiona Kamikazi Rutagengwa (@Fiona_Kamikazi) May 9, 2018
Ohereza igitekerezo
|
Ntiwumva imigirire ikwiye umunyarwanda!!!!!!