Iyo Yezu adapfa byari kugenda gute?

Bibiliya igaragaza ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo imuha no gutegeka ibiri mu isi byose, ariko amaze gusuzugura itegeko yamuhaye akarya urubuto yabujijwe, yahise atakaza ya shusho y’Imana.

Iki gitabo gikomeza kivuga ko umuntu yariye urwo rubuto agatangira kubaho nabi kugeza apfuye, ndetse yahise yibona ko yambaye ubusa aca ibibabi by’ibiti (yiremera ibicocero) arambara.

Bibiliya kandi ivuga ko bitewe n’urukundo Imana yari ifitiye umuntu, aho kumwica yahisemo kwica inyamaswa (intama) mu kimbo cye (igitambo), ikuraho uruhu irarumwambika kugira ngo ijye ibona asa na ya ntama (Umwana w’Intama w’Imana ari we Yesu) aho gukomeza kumubona nk’umuntu wari umaze gukora icyaha.

Mu gitabo cyitwa ‘Kuva’ cyangwa Iyimukamisiri cyo muri Bibiliya, hagaragaza ko Imana yategetse uwitwaga Musa/Mose kubwira Abayisirayeli bose kwica umwana w’intama bakamurya, amaraso yawo bakayasiga ku muryango w’inzu kugira ngo umurimbuzi nanyura mu Misiri atabica.

Abanyamisiri batari bariye umwana w’intama ndetse batanasize amaraso yawo ku nkomanizo z’imiryango y’inzu, bose bapfushije abana b’imfura n’amatungo y’uburiza muri iryo joro.

Bibiliya kandi ikomeza igaragaza ko kugira ngo abantu bose babeho basabwaga kwica inyamaswa itagira inenge, ikaba igitambo mu mwanya wabo kugira ngo badapfa.

Inyamaswa Abayisirayeli bategekwaga gutamba zari intama, inka, ihene, inuma cyangwa intungura (inuma z’agasozi), kandi icyo gitambo kikaba nta burwayi gifite cyangwa abagifashe bakirinda kugikomeretsa na gato.

Abandi bantu batari Abayisirayeli (abanyamahanga) batuye isi Imana yari yarategetse ko bicwa bose bagashiraho, kuko nta sekuru bari bafite watanze igitambo nka Aburahamu (sekuru w’Abayisirayeli), kereka abemeraga kuyoboka iyo Mana ya Aburahamu no kwemera ko ibabera Imana bakayibera abana.

Umushumba mu Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda (UPR), Ntabanganyimana Elie, avuga ko atakwiyumvisha uburyo abantu bari kuba babayeho muri iki gihe cyane cyane abanyamahanga.

Nta n’ubwo Abayisirayeli na bo byari kuba biboroheye kuko buri muryango wasabwaga gutanga umwana w’intama buri mwaka kuri pasika, ndetse no gusabwa kwica inyamaswa/itungo uko umuntu wese muri bo akoze icyaha, kabone n’ubwo yaba atutse mugenzi we.

Pasiteri Ntabanganyimana agira ati "Iyo nyamaswa itagira inenge ntaho abantu bose bari kuyivana, ari cyo cyatumye Yesu aza akavuga ati “ntabwo inyamaswa zizongera gupfira abantu ahubwo ni jyewe ugiye kumena amaraso ku bwa benshi (Abayisirayeli n’abandi bose bizera Imana)”.

Ntabanganyimana avuga ko umwana w’intama nyakuri wabaye igitambo cya rurangiza ari Yesu watanze umubiri we n’amaraso (Ibyahishuwe 5:8), akavuga ko abamwizera bose babarwa nk’abariye umubiri we bakanywa n’amaraso ye ari bo bongeye kugira ishusho y’Imana, kandi ari bo bazabaho igihe cyose.

Uyu mushumba akomeza avuga ko abantu bose batizera ngo bakore ibyo Ijambo ry’Imana ribasaba muri iki gihe, Imana izakomeza kubihanganira kuko ibabonera muri ya maraso ya Yesu, ariko nimara gucyura abafite ikimenyetso cy’amaraso y’uwo Mwana wayo, isi ngo izatangira kugira ibyago bikomeye.

Umupadiri mu bamisiyoneri b’Abakombone, Gakirage Jean Bosco, avuga ko Yezu yatabaye abantu akabuza ko bapfa mu buryo bw’umubiri, ariko ko yatumye abamwizera batazapfa urupfu rwa kabiri ari rwo rw’ubugingo.

Padiri Gakirage yagize ati "Gupfa kubi ntabwo ari ugupfa k’umubiri ahubwo ni ukwa roho (ubugingo), tugomba gupfukama tukazirikana kuri urwo rukundo rurenze urugero, kuko Yezu yabaye igitambo, yadupfiriye turi abanyabyaha".

Bibiliya ariko igaragaza ko n’ubwo Yezu yapfuye, ku munsi wa Gatatu yaje kuzuka yambaye umubiri udapfa mu rwego rwo kwereka abakurikiye inzira ye bose, ko na bo bazazuka bagahabwa kubaho igihe cyose bari kumwe n’Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kuki Imana yazaduhanira icyaha tutakoze? Kuki Imana yashimishwa no kutunyuza mu mubabaro ibyago n’agahinda tutarigeze tuyisaba kuturema?

David yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Imana ni Nyirimpuhwe Nyirimbabazi niba uzi uko umubyeyi agirira impuhwe umwana WE, Imana imukubye inshuro zitabarika, nkibaza impamvu Ishimishwa n’imeneka ry’amaraso no kubabazwa kwa Muntu yaremye atabimusabye,akamuhanira icyaha atigeze akora(icyaha cy’inkomoko)Niba ubutabra bw’Imana aribwo butabera bw’ukuri nigute bwarutwa n’ubwu umuntu kuko we icyaha ni gatozi kuwagikoze, ngo Imana niyo ituneshereza ikiremwa cyayo yatwoherereje, (Satani)nigute yazahana abashutswe nayo mugihe byose ariho ibigena Imana Ishimishwa n’ibyago n’amakuba (Sadique)itunyuzamo yabuze ubundi byayishimisha,yabuze ahandi yatunyuza ko byose ariyo IBiGENA?.

David yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Ikibazo nyamuru nuko abantu benshi bitwa Abakristu batazi YEZU.Benshi bamufata nk’indi mana ireshya na SE (his father) ndetse bakamusenga,kubera kutamenya neza uko Bible ivuga YEZU.Muli Bible,hali abandi bitwa imana,bitewe na "context".Urugero,muli Kuva 7:1,MOSE yitwa "imana ya Farawo",kubera ko yakoze Ibitangaza imbere ya Farawo.Nubwo Yezu nawe yitwa imana,ntabwo areshya na SE.Muli Yohana 14:28,Yezu ubwe yavuze ko "SE amuruta".Muli Matayo 4:10,yatubujije kumusenga,adusaba "Gusenga SE wenyine".Ntabwo abigishwa be basengaga Ubutatu.Ahubwo bafataga Yezu nk’UMUGARAGU w’Imana nkuko Ibyakozwe 3:13 havuga.Bigishaga ko Imana ari Chef wa Yezu nkuko 1 Abakorinto 11:3 havuga.Kutamenya neza Yezu,bituma millions nyinshi z’abantu bakora icyaha cyo gusenga Ubutatu.Nkuko SE wa Yezu abyivugira,ntawureshya nawe.Mwibuke ko na Yezu yasengaga cyane SE,ndetse arira,amwinginga nkuko Abaheburayo 5:7 havuga.

gahirima yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka