Iyi weekend ntiyari isanzwe - Dore bimwe mubyayiranze

Izi mpera z’icyumweru zarimo ibikorwa byinshi by’imikino n’imyidagaduro kuburyo irinze irangira abantu bakiryohewe, ariko kandi abanyamerika bo bari mu marira kubera urupfu rw’uwahoze ari perezida wabo.

Igitaramo cya Buravan, urupfu rwa Bush, umuryango wa Jay z na Beyonce muri Afurika ni bimwe mu byaranze iyi weekend
Igitaramo cya Buravan, urupfu rwa Bush, umuryango wa Jay z na Beyonce muri Afurika ni bimwe mu byaranze iyi weekend

Dore bimwe mu byaranze iyi weekend.

Silent Disco

Kuwa gatanu nimugoroba ubwo weekend yari igitangira, abahanga mu kuvanga imiziki bashimishije abantu muti The Monor Hotel, basusurutsa abanyamugi bumvira imiziki muri ecouteurs (Silent Disco.) ni ibirori byaryoheye ababyitabiriye, kubera ubuhanga bw’abavangaga imiziki nka Phil Peter, DJ Iraa, JD Lenzo n’abandi.

Imikino ikomeye ya Volley na Basket

Umukino wa Patriote na IPRC Kigali wari injyanamuntu
Umukino wa Patriote na IPRC Kigali wari injyanamuntu

Abatari bari muri iki gitaramo, barimo bakurikira imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona ya Basket ball yaberaga muri Petit stade i Remera. Umukino wari ukomeye cyane, ukaba warahuje ikipe ya Patriots na IPRC Kigali bakunze guhangana cyane, ariko birangira Patriots itsinze amanota 105 kuri 85 ya IPRC Kigali.

Umunsi wo kuwa gatandatu, abantu benshi usanga barawupangiye ubukwe n’ibirori by’imiryango, ariko muri Kigali byari ibicika ku bakunzi b’umuziki n’imyidagaduro.

Shampiyona ya Volley Ball yari yakomeje, ibiro bivuza ubuhuha muri Petit stade, Mikasa (Umupira wa Volley) zicurikwa nk’uko abakunzi b’uyu mukino bakunze kubivuga.

Hari abantu binjiye muri Stade saa sita batangirana n’umukino wa Kirehe na UTB VC basohoka muri Stade saa tatu z’ijoro harangiye umukino w’ishiraniro wahuzaga UTB VC na GISAGARA VC.

Uyu mukino warangiye UTB utsinze Gisagara bakizwa na Sewuru (Seul).

Igitaramo Buravan yise ‘Love Lab’

Buravan yaryoheje weekend mu gitaramo cye
Buravan yaryoheje weekend mu gitaramo cye

Muri uwo mugoroba, byari ibicika mu gitaramo cya Yvan BURAVAN, wamurikaga umuzingo we wa mbere yise The Love Lab. Abakunda indirimbo z’urukundo bararyohewe karahava ndetse igitaramo cyashoje batarashaka gutaha. Ni igitaramo cyabaye intangarugero mu bitaramo bya Live bibaye mu mwaka wa 2018.

Ugutsindwa kwa Rayons Sport

Umunsi wo Ku cyumweru wo waranzwe n’imikino mu Rwanda ndetse n’imikino mpuzamahanga ikunda kurwaza abantu imitima.
Rayon Sport yari imaze imyaka 6 idatsindwa na mukeba wayo Kiyovu Sport, yatunguwe no gutsindwa ibitego 2 kuri 1, ku mukino wabereye I Nyamirambo, Kiyovu itahana amanota 3 n’amafrw abarirwa muri za Millioni isaruye mu bakunzi b’umupira binjiye kuri Stade.

Rayons Sport yatsinzwe na Mukura bitungura bamwe
Rayons Sport yatsinzwe na Mukura bitungura bamwe

Premier League nayo yari yakomeje Arsenal inezeza abayifana

Mu bwongereza, Arsenal imaze iminsi yitwara neza, yatsinze Tottenham Hotspur ibitego 4-2, Chelsea itsinda ibitego 2 ku busa bwa Fulham naho Liverpool ibona igitego kimwe ku munota wa nyuma itsinze umukeba w’ibihe byose Everton.

Global Citizen Festival Igitaramo cyamaze amasaha arenga 8

Uyu muryango wa Jay Z na Beyonce wabyinishije abanyafurika y'Epfo karahava
Uyu muryango wa Jay Z na Beyonce wabyinishije abanyafurika y’Epfo karahava

Abakurikira Television baraye bihereye ijisho ibirori by’iserukiramuco ry’akataraboneka bya Global Citizen Festival Mandela 100 cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 94 bari buzuye Stade ya FNB i Johannesburg muri Afrika y’Epfo.
Ni ibirori byarimo abakomeye ku isi barimo Perezida Kagame wasabye abanyafurika gukurikiza umurage wa Mandela wo kubaka Afrika ifite ubushobozi.

Muri aba bakomeye harimo kandi umuryango wa Jay Z & Beyonce watumiwe gususurutsa abitabiriye iri serukiramuco, umwongereza Ed Sheeran, Oprah Winifred, Pharrell Williams, Usher Raymond n’abandi. Muri izi mpera z’icyumweru kandi, nibwo George H.W Bush wayoboraga Amerika yapfuye, inkuru iba kimomo kuwa Gatandatu.

Ballon d’or

Uyu munsi utwaye Ballon d'or aramenyekana
Uyu munsi utwaye Ballon d’or aramenyekana

Weekend kandi isa n’itararangira ku bijyanye n’ibirori, kuko kuri uyu munsi wa mbere, aribwo hari bube ibirori byo gutanga umupira wa Zahabu (Ballon D’Or) aho ibirangirire byo mu mupira biri buhirire Paris bagatoranywamo umwe ubahiga agahembwa n’ikinyamakuru France Football.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niko bigenda.Uyu munsi turishima,ejo tukababara.Imana yaremye umuntu ishaka ko ahora yishimye.Kuba twese tugira ibibazo,ni Adamu twese dukomokaho wabiteye.Kubera ko yanze kumvira Imana,byatumye Imana imwambura kubaho iteka no kutagira ibibazo.Kubera ko dukomoka kuli ADN ya Adamu,niyo mpamvu natwe dusaza,turwara kandi tugapfa.Ariko ku munsi w’imperuka,imana izahindura ibintu.Nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa,bazabaho iteka mu isi izahinduka Paradizo.Soma 2 petero 3:13 na Zaburi 37:29.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane,niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bible yerekana neza ko abibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye,naho abashaka imana bashyizeho umwete,izabazura ku munsi wa nyuma.

karekezi yanditse ku itariki ya: 3-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka