Irwanya umuvuduko w’amaraso, diyabete… dore ibyiza bya ‘Vin Rouge’ ku buzima bw’umuntu

Abasanzwe banywa divayi itukura (Red Wine/Vin Rouge), bazi ko ari byiza kuyinywa nyuma yo gufata ifunguro ryabo, cyangwa nyuma y’akazi nimugoroba, bakamenya ko ari isoko y’ibyishimo, ko ifasha mu kuruhuka no gutuma baseka n’ibindi byiza bayivugaho.

Gusa, Kigali Today yifuje kumenya niba uretse uko kuba divayi itabura ku meza mu birori bitandukanye no gufasha ababihuriyemo gusabana no kunezerwa, nta bindi byiza divayi yaba igira ku buzima bw’umntu.

Nk’uko tubikesha urubuga, wideopeneats.com, turabagezaho ibyiza byo kunywa divayi itukura igihe inyowe ku rugero rwiza hatabayeho gukabya. Byaba ngombwa umuntu akagisha muganga inama ku rugero rukwiriye.

Divayi yongerera umubiri ubudahangarwa

Birashoboka ko hari umuntu wirirwa anyway ibinini bya vitamin kugira ngo yongerere umubiri we ubudahangarwa.Nyamara kunywa ikirahuri kimwe cya divayi cyakongerera umubiri ubudahangarwa.Gusa bisaba kunywa divayi ku rugero rwiza.

Divayi yongerera amagufa gukomera

Uko abantu bagenda basaza, amagufa yabo agenda yoroha ku buryo ashobora no kuvunika byoroshye.Icyo umuntu akora ashobora kunywa amata kugira ngo yongere “calcium” mu magufa ye akomere, cyangwa akanywa divayi nay o yamufasha.

Divayi itukura yifitemo ikitwa “silicon”, ikomeza amagufa,ikanayarinda ibyago byo gufatwa n’indwara yitwa “osteoporosis”.

Divayi igabanya ibyago byo guturika imitsi yo mu mutwe (stroke)

Kunywa divayi ku rugero ruringaniye birinda amaraso kwipfundika , kuko ifasha amaraso kunyura mu mitsi ku buryo bworoshye, bityo ihambura n’amaraso yaba yari atangiye kwipfundika, kuko ayo yipfundika ni yo ateza” stroke”.Uko kuba divayi igabanya ibyago byo guturika imitsi yo mu mutwe, bikora cyane ku bagore kurusha abagabo.

By’umwihariko, divayi itukura yifitemo ibyitwa “phenols” biyungurura amaraso. Ubushakashatsi bwakozwe na John Hopkins wo muri Kaminuza yitwa “University Medical Center” bwagaragaje ko ikitwa “resveratrol” kiba mu mizabibu itukura kirinda “stroke” iyo imizabibu yenzwemo divayi.

Divayi igabanya ibyago byo kurwara umutima

Mu ngamba umuntu afata zo kurwanya indwara z’umutima, byaba byiza yongeyemo kuzajya anywa divayi itukura kuko irimo “phenols” zica ibyitwa “free radicals”, kandi nk’uko byatwajwe na “WebMD”, a ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa “Israel Institute of Technology, Haifa”, mu 21 ikurikirana abantu banywa divayi buri munsi, bwerekanye ko amaraso yatangiye gutembera neza mu mitsi kurusha uko byari bisanzwe.Ibyo rero bigabanya indwara z’umutima kuko imitsi iba ikora uko bikwiye.

Divayi igabanya ibunure bibi mu mubiri (cholesterol).

Divayi igabanya ibinure bibi, ikongera ibinure bikenewe mu mubiri byitwa “HDL”, ni yo mpamvu divayi itukura ari nziza mu kuringaniza umuvduko w’amaraso. Umuntu ufite ibibazo bya “cholesterol” nyinshi yajya afata akarahuri kamwe ka divayi ku munsi byamufasha.

Divayi itukura igabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (type 2 diabetes).

Indwara ya Diyabete ya 2 iri mu zihangayikishije. Ariko amakuru meza ni uko niba umuntu afite ibyago byo kurwara iyo ndwara, divayi itukura yamufasha.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko “Resveratrol” iba mu mizabibu, yongerera “insulin”(ishinzwe kugenzura urugero rw’isukari mu maraso), iyo “insulin” igira uruhare mu kugabanya ibyago byo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa 2.

Divayi igabanya ibyago byo kurwara kanseri

Mu rugamba rwo kurwanya kanseri, divayi ntiyagombye gusigara inyuma. Kunywa ikirahuri cya divayi, cyagabanya ibyago byo kurwara kanseri ifata urura runini, kanseri y’ibere na kanseri ifata mu myanya y’ibanga y’abagabo.”Resveratrol”iba mu mizabibu irwanya indwara z’umutima, inarwanya utunyangingo twa kanseri “cancerous cells”.

Abashakashatsi bo mu ishuri rya “Harvard Medical School” basanze, "Abagabo banywa nibura ibirahuri hagati ya bine na birindwi mu cyumweru, baba bafite ibyago 52% gusa byo kuba barwara kanseri ifata imyanya y’ibanga. Ikindi kandi, divayi itukura ifasha umurwayi wa kanseri nubwo yaba igeze kure.

Divayi ifasha mu mikorere myiza y’ubwonko

Nubwo byumvikana nk’ibitangaje, ariko ni byo. Kunywa ikirahuri cya divayi itukura bifasha ubwonko gukora neza.Ibinyabutabire biba muri divayi itukura birinda imitsi y’ubwonko gupfa. Icyo bimara rero birinda umuntu indwara yo kwibagirwa cyane yitwa “Alzheimer”.

Divayi itukura yongera kurama

Mu bintu bifasha abantu kubaho igihe kirekire kandi neza, harimo gukoresha amavuta ya oliva n’imboga hakiyongeraho na divayi. Hari ikintu gitangaje kiba muri divayi cyongerera umuntu igihe cyo kuramba. Icyo kintu kidasanzwe kiba muri divayi ni “resveratrol”.
Abashakashatsi bo mu ishuri rya “Harvard Medical School” babonye ko “resveratrol” yongera poroteyine irwanya gusaza.

Divayi itukura igabanya umuhangayiko “stress”

Ikirahuri gito cya divayi itukura, gifasha umuntu kwiyumva neza. Ubushakashatsi bwa kaminuza ya California “Université de Californie” bwagaragaje ko divayi itukura irwanya umuhangayiko ku buryo bwihuse.

N’ubwo bimeze bitya, ni byiza ko umuntu ushaka kunywa divayi itukura ku buryo buhoraho, yabanza akabaza muganga, akaba yanamubwira urugero adakwiye kurenza. Ikindi tutakwirengagiza ni uko Divayi itukura ari inzoga. Inzoga kandi iyo zinyowe ku rugero runini zangiza byinshi mu mubiri w’umuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutumenyeshe irengero ryabantu bashatse guhungabanya umutekano wabanyarwanda binjiriye muri nyungwe abasirikari bacu bari maso turabizeye

ntaganira yanditse ku itariki ya: 24-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka