Inyenzi ni udusimba tubangamira bamwe, ku bandi zikaba imari ishyushye

Burya inyenzi uretse kubangamira bamwe aho ziri mu nzu, hari abandi zakijije kuko ikilo cyazo kigura amafaranga agera ku 100.000 by’Amashilingi ya Tanzania (hafi 45.000Frw), ukurikije uko agaciro ko kuvunjisha gahagaze uyu munsi.

Inyenzi ni imari ishyushye ku bazi akamaro kazo
Inyenzi ni imari ishyushye ku bazi akamaro kazo

Umubyeyi witwa Lucy Malindo w’imyaka 54 y’amavuko utuye ahitwa Morogoro muri Tanzania, avuga ko kuri we inyenzi zitabangama, ko nta n’impamvu yo gushaka imiti yo kuzica, ahubwo we yashyizeho uburyo bumufasha kuzibona ku bwinshi.

Uwo mubyeyi inyenzi zamubereye ubucuruzi bukomeye ndetse aranazirya nk’ifunguro akunda. Uretse kuzirya nk’uko barya isambaza cyangwa ibindi, akoresha n’ifu y’inyenzi ziseye, akayikoresha nk’ikirungo mu cyayi, mu gikoma, kuko ngo ni umuti ukomeye n’ubwo yavuze ko atasobanura indwara zivurwa no gukoresha iyo fu.

Ikinyamakuru ‘Mwananchi’ cy’aho muri Tanzania, cyasuye uwo mubyeyi witwa Lucy wiyemeje korora inyenzi, gisanga mu nzu ye hari icyumba yahariye ubwo bworozi, agishyiramo akabati kabugenewe kugira ngo zororokeremo.

N’ubwo Lucy ariko we ngo yikundira kitwa ‘mama mende’, ni ukuvuga mama nyenzi, ngo uretse kuba ari ifunguro rye, ngo zinamubyarira inyungu kuko azigurisha ku bantu batandukanye baturuka mu ntara zitandukanye aho muri Tanzania bashaka kuzorora.

Lucy cyangwa se ‘mama mende’ avuga ko mu gihe cy’ubushyuhe kuko zororoka zikaba nyinshi, ikilo akakigurisha Amashilingi 70.000, naho mu gihe cy’ubukonje kuko ziboneka ari nkeya, ikilo akigurisha Amashilingi 100.000.

Ikindi, nk’uko uwo mubyeyi akomeza abisobanura, uretse gucuruza izo nyenzi, hari n’umwanda avana aho izo nyenzi zituma, akawukoresha nk’ifumbire mu murima we w’imboga n’imbuto.

Hari n’ubwo afata uwo mwanda, akawutumbika mu mazi, nyuma akayakoresha nk’umuti wo kwica udusimba muri iyo myaka ye aba yarahinze. Avuga ko uwo muti ukozwe muri uwo mwanda w’inyenzi uwa ari mwiza cyane, kuko nta binyabutabire byangiza ubuzima biba birimo.

Uko yatangiye ubworozi bw’inyenzi

Uwo mubyeyi aganira n’ikinyamakuru Mwananchi, yavuze ko ubworozi bw’inyenzi yabutangiye mu 2016 kugeza ubu.
Yagize ati “Igitekerezo cyo korora inyenzi cyatangiye nyuma yo kumva amakuru kuri Radio imwe, basobanura ibyiza byo kurya inyenzi, ariko bikorwa iyo mu bihugu bya kure”.

Ati “Hashize iminsi mikeya numvise ayo makuru, mu gihe nariho nkora isuku mu nzu yanjye, nasanze hari inyenzi nyinshi zirunze mu isafuriya nari narashyize ahantu imara igihe ipfundikiye. Nkizibona nahise numva umutima umpatira kuzishyira ahantu heza zigakomeza kororoka, kandi koko byarakunze ziroroka cyane”.

Mama mende avuga ko aho ari ho yatangiye kuzikoraho igerageza, harimo kuzirya, kuzumisha akazisyamo ifu yo gushyira mu cyayi no mu gikoma, gukoresha umwana zituma nk’ifumbire ndetse no kuwukoresha nk’umuti wica udukoko twangiza imyaka.

Uko ubworozi bwe bwakiriwe muri sosiyete aho atuye

Mama mende avuga ko ku bijyanye n’umuryango we, umugabo we ndetse na bamwe mu bana be bamushyigikira muri ubwo bworozi bwe, ndetse ko batamunena kuba arya inyenzi na cyane ko ngo bashimishwa n’inyungu ubwo bworozi buzana mu bijyanye no kuzicuruza.

Ku bandi bantu, mama mende avuga ko hari abamubona nk’umuntu udasanzwe, bitewe n’uko arya inyenzi akanazorora. Gusa ibyo ngo ntibimuca intege cyangwa se ngo bimusubize inyuma kuko azi icyo azikuramo nk’inyungu.

Kugeza ubu isoko ry’izo nyenzi yorora ngo ni mu Ntara zitandukanye z’aho muri Tanzania, ndetse no muMujyi wa Dar es Salaam, aho amaze kuzigurisha ku bantu 30 bajya kuzorora nabo.

Ubworozi bw’inyenzi ku buryo bugezweho

Mama mende avuga ko kuri ubu, yorora inyenzi ku buryo bugezweho, kuko ubu yorora iz’ubwoko bwiza akura muri Kaminuza yigisha iby’ubuhinzi ya Sokoine, ‘Chuo Kikuu cha Kilimo cha Sokoine (SUA)’, ikindi kandi ngo yanahawe amahugurwa y’uko yazorora ku buryo bugezweho.

Bamwe mu baturanyi ba Mama mende batangaje ko ko bamaze igihe kinini batazi ko yorora inyenzi, gusa ngo bakabona abantu binjira iwe bagasohokana amakarito afunze.

Umwe muri abo baturanyi uzwi ku izina rya Mama Neema yagize ati “Kurya inyenzi ni ibisanzwe, kuko ntawe azigaburira, njyewe simbibonamo ikibazo, ko hari n’abarya inyama abandi batarya! Urugero nk’ingurube, imbeba, inswa, insenene n’ibindi, ubwo na we niba arya inyenzi ni uburenganzira bwe, ntitwamucira urubanza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukeneye kuzorora inyenzi n’akamaaro kazo

Mahoro yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka