Insengero zo mu mizi y’ibiti no mu buvumo zo zizashyirwaho iyihe ngufuri?

Mu gihe insengero zitujuje ibyangombwa zahagurukiwe zimwe zigahagarikwa izindi zigasabwa kubyuzuza kugira ngo habungwabungwe umutekano w’abazisengeramo, hari ahandi hantu hakunze gusengerwa na ho hakwiye kurebwaho.

Abasengera mu buvumo no mu mizi y'ibiti bakwiye gutabarwa
Abasengera mu buvumo no mu mizi y’ibiti bakwiye gutabarwa

Aho ni hamwe na hamwe mu buvumo abaturage babarirwa mu idini ry’abarokore, abakusi n’abandi bakunda kugana, bavuga ko bagiye kwinginga Imana.

Hari n’ahandi usanga abaturage bashukwa n’ab’iyita abavugabutumwa cyangwa se abahanuzi, bakabajyana mu mizi y’ibiti byacukutse bavuga ko babisengeyemo Imana ihita ibumva ikabasubiza.

Bamwe mu babona iyo myitwarire y’abiyita abahanuzi bagashuka abaturage bagamije indonke, bavuga ko Leta yahagurukiye gufunga insengero zitujuje ibyangombwa, ikwiye kuzibuka n’izi.

Umwe mu babonye insengero nk’izi anatanga inama ku bkirisitu, avuga ko bikwiye gusenga ariko umuntu agashyiramo ubwenge.

Yagize ati” Nyabuneka Nyabuneka, Imana ni Isumbabyose, ni Ishoborabyose, Ibera hose icyarimwe. Nubona bakujyanye gusenga imana yihisha mu mizi y’ibiti, bakakujyana ku mana iba munsi y’ibiraro, bakakujyana mu buvumo bw’impyisi n’impimbi, ngo niho ikumva uzamenye ko kakubayeho. Dusenge tunashyiramo akenge Imana yaduhaye.”

Aba nabo aha bagiye kuhashaka Imana
Aba nabo aha bagiye kuhashaka Imana
Uyu umuvugabutumwa ari ku mucengeza mu mizi y'ibiti
Uyu umuvugabutumwa ari ku mucengeza mu mizi y’ibiti

Reba video umuvugabutumwa ari gushora abaturage mu mizi y’ibiti basenga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

ahari ndibesha ariko uko mbyumva gusenga ari uko kose niba bitazana invururu nubunvikane buke mu gihigu ngirango mwa byirenza mukubaka igihugu kuko kiri mumajambere mugakomeza muri iyo nzira nziza mwatangiye kuko kugeza ubungubu igihugu cyanyu kiravugwa neza mumahanga kubyerekeye gutera imbere bareke abagituyemo basenge uko ba byumva amadini yose azishire kure na poritiki tera imbere RWANDA NZIZA

SORRY AND forgive if i have offense uwo ariwe wese mu madini yose
murakoze

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ariko jyewe haribintu ntunva.Gusenga nicyo kibaye ikibazo mu gihugu cyacyu.? ese itegeko shinga ntirisobanutse neza ku bijyanye no gusenga no kwihitiramo idini.Ndibaza mwaba se mwifuzako igihugu cyacyu kiba igihugu kigendera kwidini runako.

Ramazani yanditse ku itariki ya: 27-03-2018  →  Musubize

Iyo abanya gaturika bifashe bakavuga ngo ndakuramutsa mariya mubyeyi wimana imana yarabyawe? cyangwa irarema?

Mucunguzi sovati mwenyewe indaplec yanditse ku itariki ya: 22-03-2018  →  Musubize

Gatare we kankwibarize,umuntu ukunda ntugira amafoto ye? ubwose uba uyabitsemo iki ndakeka uyareba nkurwibutso? ntago abantu basenga amashusho basenga Imana, Bikiramariya ntibamusenga baramwiyambaza nkumubyeyi w’umukiza wacu.so uzajye uvuga ibintu Uzi neza

Fofo yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

Ariko abandusha kumenya ububuyobe buru mubanyarwanda cya ni hose?
Abantu baba mubuvumo rimwe na rimwe ukumva haguyeyo umuntu
izindimpumyi zikazindikirayo
MUMEBNYEKO IGIHE MUPFUSHA UBUSA IMANA IZAKIBABAZA.

NIHEHE IMANA ITABA? KUBURYO MURINDA KUYISANGANIRA.

nyikundiyukuri marcel yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

BIrakwiye gusengera ahantu hujuje ubuziranenge

Thomas yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Uko umuntu asenga n,uburyo asengamo si ibyanyu .ese bibabangamiye ho Iki?amahoro ku giti cy,umuntu.Aho kurinda amazamu yanyu ngo mwisuzume mu mitima muri muri critique . kujya aho ushaka guturiza Kure y,urusaku kureba isanzure ry, ubwiza bwa nature....

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Gusengera mu Buvumo cyangwa mu Mizi y’ibiti,ni imyumvire yo hasi.Kuko aho wasengera imana hose,yakumva.Bimeze nka babandi bashyira AMASHAPULE n’ibibumbano bya YEZU na Bikiramaliya mu nzu,mu modoka,mu nsengero,etc...Imana ivuga ko abantu bakora ibyo izabarimbura ku munsi w’imperuka.
Nubwo ibyo bibumbano biba bisize ZAHABU,ntibibibuza kuba ari IBUMBA cyangwa IBITI.Nubwo abantu babyita ngo ni Bikiramaliya cyangwa Yezu.Ikindi abantu bagomba kumenya,ntabwo imana yumva amasengesho yose.Urugero,muli Yohana 9:31,havuga ko imana itumva abanyabyaha banga kwihana.Muli Matayo 15:9,imana ivuga ko itumva abantu basenga mu buryo budahuye na Bible.Kandi bene abo ni Billions/Milliards z’abantu.

Gatare yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

ubwo iyo wihandagaza ngo abantu basenga amashusho bakayashyira mumamodoka uba wakoze ubuhe bushakashatsi kweli ujye wirinda critique zishingiye kuri jugement faible kuko byerekana ignorance, nukwitonda!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Niko se ALIAS we,nta bibumbano bya Yezu na Maliya ujya ubona mu modoka,mu nzu no mu nsengero?Niba nawe ubitunze,bijugunye cyangwa ubitwike.Niwanga kubikora,imana izagukosora ku munsi w’imperuka.Nkuko tubisoma muli Yohana 4:24,imana ni "umwuka,abayisenga nabo bagomba kuyisenga mu mwuka".Nukuvuga gusenga nta kintu bareba (Idolatry).Ariko niba wumva ukomeye kuli ayo mabumba yawe,menya ko bibabaza imana nkuko bible ivuga.Menya ko atari Maliya cyangwa Yezu.Ni ibumba bavanye mu gishanga,barisiga irange.

Gatare yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Bwana Gatare,niba bibaza ’imana’ rwose turi kumwe;ariko ’Imana’ yo birayishimisha!!

Ihorere yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Iyi yo ntabwo isobanutse .Gusenga byafashe indi ntera ibyo umuntu yifuza nuburyo abishakamo, byose byiswe gusenga. ariko harasengwa nde? arasengwa iki?mu mizi yibiti? no mu buvumo hasi iyo mbonye? najyaga numva ngo mu Rwanda 96% nabakristo ,ariko none.....mbega..,nakumiro

Baptista yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka