Inkongi zibasira imodoka ziterwa n’iki?
Mu bugenzuzi bwakozwe na Polisi ku nkongi zagiye zibasira imodoka mu bihe bitandukanye, basanze zimwe mu mpamvu zishobora gutera izi nkongo, harimo gukoranaho kw’insinga ndetse no kudashyira amazi ahabugenewe ku modoka zo hambere, bikaba byanaterwa n’impanuka igihe lisansi cyangwa mazutu ihuye n’igishashi cy’umuriro.
Mu Kiganiro n’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yagiranye na Kigali Today, yavuze ko imodoko zagiye zishya, mu iperereza bakoze basanze byaraterwaga n’impamvu zitandukanye akenshi zirimo gukoranaho kw’insinga, icyo bita ‘electric circuit’.
Ati “Hari igihe udukoba twa Pulasitiki tuba dufunitse insinga turibwa n’imbeba cyangwa ibinyenzi, ndetse tukaba twanasaza tukavaho bigatuma insinga zikoranaho bigateza inkongi, ndetse hari n’igihe umushoferi aba atasuzumye ko imodoka ye irimo amazi muri ‘Radiateur’, bigatuma habaho iyo nkongi”.
Inkongi y’umuriro ishobora no guturuka ku mapine y’ikinyabiziga ashaje, igihe yakoze urugendo rurerure agashyuha bikaba byateza inkongi.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko kwirinda izi nkongi bishoboka, igihe umuntu agenzuye neza ko ikinyabiziga nta kibazo gifite. Ikindi kintu cy’ingenzi umushoferi agomba kuba afite ni kizimyamwoto ikora neza, kandi akamenya kuyikoresha igihe ahuye n’inkongi.
ACP Rutikanga avuga ko ari byiza gukoresha ikinyabiziga ku mukanishi wizeweho ubuhanga, akabasha kugufasha kugenzura niba imodoka yawe imeze neza, niba nta kindi kibazo ifite cyangwa ishobora guhura nacyo.
Polisi ivuga ko mu mwaka wa 2024 ibinyabiziga 11 byafashwe n’inkongi y’umuriro, birimo amakamyo 3, imodoka nto 7 (Voiture), na Minibisi imwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabakunda Cyane!!! Nimero ya Ernestine Musanabera! Iyanjye ni 0788265877