Inkeri zafasha mu kwirinda umuvuduko ukabije w’amaraso

Inkeri abenshi bakundira ko zoroha mu kanwa ndetse zikagira n’isukari iringaniye, zigira ibyiza byinshi bamwe bashobora kuba batazi, bazirya kuko bazikunda gusa.

Ku rubuga www.comment-economiser.fr, bavuga ibyiza bitandukanye byo kurya inkeri harimo kuba zigabanya ibyago byo kurwanya indwara zitandukanye z’umutima.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Havard bwagaragaje ko abagore barya inkeri nibura zuzuye ikiganza, bakabikora inshuro eshatu, baba bafite ibyago bikeya cyane byo kurwara umutima, ngo bibe byatuma uhagarara mu buryo butunguranye (crise cardiaque).

Impamvu ngo ni uko inkeri zikungahaye cyane ku byitwa ‘flavonoïdes’, bituma amaraso atambuka neza mu mitsi, bikabuza ko anyura mu mitsi asa n’ayihata mu mitsi kuko ngo ari byo byongera ikibazo cyo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso. Ikindi na ‘fibres’ n’ubutare bwa ‘potassium’ bigira akamaro mu gufasha amaraso gutembera neza.

Inkeri kandi ngo zishobora gufasha mu gukumira kanseri zimwe na zimwe kubera ibyitwa ‘ flavonoïdes’ bigira uruhare mu gukumira ikura ry’utunyangingo twa kanseri ‘cellules cancéreuses’ bikatubuza kwiyongera. By’umwariko ngo inkeri zigira uruhare mu gukumira kanseri y’ibere, iy’ inkondo y’umura, ndetse n’iyo mu muhogo.

Inkeri kandi zigiramo ibyitwa ‘antioxydants’ bifite ubushobozi bwo gukumira kanseri zimwe na zimwe. Izo ‘antioxydants’ kandi zigira uruhare mu gusohora ibinure bibi bya ‘cholestérol’ mu mubiri, kuko ibyo binure bibi na byo bigira uruhare mu gutera zimwe mu ndwara z’umutima.

Inkeri kandi zigira uruhare rukomeye mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, kuko ngo zikungahaye cyane kuri ‘vitamine C’ kurusha n’amacunga n’izindi mbuto zitandukanye.

Mu nkeri kandi habonekamo icyitwa ‘acide folique’ igira akamaro cyane ku bagore batwite cyangwa bashaka gutwita, zikigiramo ubutare bwa ‘cuivre’, ‘potassium’, ‘phosphore’, ‘ magnésium’, ‘vitamine B6’ ndetse na ‘oméga-3’.

Inkeri ni nziza no ku bantu bifuza kugabanya ibiro cyangwa se bifuza kugumana ibyo bafite, kuko ntizibyibushya kandi zikize ku ntungamubiri zitandukanye, ikindi zigiramo ibyitwa ‘anthocyanes’ bifasha mu gutwika no gushongesha ibinure byagiye byitsindagira mu bice by’umubiri.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko inkeri zifasha ubwonko gukora neza kubera za ‘antioxydants’ zigiramo, kuko zinarinda kwangirika k’ubwonko bigendanye n’imyaka, kuko ngo uko umuntu agenda asaza, ubwonko bugenda butakaza ubushobozi gahoro gahoro.

Ku rubuga https://www.organicfacts.net, bavuga ko inkeri zigirira n’uruhu rw’umuntu akamaro kuko zirurinda kwangizwa n’imirasire y’izuba mu gihe hari izuba rikambye cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abataliyani mu 2017, bwagaragaje ko gusiga inkeri ziseye zivanze n’ubuki ku ruhu rwo mu maso, nyuma umuntu agategereza akanya gato mbere yo gukaraba, bikabanza bikuma, ngo bituma uruhu ruhora rutoshye kandi rusa neza cyane. Inkeri kandi zirinda n’umunwa gushishuka cyangwa se gusaduka kubera kumagara.

Kurya inkeri kandi ngo bifasha amaso kugira ubuzima bwiza no kubona neza kurushaho, ni nziza ku bantu bagira ikibazo cyo kubura amarira ahagije mu maso, bigatuma amaso abababaza kubera gusa n’ayumagara. Ibyo ngo inkeri zibikesha kuba zikize cyane kuri Vitamine C nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru kitwa ‘journal Nutrients’ mu 2018’.

Inkeri ngo zinafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ‘type 2’ kuko zifasha mu kugenzura urugero rw’isukari mu maraso nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwatangajwe mu kitwa ‘British Medical Journal’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaturagiye aho twazikura murakoze

Nzamwitakuze salafina yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka