Ingaruka zo gukoresha telefone iri ku muriro no kuyishyira mu mufuka
Abantu batunze telefone zigendanwa, hari abo usanga bakunda kuzikoresha igihe barimo kuzisharija, abandi bagahitamo kuzireka batiri (battery) ikabanza ikuzura umuriro 100%. Ese gukoresha telefone igihe iri ku muriro hari ikibazo?

Muri rusange nta kibazo, ariko kuyikoresha igihe kirekire iri ku muriro bishobora gutuma ishyuha cyane bikaba byagira ingaruka ku buzima bwa batiri yayo. Urubuga quora.com rukunze kugira abasomyi inama ku bintu bitandukanye, ruvuga ko nubwo nta kibazo gihari, ibyiza ari ukwirinda kuyikoresha imirimo iremereye igihe urimo kuyisharija kuko bifasha batiri kuramba.
Uruganda rukora telefone za Samsung ku rubuga rwa murandasi narwo rwemeza ko nta kibazo gihari gukoresha telefone ibintu bitaremereye igihe iri ku muriro, kuko batiri yayo yinjiza umuriro buhoro ugereranyije n’igihe urimo kuyisharija utayikoresha.
Gukoresha Bluetooth igihe urimo gusharija
Ibi nabyo nta kibazo biteza, usibye ko bituma batiri itinda kuzura kubera ko Bluetooth ikoresha umuriro mwinshi. Inama nziza ariko ni ukwirinda kugira ibindi uyikoresha igihe urimo kumva indirimbo ukoresheje Bluetooth, kuko nabyo bituma batiri ishyuha cyane.
Gukoresha telefone hanze ku zuba ryinshi
Iyo urimo gukoresha telefone igezweho (smartphone) uri ku zuba rikaze imirasire yaryo ikayigeraho ako kanya, bituma ishyuha cyane bikangiza batiri, ikirahure cyayo n’ibice biyigize by’imbere. Gushyuha cyane kwa telefone bishobora kugabanya imikorere yayo ugasanga itangiye kujya yizimya bya hato na hato.
Imirasire y’izuba ikarishe ishobora kwangiza ikirahure cya telefone buhoro buhoro, kigatakaza kwerekana amabara n’umucyo.
Kubika telefone mu mufuka
Ikigo ‘National Center for Health Research’ gisaba abantu kwirinda gushyira telefone mu mufuka, ku mukandara cyangwa ahandi hantu hose hegereye umubiri kuko telefone zigendanwa zisakaza ingufu zizwi nka ‘radiation’, kabone n’ubwo waba utarimo kuyikoresha, kandi izo ngufu zikaba zigira ingaruka ku buzima.
Indi nama bakugira ni ukwirinda gukoresha telefone igendanwa uri mu bice by’icyaro cyangwa ahandi hose hari umurongo w’itumanaho udahagije. Iyo umuntu ari kure y’umunara wa telefone ni ko ingufu za radiation zisakara ari nyinshi.
Radiation n’ingaruka zayo ku buzima
Ingufu za radiation zisakazwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu isanzure cyangwa mu bindi binyabuzima rukana. Radiation zibaho mu buryo butandukanye, bitewe n’ukuntu ingufu zigenda n’uburyo zikorana n’ibindi bintu birimo n’ibinyabuzima.
Hari amoko abiri nyamukuru ya radiation:
1.Radiation zangiza uturemangingo (Ionizing Radiation)
• Ni radiation zifite ingufu nyinshi zishobora gukamura ingufu zangiza (electrons) zigahinduka utunyabuzima duto cyane (atoms).
• Zishobora kwangiza uturemangingo tw’ibinyabuzima, bikaba byatera ibikomere, kanseri no kumva umuntu amerewe nabi mu mubiri.
Ingero:
• Imirasire itagaragara (X-rays)
• Imirasire ya gamma (Gamma rays)
• Uduce twa alpha na beta (duturuka mu bintu birimo imirasire y’ubumara)
2. Radiation zitangiza uturemangingo (Non-ionizing Radiation)
Ni radiation zifite ingufu nke zitabasha kugira icyo zangiza, ariko zishobora kugira ingaruka ku bintu birimo n’ibinyabuzima, nko kubishyushya.

Ubu bwoko bwa radiation buramutse buri ku rugero rurenze, na zo zishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.
Ingero:
• Imirongo y’amajwi (Radio waves)
• Imirasire ishyushya (microwaves)
• Imirasire itagaragara (infrared)
• Urumuri rubonwa n’amaso (Visible light)
• Imirasire isanzwe y’izuba cyangwa imikorano isa n’ibara rya viyole ultraviolet (UV)
Aho ingufu za radiation zikunze guturuka:
Karemano: Izuba (UV rays), gaze izwi nka radon, imirasire y’ikirere (cosmic rays),
Imikorano: Imashini za X-ray, ibyuma bikoresha ingufu za kirimbuzi (nuclear), amashyiga ya mikoro onde (microwave), telefoni zigendanwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|