Indonesia: Hatangijwe irushanwa ryo kuvuma coronavirus

Abantu hirya no hino ku isi bari guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu buryo butandukanye, ariko muri Indonesia hatangijwe uburyo budasanzwe.

Ishyirahamwe ‘Jawasastra Culture Movement’ ryo ku kirwa cya Java, ryatangije irushanwa ryo ku rwego rw’isi ryo kuvuma Covid-19 nk’uburyo bwo kwimara agahinda, bakoresha amagambo ayituka.

Uzarusha abandi kuvuma iki cyorezo azahembwa icyayi, ibitabo bitatu, icyemezo ko yarushije abandi, umupira wo kwambara, bimwe mu byangombwa nkenerwa bya buri munsi, hamwe n’ikibiriti.

Mu gihe bari mu irushanwa ryo kuvuma iyi virus, imibare y’abari kuyandura imaze kurenga 75,000 muri icyo gihugu.

Jakarta, umurwa mukuru wa Indonesia, aho covid-19 yiganje, ku cyumweru yagize abanduye benshi cyane ku munsi umwe, bagera kuri 404.

Abanduye biyongereye cyane nyuma y’uko iki gihugu cyoroheje ingamba zo kwirinda, ndetse kiri kugenda gifungura ibikorwa by’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka