Impeta igufashe cyane ishobora gutuma ucibwa urutoki

Inzobere mu bijyanye no kubaga amagufa Dr. Jonathan Cluetts avuga ko indwara yo gupfa ku dutsi dutembereza amaraso mu ntoki izwi nka (ring avulsion) iterwa n’impeta ikanyaze ishobora gutuma ucibwa urutoki.

Si byiza ko impeta igufata bigeze aha kuko ari iyi ndwara itangira
Si byiza ko impeta igufata bigeze aha kuko ari iyi ndwara itangira

Ni mu gihe kwambara impeta ku bashakanye bikorwa kugirango bigaragaze, umubano n’isezerano bigomba kuranga uyambaye bigatuma abenshi batazikuramo ntibabashe no kwita kukuba zitakibakwira.

Bitewe no kwambara impeta igihe kinini cyangwa kuyikuramo ukoresheje imbaraga, bituma udutsi duto dutembereza amaraso mu rutoki twangirika. Akenshi ngo usanga uwo bibayeho atabyitaho nyamara nta maraso akigenda mu rutoki ari byo bituma abaganga baca urutoki.

Abaganga mu bijyanye no kubaga bavuga ko abarwayi babagana ari abo impeta ziba zitagikwira bakazikuramo bihata aribyo bigenda byangiza utwo dutsi.

Dr. Cluetts avuga ko by’umwihariko abagabo cyangwa abagore bakora mu nganda ahantu impeta ishobora gufatwa mu cyuma, abakinnyi, n’abakunda gukora imirimo yo mu rugo bakwiye kujya babanza kuzikuramo kuko iyo zifashwe nabyo biteza iyi ndwara.

Nkuko abaganga babivuga abenshi mu bafatwa n’iyi ndwara basa nk’ababa babisuzuguye, gusa bakakugira inama yo kwihutira kwa muganga mu gihe urutoki rubyimbe, rutukuye kandi rwiretsemo amaraso ndetse no kumva ibinya mu rutoki cyangwa se runakuryaryata.

Cyakora nkuko urubuga www.verywellhealth.com rubitangaza, bishobora kugera ku rwego rwo gucibwa urutoki iyo utihutiye kujya kwa muganga ngo bakuvure ukire.

Matt Jones na Sameer Gujral mu gitabo cyabo banditse bacyita Open Access Journal of plastic surgery, bagendeye ku bushakashatsi bakoze bagaragaza ko abarwayi baciwe intoki hari ubwo bagira ihungabana bityo uwagize iki kibazo agomba no kubonana na muganga w’indwara zo mu mutwe.

Amakuru dukesha urubuga www.inquiztr.com avuga ko abantu ibihumbi 150 (150,000) ku mwaka ku isi barwara iyi ndwara ya ring avulsion ari nabyo bituma abashyingiranwa benshi basigaye bihutira kugura impeta zikoze muri purasitiki izwi nka silicon.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka