Imiti ihindura ibara ry’umusatsi ishobora kugutera kanseri

Imiti ishyirwa mu mutwe hagamijwe guhindura ibara ry’umusatsi izwi ku izina rya tentire ‘teinture’, ikoreshwa mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi (salons de coiffure), ikoreshwa n’abatari bake, ariko se yaba igira izihe ngaruka ku buzima bw’abayikoresha?

Ku rubuga https://www.canalvie.com, bavuga ko mu byoroheje biterwa no gushyira tentire mu mutwe, harimo kuba yatera umuntu gufuruta cyangwa kumagara k’uruhu rw’umutwe rumeraho umusatsi. Ikindi ni uko ukoresha iyo miti akunda kugira umwuka unukua mu mutwe, cyane cyane iyo afite umusatsi mwinshi.

Nubwo hari imvugo ivuga ko “kugira ngo umuntu abone ubwiza yifuza bimusaba kubanza kubabara”, ariko hari abifuza ubwo bwiza batibagiwe n’ubuzima bwabo, abo rero baba bashaka kumenya ko icyo bagiye gushyira ku mubiri wabo nta ngaruka gifite.

Guhindura ibara ry’umusatsi hifashishijwe ibinyabutabire bituma utakaza ubuzima bwawo, ni yo mpamvu n’abakoresha iyo miti mu mutwe baba basabwa kutayishyiramo kenshi kuko yangiza kandi ihungabanya ubuzima bw’uruhu rwo ku mutwe.

Kuri urwo rubuga, bavuga ko mu myaka 20 ishize, ubushakashatsi bwakozwe inshuro ebyiri, bukozwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bwagaragaje ko abakora muri za (salon de coiffure), baba bafite ibyago byinshi byo kuba barwara kanseri, bitewe n’uko bahora bahura n’imiti irimo ibinyabutabira bitandukanye bishobora kwangiza ubuzima.

Gusa bongeraho ko tentire zakoreshwaga mbere ya 1980, ari zo zari ziteye impungenge cyane, kuko mu bizigize habagamo ibitera kanseri, ariko ngo ntibishoboka ko bakwizeza abantu ko byacitse burundu, uretse ko ubu igikorwa ari uguhora bagenzura, mu gihe bakemanze ko kimwe mu bigize tentire runaka cyaba gishobora gutera kanseri, bakayivana ku isoko.

Ku rubuga www.santemagazine.fr , bavuga ko mu miti ihindura ibara ry’umusatsi ishyirwa mu mutwe habamo ibinyabutabire bitandukanye, igiteye impungenge cyane ngo ni ikitwa (paraphénylènediamine (PPD).

Bavuga ko ikibazo ari uko abakora iyo miti ihindura ibara ry’umusatsi, bemeye kugabanya iyo “PPD” ku kigero cya 2% ariko ntibayireka burundu.

Iyo PPD ni yo ituma ibara rihinduka neza uko byifuzwa, hari kandi n’abakoresha PPD mu kwiyandikaho cyangwa kwishushanya ku mubiri (tatouage).

Gushyira mu mutwe tentire cyangwa indi miti ihindura ibara ry’umusatsi, ntibyemewe ku bantu bafite munsi y’imyaka 16. Ikindi ngo ntibyemewe no gushyira iyo miti ihindura ibara ku ngohe cyangwa ku bitsike.

Umuganga w’umufaransa witwa Dominique Belpomme, uvura kanseri, avuga ko uruhu rudashobora gukingira iyo miti iba yashyizwe mu mutwe, ngo ruyibuze kwinjira mu mubiri.

Abashyira imiti ihindura ibara mu mutwe ku buryo buhoraho baba biyongerera ibyago byo kuba barwara kanseri, kuko ahanini ngo iyo miti ikoreshwa n’abantu bamwe na bamwe batangiye kumera imvi, bakayikoresha bagamije guhisha izo mvi.

Ibyo rero bituma bashyiramo iyo miti hafi buri kwezi kugira ngo imvi zitagaragara cyane cyane ko hari abazimera bakiri bato bafite imyaka hagati ya 35 na 40.

Kuri urwo rubuga bavuga ko uretse abana bato bafite munsi y’imyaka 16 batemerewe gukoresha imiti ihindura ibara ry’umusatsi, ngo n’abagore batwite ntibemerewe gukoresha iyo miti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hi , do Hair Transplant for men available ?

Hussein yanditse ku itariki ya: 15-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka