Imineke ifite akamaro gakubye inshuro umunani ak’ibitoki bitetse

Hari abantu bibaza niba kurya imineke byaba bifite akamaro kurusha uko umuntu yarya ibitoki bitetse. Ibyo ni byo Kigali Today yifuje gusubiza uyu munsi, yifashishije imbuga zitandukanye.

Kurya imineke bigira akamaro kurusha kurya ibitoki bitetse
Kurya imineke bigira akamaro kurusha kurya ibitoki bitetse

Nk’uko tubikesha urubuga https://amelioretasante.com kurya imineke bifite akamaro mu kongerera umubiri ubudahangarwa ku buryo bwikubye inshuro umunani ugereranije no kurya ibitoki bitetse.

Umuneke ni urubuto ruzwi cyane hafi ku isi yose, kuko uretse kuba uryoha, ntunahenda cyane ugereranije n’izindi mbuto, kandi ugira akamaro gakomeye mu buzima bw’abantu.

Gusa hari abantu baretse imineke, kubera imyumvire ko imineke yaba itera umubyibuho ukabije, kandi ahubwo abashakashatsi bemeje ko mu byiza byinshi imeneke igira, harimo no kuba yafasha abafite gahunda yo gutakaza ibiro mu buryo bwiza.

Umuneke ukungahaye cyane ku byitwa “hydrates de carbone”, ibyo bigatuma umuneke ari isoko y’imbaraga umubiri w’umuntu ukenera. Umuneke ugira isukari ihagije ariko nta binure ugira, ikindi kandi umuneke ugira ibyitwa “fibres” byinshi, ibyo bigafasha umubiri kwinjiza isukari ituruka mu muneke.

Urwo rubuto rukize cyane ku butare bwa “potassium”, ituma umuntu yumva yijuse, kandi iyo “potassium” ifasha umubiri mu gusohora amazi uba warabitse.

Umuneke kandi ufasha mu kurwanya ibibazo by’umuvuduko w’amaraso uri hejuru, indwara ikunda gufata abagabo mu ngingo yitwa “goutte”, ndetse ugafasha n’abantu barwara ibyitwa rubagimpande.

Uburyohe bw’umuneke buba buherekejwe na za vitamine zitandukanye, harimo nka vitamine C ifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, hari kandi na vitamine B-6 ifasha umubiri w’umuntu kurema utunyangingo dushya (cellules).

Mu byiza by’urubuto rw’umuneke ku buzima bw’umuntu, harimo kuba utuma amaraso atembera neza, kurinda umuntu gufatwa n’imbwa (crampes musculaires). Umuneke kandi ifasha abantu kutagira ibibazo byo kwigunga.

Umuneke ugabanya ibinure bibi mu mubiri, ukaba urubuto rwiza ku buzima bw’uruhu. Ikindi kandi umuneke ufasha mu migendekere myiza y’igogora.

Hari abantu bakunda kurya imineke ariko idahiye neza, kuko ari yo bakunda gusa. Abahanga mu by’imirire bemeza ko intungamubiri zigenda ziyongera uko umuneke urashaho gushya cyane, kuko iyo umuneke uhiye neza, ibyitwa “amidon” ugira bihinduka isukari umuntu yumva iyo awuriye.

Ubushakashatsi bwerekanye ko uko umuneke ugenda ushya, ugenda ugira ibyitwa “antioxydants” byinshi, ukagira n’ibishobora gukumira ubwoko bwa kanseri bumwe na bumwe.

Ku bantu benshi, ibyiza ni ukurya imineke ihiye neza, ifite n’utubara twirabura ku ruhu bivuga ko ihiye cyane, ariko ku barwayi ba diyabete bo ntibakwiriye kuyirya ihiye cyane, kugira ngo birinde kongera isukari mu maraso yabo.

Abahanga mu by’imirire kandi bavuga ko abantu bafite ibibazo by’umwijima n’impyiko zidakora neza, ibyiza ari uko bakwirinda kurya imineke, keretse babanje kubibaza muganga mbere yo kuyirya.

Ku rubuga http://fraisesenbouche.over-blog.fr, bavuga ko imineke ari imbuto nziza ku mugore utwite kuko imwongerera imbaraga aba akeneye, kandi igafasha mu mikurire y’umwana uri mu nda.

Imineke kandi igira intungamubiri nyinshi umugore akenera mu gihe atwite harimo nka vitamine B6, B12, vitamine C, calcium, fer, acide folique na zinc ndetse na potassium.

Izo vitamine zifasha umugore utwite, zigafasha n’umwana uri mu nda gukura neza, ni yo mpamvu ari byiza kurya urwo rubuto mu gihe umugore atwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze cyane
Nonese nigute umuneke ukoreshwa?

Ishimwe Bernard yanditse ku itariki ya: 9-07-2022  →  Musubize

none imineke zifitekamaroki?

tuombe yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka