Imbwa yafashaga imirimo muzehe Bush yashenguwe n’urupfu rwe

Imbwa yitwa Sully yafashaga George Hurbert Walker Bush wabaye Perezida wa 41 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yashenguwe n’urupfu rwe, aho yagaragaye iryamye iruhande rw’isanduku irimo umurambo w’uwo mugabo uherutse kwitaba Imana.

Sully iryamye iruhande rw'Umurambo wa Muzehe Bush
Sully iryamye iruhande rw’Umurambo wa Muzehe Bush

Umuvugizi w’umuryango wa Nyakwigendera Bush, Jim McGrath, abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto ya Sully, ayishimira ko itatereranye muzehe Bush mu kazi yari ishinzwe ko kumufasha imirimo, kugeza umunsi Bush yitabye Imana.

Yagize ati" Sully, dutewe ishema no kugushimira ko wakoreye neza Perezida George H.W. Bush mu cyubahiro kandi ukaba usoje imirimo yawe neza."

Perezida George W.H. Bush azasezerwaho bwa nyuma kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018, muri iki cyumweru bakaba bari mu kiriyo cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ngo Imana ntiyica? ni byo koko ntibikora ariko ku munsi wamateka izabikorera abatihana ibyaha byabo. Mu gihe umuntu agihumeka aba ari umukandida w’Imbabazi z’Uwiteka ariko iyo avuyemo umwuka atihannye aba azacirwaho iteka uko ni ukuri kwa Bible. So ntuvuge ko ari ubutubuzi

James yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Nubwo iyi mbwa yamenye ko Shebuja yapfuye,nta bwenge igira.Ikoreshwa n’icyo bita Instinct.Nta intelligence inyamaswa zigira.Ubwenge bugirwa n’Imana,Abamarayika n’Abantu gusa.Ikibabaje nuko Billions z’Abantu bakoresha UBWENGE Imana yaduhaye bakora ibyo itubuza.Bararwana,baricana,bariba,barasambana,etc...Bene abo Imana ibafata nk’Inyamaswa zitagira ubwenge,zitegereje kubagwa.Bisome muli 2 Petero 2:12.Ku munsi wa nyuma,bose Imana izabica isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22.Abazarokoka bazaba muli Paradizo iteka ryose.Abapfuye bayumvira izabazura kuli uwo munsi.

karekezi yanditse ku itariki ya: 3-12-2018  →  Musubize

Risubize aho urikuye niba uri umutubuzi wituburire wowe ubwawe. Ntago Imana yica, Imana ni inyembabazi, igira ibambe Kandi it inda kurakara. Imigambi yayo ni ukutugirira neza gusa. Ubutubuzi bwanyu bumaze gutera isesemi

Ngo yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Aho kugendera kubyo Pastors bababwira,mujye mwiga Bible neza.Ahantu henshi muli Bible,herekana ko Imana yica abantu iburira bakanga kumva.URUGERO,ku gihe cya Nowa,Imana yishe abantu bose bari batuye isi kubera kwanga kumva umuburo NOWA yababwiraga.Ni nako byagenze kuli Sodoma na Gomora.Nkuko Karekezi yabivuze hejuru,ku munsi wa nyuma,Imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza.Aho gusakuza ubihakana,bisome muli Yeremiya 25:33.Mujye mwiga Bible,aho kujya mu nsengero bakabacurangira,mugatanga icyacumi mukitahira.

rudahusha yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

uwo,utazi,ubwenge,imbwa,zifite,azajye,kukibuga,cyindege,bamwereke,icyo,zikora,imbwa,zibutsa,urwara,
igicuri,ko,nadafata,ikinini,agwa,imbwa,zimenya,aho,urumogi,ruri,nibisasu,imbwa,zimbutsa,impumyi,umuhanda,nibyinshi,ntawanirangiza,niyo,nyamaswa,yambere,ifite,ubwenge,bwinshi,nibyo,iyo,mbwa,irabizi,ko,nyirayo,yapfuye,kandi,irimukiriyo,igafasha,nabakiriho,mukababaro

rutembesa moses yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ndasubiza Rutembesa moses.Imbwa nta bwenge zigira.Niba zikoreshwa mu kibuga cy’indege zihunahuna (to snare)ibiyobyabwenge,ntabwo biyibuza "kunnya aho igeze hose).Biriya byo ku kibuga,ni ibintu bayitoza ntabwo ari ubwenge.

rudahusha yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka