Imbeba zigishijwe gutwara utumodoka basanga bizitera gutuza no kwizihirwa

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Richmond muri Amerika bigishije itsinda ry’imbeba 17 uko zatwara utumodoka dutoya dukoze muri ’plastique’ basanze bizigabanyiriza umujagararo (stress).

Imbeba ziboneka nk’inyamaswa zitagira umutuzo, akenshi abantu bazibona ziriho zishaka icyo zirya, ziba zinyaruka cyane, zinyabya hano na hariya mu kanya nk’ako guhumbya.

Aba bashakashatsi kugira ngo zibemerere kwiga izo modoka ni uko bazihaga ibinyampeke zikunda.

Umugore witwa Dr Kelly Lambert wari uyoboye ubwo bushakashatsi avuga ko izo mbeba zabaga zituje rwose mu gihe cyo gutwara imodoka.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha BBC iravuga ko ibyagaragajwe n’ubwo bushakashatsi ababukoze batekereza ko bizafasha mu kuvura indwara zo mu mutwe hadakoreshejwe imiti yo muri Farumasi.

Gusa nyuma y’ubwo bushakashatsi n’amasomo yo gutwara imodoka izo mbeba ngo ntabwo zahawe ikizamini cya ’démarrage’, ’circulation’ na ’parking’.

Dore uko bazigishije

Dr Kelly Lambert na bagenzi be bakoze utumodoka duto dukoresha amashanyarazi, imbere mu kamodoka harimo agasahani ka aluminium n’urusinga rurerure ruriho umupira (copper).

Gusa muri utwo tumodoka bagashyiramo n’amafunguro imbeba zikunda.

Imbeba yicara kuri ako gasahani igakora kuri urwo rusinga bikabyara amashanyarazi (circuit) maze akamodoka kagahaguruka, imbeba igasigara yihitiramo aho kajya.
Nyuma y’amezi zitozwa, izi mbeba ntabwo zamenye gutwara neza gusa ahubwo zanamenye guhindura ibyerekezo nk’uko aba bahanga babyanditse mu gitabo gikubiyemo ubushakashatsi bakoze ku myitwarire y’ubwonko, icyo gitabo bacyita “Behavioural Brain Research”.

Imbeba yicara kuri ako gasahani yashyira amajanja kuri izo nsiga imodoka ikagenda maze ikizihirwa
Imbeba yicara kuri ako gasahani yashyira amajanja kuri izo nsiga imodoka ikagenda maze ikizihirwa

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko imbeba zakoreweho ubushakashatsi atari izimenyerewe z’inyagasozi cyangwa izo mu gisenge cy’inzu ziboneka hirya no hino, ahubwo ni izarerewe muri za Laboratwari, hamwe n’izindi zarerewe ahantu zibayeho neza zidacengacengana na za rwagakoco (imitego batega imbeba aho zarembeje abantu mu nzu).

Gusa izakoreweho ubushakashatsi na zo ni imbeba, zo muri Amerika.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko imbeba zarerewe ahantu heza zibona ibihagije ari zo zavuyemo ’abashoferi’ beza kurusha izo muri Laboratwari.

Nyuma y’igerageza, abashakashatsi bafashe amahurunguru (amazirantoki y’imbeba) yazo bajya kuyapimamo imisemburo yitwa corticosterone itera ’stress’ cyangwa umujagararo.

Banapimye imisemburo ya ’dehydroepiandrosterone’ irwanya umujagararo.

Izo mbeba zose basanze imisemburo yazo ya ’dehydroepiandrosterone’ yariyongereye, ibi abahanga bituma bumva ko bifitanye isano n’ubu bumenyi bushya zungutse.

Umugore witwa Dr Kelly Lambert wari uyoboye ubwo bushakashatsi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byafasha ubundi bushakashatsi mu kuvura indwara zo mu mutwe.

Dr Kelly Lambert ati: "Nta muti ubaho w’agahinda gakabije (depression) kandi tugomba kuwushakisha".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

EREGABURIYA IMBEBA ZIBA ZIGANA ABANTU KUKOZIBANANABO

ALIAS WIBUGESERA yanditse ku itariki ya: 26-11-2020  →  Musubize

Iwacu ntitworora imbeba ahubwo turazica nizigende n’injura!!!

bringo yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka