Ikirere cya Kigali cyarakaye

Mu gihe Kigali imaze iminsi irangwa n’imicyo ndetse n’ubushyuhe, kuri uyu wa Mbere ikirere cyahindutse kuva mu gitondo bitewe n’ibicu byagaragaraga ko bishaka gutanga imvura.

Iyo mvura yaje kugwa guhera mu masaha yo ku manywa ikomeza no ku gicamunsi, hamwe ndetse ikaba igejeje ku mugoroba igitonyanga.

Usibye imvura kandi, humvikanaga n’ubukonje, bituma abantu batangira gushaka uko berekera mu ngo cyane ko n’isaha ya saa moya yo kuba abantu bageze mu rugo yagendaga yegereza.

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza uko ikirere cya Kigali cyasaga kuri uyu wa Mbere.

Mu Mujyi rwagati ni uku hasaga
Mu Mujyi rwagati ni uku hasaga
Mu gace gaherereyemo ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, hakurya ni Kigali Convention Centre no ku Nteko Ishinga Amategeko urebeye i Nyarutarama ni uko hasaga
Mu gace gaherereyemo ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, hakurya ni Kigali Convention Centre no ku Nteko Ishinga Amategeko urebeye i Nyarutarama ni uko hasaga
Mu muhanda i Nyamirambo
Mu muhanda i Nyamirambo
Ibinyabiziga ku mugoroba byasiganwaga bitaha
Ibinyabiziga ku mugoroba byasiganwaga bitaha

Usibye i Kigali, iyi mvura yageze n’ahantu hatandukanye mu Ntara. Aha muri aya mafoto ari hepfo ni i Nyagatare mu Burasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Natwe i gatsibo twayibonye pe.
ubu twishimye.hababaje abatarasoza kubaka gusa
Gusa kigali to day turabashimiye kutwereka uko igihugu
cyacu kumvura yuyumunsi

bajeneza eugene yanditse ku itariki ya: 7-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka