Igifenesi gishobora gusimbura inyama (ubushakashatsi)

Igifenesi ni urubuto rukundwa n’abantu batari bake, kandi bakarurya mu buryo butandukanye, kuko rugira ibyiza bitandukanye ruzana mu buzima bw’abarurya.

Ku rubuga rwa Internet https://www.femininbio.com bavuga ko hari abantu batarya inyama bakoresha igifenesi nk’igisimbura inyama.

Kuri urwo rubuga bavuga ko igifenesi ari urubuto rutazwi cyane ari ku baruzi ni urubuto rukundwa cyane kubera impumuro yarwo nziza, ndetse n’uburyohe butangaje, rukaba runongera imbaraga.

Ibihugu bya mbere byeza ibifenesi byinshi ku isi, harimo u Buhinde,Thaïlande, Malaisie, Madagascar, na Brésil.

Hari abahitamo kurya ibifenesi byokeje, abandi bakabibiza, hari n’ababigura byarafunzwe mu bikombe nyuma yo kubitegura ku buryo byahita biribwa nta kundi kubitegura.

Igifenesi ni isoko ya za vitamine B, ubundi ziboneka mu mbuto nkeya. Kigiramo vitamine B6, vitamine B3, vitamine B2, ndetse na vitamine B9 cyangwa se ‘acide folique.’

Igifenesi ni urubuto rwongera imbaraga ku bantu bumva bananiwe cyangwa se barwaye, rwigiramo ibinure bikeya kandi nta binure bibi’ cholestérol’ na bike rugira.

Kurya igifenesi bituma umubiri ukora neza bikawongerera ubudahangarwa. Igifenesi kandi cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘potassium’, ‘magnésium’, ndetse na ‘fer’ ifasha umuntu ikamurinda kuba yagira ikibazo cyo kubura amaraso.

Kuba igifenesi cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘ manganèse’, ‘magnésium’, ‘fer’, ‘potassium’, na ‘calcium’ bifasha utunyangingo ‘cellules’tw’umubiri tugenzura imikorere y’umutima gukora neza. Ikindi kandi ‘calcium’ ifasha umuntu wakomeretse kutava cyane, ikanakomeza amagufa.

Igifenesi gikungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’bifasha mu migendekere myiza y’igogora ry’ibyo kurya, ndetse bifasha n’amara gukora neza, bityo agasohora n’imyanda neza.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kurya igifenesi byarinda umuntu kurwara kanseri y’urura runini ndetse n’izindi ndwara zinyuranye.

Ibyitwa ‘anti-oxydants’biboneka mu gifenesi birinda umuntu gusaza imburagihe.

Ku rubuga https://netoowi.com, bavuga ko kuba igifenesi gikize kuri ‘calcium’ gituma amagufa akomera akagira ubuzima bwiza, ibyo bikarinda umuntu gufatwa n’indwara y’amagufa yitwa ‘ostéoporose’ ikindi ngo kuba cyifitemo ‘potassium’ nyinshi ituma amagufa aremera bikayarinda no gutakaza ‘calcium’ binyuze mu mpyiko.

Igifenesi gikungahaye cyane kuri ‘vitamine C’ iyo ikaba irinda umubiri gufatwa n’indwara zitandukanye.

Igifenesi gifasha abantu bari muri gahunda yo kugabanya ibiro, kuko ni urubuto rutagira ibinure, kururya kenshi rero bifasha mu kugabanya ibiro.

Igifenesi gituma uruhu rw’umuntu ruhorana ubuzima bwiza, kuko cyifitemo ‘vitamine A’ kinafasha kandi abantu bagira ibibazo by’amaso bituma batabona neza.

Urubuto rw’igifenesi ni isoko ikomeye ya ‘cuivre’ igira akamaro gakomeye cyane mu mikorere y’imvubura ya ‘thyroïde’ iba mu muhogo ikaba ifite akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu.

Ku rubuga www.santeplusmag.com, bavuga ko abahanga benshi mu bya siyansi, bagaragaje ko igifenesi ari urubuto rurwanya kanseri zitandukanye ku buryo butangaje.

Abo bahanga bavuga ko kuba igifenesi gikungahaye cyane ku byitwa ‘phytonutriments’, ‘lignanes’ na ‘saponines’ bituma ari urubuto rurinda indwara zitandukanye.

Igifenesi kiribwa gitetse, cyokeje ndetse kinaribwa ari kibisi, ikindi n’imbuto zacyo ziraribwa ariko ntiziribwa ari mbisi kuko bisaba ko ziribwa zihiye. Hari n’abakoresha izo mbuto zo mu gifenesi mu mwanya w’ifarini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse ndumutura ge ntuye mukarere ka Rwamagana intara yu burasirazuba jyewe icyo nshaka kuvuga nuko ingamba abayobozi bohejuru bafata ,rubanda rugufi ntibazi menya bitewe nuburyo zitangazwa urugero Nku muturage uta jyira smart phone ntiyamenya uko amakuru a icikana numvaga nko muribi bihe bishobotse mwa jya mushyiraho abagomba kuba vugira mujyihe bibaye ngomwa cyanoko turi kurwanya icyorezo NB nasabaga nku buyobozi bwimirenge ni midugudu kumenya abayoborwa babo uko babayeko doreka inzara imeze nabi Twa sabsga inkunga kuri buri muturage uzwiho kurya yaciye inshuro ???

Kankwanzi epifaniyo yanditse ku itariki ya: 14-04-2020  →  Musubize

Murakoze cyane, mutumye nkikunda birushijeho gusa, biragoye kuba wakibona uko wabyifuza kose. Tukaba twasaba Ministere y’ubuhinzi ifatanyije na RAB kuba batubone ingemwe zacyo bityo tuge tukibona kuburyo bworoshye. Murakoze

Nsabiyumva Paul yanditse ku itariki ya: 14-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka