Igicumucumu kivura umusonga, inzoka n’ibisebe bidakira – Impuguke

Mu gihe amashyamba cyimeza agenda akendera, hari ibiti n’ibyatsi byifashishwaga mu kuvura na byo bigenda bikendera. Muri byo harimo igicumucumu bamwe bavuga ko kivura umusonga, abandi bakavuga ko kivura inzoka n’ibisebe bidakira.

Igicumucumu ngo kivura umusonga n'izindi ndwara
Igicumucumu ngo kivura umusonga n’izindi ndwara

Mugendashyamba wo mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, ni umwe mu bavuga ko igicumucumu kivura umusonga.

Agira ati “Kera abantu bakivuza ibyatsi bafataga amababi yacyo bakayavuguta cyangwa bakayasekura, bagashyira ahababara bavuga ngo ‘Icumu rivura irindi’, ni uko umuntu akoroherwa bidatinze”.

Innocent Munyankindi, umuyobozi w’ikigo Imbaraga z’ibimera Health Center, ku murongo wa You tube we avuga ko igicumucumu kigira umumaro munini mu buvuzi gakondo, cyane cyane ku bisebe bidakira.

Agira ati “Wa mubiri wacu ufite ibisebe bidakira, iyo ukoresheje igicumucumu neza, amababi yacyo, turiya tubuto twacyo n’indabo zacyo, bifite akamaro mu kubivura. Mu by’ukuri ni ikimera cyiza Imana yaduhaye kugira ngo kitugirire umumaro mu kuvura biriya bisebe”.

No ku rubuga https://pdfslide.net/documents/medicinal-plants-used-by-rwandese-traditional-healers-in-refugee-camps-in-tanzania.html, aho dusanga igitabo kivuga ku bimera Abanyarwanda bahungiye muri Tanzania bifashishaga nk’imiti, igicumucumu kigaragara nk’icyavuraga indwara nyinshi.

Imbuto z'igicumucumu nazo zirifashishwa muri ubwo buvuzi
Imbuto z’igicumucumu nazo zirifashishwa muri ubwo buvuzi

Ahavuga kuri icyo kimera hagira hati “Igicumucumu kikiri kibisi gishyirwa mu mazi maze bagatogosa, amazi avuyemo akayungururwa hanyuma akifashishwa nk’umuti uvura iseseme no kuruka. Hari n’abifashisha icyo kimera mu kuvura inzoka zo mu nda”.

Igicumucumu kandi ngo gishobora kwifashishwa mu kuvura rubagimpande, abagore bababara bagiye mu mihango, ibisebe bya mburugu, indwara z’uruhu, indwara z’imihumekere, indwara zifata mu rwungano rw’inkari ndetse no mu kuvura tifoyide (Typhoid fever).

Ku rubuga https://lavierebelle.org/igicumucumu-bienfaits-d-une-plante-a-pompons?lang=fr bavuga ko igicumucumu, abahanga mu by’ibimera bacyita ‘Leonotis nepetifolia’, bishaka kuvuga ugutwi kw’intare (Leon=lion. Otis=Oreille), bahereye ku miterere y’amababi yacyo. Ngo ni icyatsi cyifashishwa mu kuvura indwara nyinshi muri Afurika no mu Buhinde.

Mu Kinyarwanda naho igicumucumu ngo cyaba kigira amazina menshi ari yo umusonga, ikimoso, igicumucumu, akanyamapfundo n’umucumucumu, naho mu Burundi ho ngo bacyita umutongotongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka