Ibyo wamenya kuri Africa CEO Forum igiye kubera mu Rwanda
Africa CEO Forum ni imwe mu nama zikomeye cyane muri Afurika, ihuza abakuru b’Ibihugu, za Guverinoma,
abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs), abashoramari, amabanki, n’inzego mpuzamahanga.
Ni inama yibanda cyane ku guteza imbere ubukungu bwa Afurika, ishoramari, ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, no gushakira hamwe ibisubizo by’iterambere ry’umugabane.
Africa CEO Forum yatangirijwe i Genève mu Busuwisi mu 2012, itangijwe n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique
ku bufatanye n’Ishami rya
Banki y’Isi rishinzwe Iterambere ry’Imari ry’abikorera (International Finance Corporation/IFC).
Nyuma yaje kwimurirwa muri Afurika kugira ngo yegerezwe abagenerwabikorwa bayo, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika,
guhuza abayobozi ba Leta n’abikorera,
kuganira ku mbogamizi z’ubukungu,
gukurura abashoramari,
no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije umugabane.
Intego yayo nyamukuru, ikaba ari kubaka Afurika ikaba hamwe mu hantu hakomeye mu bukungu ku Isi, (Making Africa the next global economic powerhouse).
Ibiganiro bikunda gutangwa muri Africa CEO Forum, byibanda ku bucuruzi n’ishoramari,
ikoranabuhanga na AI,
ingufu, ubuhinzi, uburezi, ibikorwa remezo, urubyiruko n’akazi, ubufatanye bwa Afurika (AfCFTA),
imari n’amabanki, Imihindagurikire y’ibihe,
ubuzima,
n’uruhare rw’abikorera mu iterambere n’ibindi.
Hanaba kandi ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu,
ibiganiro by’abayobozi b’ibigo bikomeye,
ndetse n’amasezerano y’ishoramari asinyirwa aho.
Iyi nama ifatwa nk’imwe mu nama zikomeye ku bukungu bwa Afurika, kuko ihuza ibyemezo bya Leta n’ibitekerezo by’abikorera. Ni naho hakomoka amasezerano y’ishoramari,
ubufatanye bushya,
n’imishinga minini y’iterambere.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’Ibihugu bakunze kuyitabira aho akunze kuba umwe mu batanga ibiganiro bigaruka cyane cyane ku ikoranabuhanga,
ubufatanye bwa Afurika,
ishoramari,
n’imiyoborere.
Africa CEO Forum y’umwaka ushize (2025) yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire
U Rwanda ni rwo rutahiwe
Guhera kuri uyu wa Kane, tariki 14-15 Gicurasi 2026, abarenga 2000, baturutse hirya no hino ku Isi baraba bateraniye mu Rwanda muri iyi nama aho rugiye kuyakira ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.
Bamwe mu bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bamaze kuhagera barimo Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé na Perezida wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya bageze mu Rwanda ku wa Kabiri.
Hari kandi na Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania na Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo bageze i Kigali kuri uyu Gatatu.
Mu bandi bakuru b’Ibihugu bategerejwe harimo Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, bose bakazaba bari kumwe na Perezida Paul Kagame.
Aba baziyongeraho abakuru ba za Guverinoma barimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Guinée, Bah Oury, n’uwa Tanzania Mwigulu Nchemba.
Ubwo yavugaga ku myiteguro y’iyi nama ku wa 30 Mata, Umuyobozi Mukuru wa Africa CEO Forum, Adrian Fielding, yatangaje ko nasanze bakwiye gushimagira ko mu byerekeye politiki z’ubukungu mpuzamahanga, ubunini [bw’umugabane] ari ingenzi.
Yagize ati "Twe nka Africa CEO Forum twarebye ku miterere y’Isi n’ubukungu mpuzamahanga dusanga dukwiye gushimagira ko mu byerekeye politiki z’ubukungu mpuzamahanga, ubunini [bw’umugabane] ari ingenzi, ndetse ko imbaraga, ubudahangarwa n’ubutajegajega ari ingenzi ku bashoramari, ibigo by’ubucuruzi n’abayobozi mu bya poliriki".
Biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’abagera ku 2500, kuva kuwa 14-15 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Centre.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|