Ibyo wamenya ku kimera cyitwa ‘Menthe’ gitangiye kwamamara

Ikimera cyitwa ‘Menthe’ n’ubwo kitazwi cyane, nk’uko umuravumba cyangwa umubirizi uzwi mu Rwanda, ariko nacyo gitangiye kumenyekana mu Rwanda, cyane cyane ku bantu bakunze kujya mu mahoteli bahabwa ‘menthe’ mu binyobwa bitandukanye, zigakoreshwa no mu gikoni hategurwa amafunguro atandukanye.

Menthe ivugwa, igira akamaro kanyuranye mu mubiri w’uyikoresha nk’uko byagaragjwe n’ubushakashatsi butandukanye.

Mu byiza by’ikimera cya menthe nk’uko bisobanurwa ku rubuga ‘femininbio.com’, harimo kuba ifasha mu migendekere myiza y’igogora, kuko kigiramo ubutare bwa ‘fer’ na vitamine C. Kugira ngo umuntu abone ibyo byiza, ashobora kurya utubabi twa menthe mu byo kurya, cyangwa akanywa amazi y’utubabi twa menthe mu gihe arangije gufata ifunguro.

Menthe kandi izwiho kuba igira ubushobozi bukomeye mu kurwanya umwuka mubi wo mu kanwa kubera ko yigiramo ikitwa ‘chlorophylle’, gituma iba umuti wa mbere urwanya impumuro mbi yo mu kanwa ikunze kubangama cyane.

Menthe kandi igabanya ububabare, ‘anti-douleurs’. Kubera ko icyo kimera kigabanya ububabare, bituma gikoreshwa ku bantu barumwe n’udusimba ndetse no mu komora ibisebe. Hari n’abakoresha menthe mu gihe bababara imikaya (douleurs musculaires). Hari n’ubushakashatsi bwagaragaje ko menthe ikiza ububabare bw’umutwe, kuko ituma imitsi ikora neza cyane.

Menthe ifasha mu gihe umuntu yafunganye yananiwe guhumeka kubera ibicurane, kunywa amazi yabijijwemo ibibabi bya menthe, bifasha gufungura amazuru mu gihe yari yafunganye, umuntu agashobora guhumeka neza.

Icyo kimera kandi ngo gifasha mu kurwanya kanseri, gishobora gufasha mu kurinda kanseri zimwe na zimwe kubera ko ikungahanye cyane kuri za ‘antioxidants’. Ikindi kandi menthe ngo ifasha mu gukumira indwara z’umutima zitandukanye.

Menthe kandi ngo ni nziza cyane ku buzima bw’umwijima w’umuntu, iwufasha gusohora imyanda n’uburozi buturuka mu byo umuntu aba yinjije mu mubiri, ikunze gukoreshwa mu mwanya w’indimu kubera ako kamaro kayo mu gufasha gusohora imyanda mu mubiri.

Ku rubuga ‘Topsante.com’ bavuga ko menthe ifasha abantu bakunze kugira ikibazo cyo kwituma impatw, ‘constipation’.

Menthe kandi ifasha mu gutuma urwungano rw’inkari (appareil urinaire) rurushaho gukora neza, menthe izwiho kugira ubushobozi bwo kurinda kubyimbirwa (anti-inflammatoire), ikanigiramo ubushobozi bwo kurwanya za mikorobe mbi zatera indwara (antiseptique).

Ku rubuga ‘Topsanté’ bavuga ko hari abantu batemerewe gukoresha menthe mu rwego rwo kwirinda ko byabazanira ingaruka mbi. Muri bo harimo abagore batwite n’abonsa, ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko.

Abandi batemerewe gukoresha menthe, ngo ni abantu bafite ikibazo cy’umwijima ku buryo bukabije, ndetse n’abagira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nnex mususobanurire menthe niyo spearmint cg mint
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 11-08-2022  →  Musubize

Hari akantu mutasobanuye kuko abantu Bose ntago Bazi ngo menthe niki?ese niryo Zina ryayo?

Ishinwe yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Iki gihingwa ni cyiza cyane rwose njye ndagihinga kayonza_ kabare - cyarubare

Mbonigaba Enock yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Inkuru yari nziza ariko habuzemo akantu kubahinzi birangiye tutamenye aho twayikura ngo tuyihinge.

Motar yanditse ku itariki ya: 12-06-2022  →  Musubize

Murakoze,igihingwa ni cyiza cyane.

Naguriye ingemwe za menthe muri AGRIWIN LTD,ni igihingwa cyiza twakagombye kugira mungo zacu!
No muri AGROTECH LTD haba imirama yacyo.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2022  →  Musubize

Kayonza,kabare cyarubare turazihinga nyinshi kuri 5ha.
Dufite na essential oil zayo nziza kurushaho

Mbonigaba Enock yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka