Ibyo wamenya ku bitutsi mu muryango Nyarwanda

Ibitutsi ni amagambo ubwira umuntu umwifuriza ibibi, umushakira ikerekezo gitandukanye n’icyo umuntu yifuza kubamo, bikakirwa bitewe n’uburyo ugututse yitwaye cyangwa aho agutukiye, kuko ashobora kugutuka arakaye cyangwa atebya. Gusa hari abavuga ko bigaragaza umuntu ufite ikinyabupfura gike.

Muri iki gihe abanyarwanda benshi bemeza ko ibitutsi ari imvugo ikoreshwa n’umuntu utagira uburere. Ni mu gihe abazi ikinyarwanda neza bo bavuga ko na kera ibitutsi byabagaho,kandi ari imwe mu ngeri z’ubuvanganzo, ariko bikagira aho bikoreshwa, kuko utukana bitewe n’uko umenyeranye n’umuntu,cyangwa se aho muri.

Mukamana Judith, umwe mu babyeyi uvuga ko ibitutsi nk’iby’umuntu udafite uburere, ndetse ko umuryango nyarwanda uvuga ko ibitutsi ari iby’abashumba.

Ati “Ubundi iyo umuntu agututse aba agutesheje agaciro. Njye iyo numvise umuntu utukana, mufata nk’utagira uburere, cyangwa se nk’umuntu utuzuye!”

Kanamugire Laurent, nawe yemeza ko ibitutsi atari ikintu cyiza kuko kiza mu gihe hari abashyamirana, kubera izo ntonganya, hakaba havamo ibintu by’imirwano.

Ati “Hari nk’umuntu wantutse ngo ‘gapfe utabyaye’! Mu by’ukuri urumva ko yantutse nabi, kuko kutabyara ni ikintu umuntu atakwifuza.”

Gusa, hari n’abumva ibitutsi mu buryo bunyuranye n’ubwo, kuko hari abemeza ko ibitutsi ari ikintu gisanzwe, nta n’uwo byakagombye kubabaza.

Rukundo Pascal yemeza ko ibitutsi nta cyo bitwaye, ahubwo akavuga ko uwo bibabaza aba ari igifura. Ariko yongeraho ko utukana nawe agomba kumenya uwo abwira kugira ngo abane na bose. Avuga kandi ko hari ibitutsi bitakagombye kuvugirwa mu ruhame.

Ati “Umuntu ubabazwa n’ibitutsi rwose njye mwita igifura! Ariko nanone, utukana agomba kumenya uwo atuka, kuko atari umuntu wawe mumenyeranye ukamutuka akarakara byatuma bakubona nabi.”

Akomeza agira ati “Ubundi ibitutsi birimo amoko menshi. Hari ibibabaza, aho umuntu agutuka ku babyeyi cyangwa ikindi kintu wakundaga, harimo ibitera iseseme, aho umuntu ashobora kugutuka kurya ibitaribwa, hari ibitutsi by’ibishizi by’isoni, aho ugutuka yibanda ku bintu umuryango nyarwanda wirinda kuvuga cyane ku myanya y’ibanga, cyangwa ibikorwa by’ibanga. Hari kandi n’ibitutsi bisekeje.”

Naho Modeste Nsanzabaganwa Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), avuga ko ibitutsi n’ubwo ari ingeri y’ubuvanganzo nyarwanda, atari ikintu cyiza, kuko ubuvanganzo bwose Atari bwiza.

Gusa yongeraho ko ibitutsi bitababaza buri gihe, ko ahubwo biterwa n’ubwoko bw’ibitutsi, uwo mutukana, ndetse n’aho utukanira.

Ati “Ubundi igitutsi ni ikintu kibi, kuko kiba kigamije kugira nabi, kubabaza undi cyangwa kutamushimisha, ndetse bikamubabaza mu byo yakundaga. Niyo mpamvu ibitutsi biganisha ku mubyeyi w’umugore, bikaganisha ku bana, ku nka kandi uzi ko inka ari ikintu cyubashywe mu muco nyarwanda, bikaganisha ku buzima kandi dukunda ubuzima! Hari abatukana ngo ‘uragapfa’ n’ibindi. Muri macye rero, igitutsi ni ikintu kibi!”

Akomeza agira ati “Ariko rero, biterwa n’aho muri. Ubu se uganira n’urungano wenda mukina umupira, mugenzi wawe akakubwira ati ‘terera umupira hano wa kibwa we’, warakara? Ahubwo byagusetsa! Biterwa rero n’impamvu itumye ubivuga.”

Mu gitabo “Umpangare Nguhangare” cyanditswe na Antoine Sibomana muri Mata 1988, harimo imigani y’imigenurano ariko ivugitse mu buryo buteye isoni, uturingushyo, byenda gusetsa n’ubundi buvanganzo butandukanye.

Ibitutsi byinshi bigikubiyemo bigaruka ku myanya y’ibanga y’ababyeyi b’abagore. Umwanditsi asobanura ko gutukana ku babyeyi b’abagore, “bishingiye ku mpamvu enye z’ingenzi: kubabaza uwo utuka, kwiganzura ubutegetsi, kurengera uwawe no gupfobya ibyo uzira cyangwa udashoboye kwigondera”.

Yavuze ko “iyo usesenguye ibitutsi, usanga mo bimwe mu bigize ishingiro ry’umuco wa kinyarwanda kuko icyandagazwa iyo abantu batukana ari uko ku busanzwe kiba cyubahitse kandi cyubashywe. Gutukana rero ni ukubahuka ibisanzwe byubahitse”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo cyo gukora ubushakashatsi ku bitutsi ni kiza. Ibyo wavuze wabivuze neza. Uzakomeze uvuge no ku ndahiro.
Komereza aho!

Nsanzabaganwa yanditse ku itariki ya: 22-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka