Ibyo ukwiye kwirinda mu gihe uhitamo imyenda yo kwambara

Hari ibyo abahanga bita ‘faux pas’ cyangwa se amakosa mu myambarire, bituma umuntu iyo yambaye ataberwa cyangwa bidasa neza.

Ni iki gituma umuntu aberwa? Ese ibigezweho byose ni ko umuntu agomba kubyambara? Mu gihe wambaye se ugendera kuki? Amakosa ni ayahe akwiye kwirindwa? Ibyo byose ni ibibazo twibajije dushaka kuganira n’umunyamwuga ngo adusubize.

Falonne Rusamaza, umunyamideri w’umwuga ufite imyenda akora yitwa ‘Islo collection’, yadufashije gusubiza ibi bibazo.

Ibigezweho byose ni ko umuntu akwiye kubyambara?

Rusamaza agira ati “Imyenda yose igezweho si ko ikwiye kwambarwa kuko ihora ihinduka, kandi buri wese agira uburyo bwe bwihariye yambara bitewe n’ibyo akunda. Ariko nanone ibigezweho bifasha kugira ngo umuntu agendane n’ibihe”.

Yakomeje asobanura ko mu kwambara, ibintu bigenderwaho ari uburyo umubiri w’umuntu ungana, ku myaka ndetse n’ibihe.

Ati “Hari umwenda uba ari mwiza ariko bitewe na taille (uko umuntu ateye) y’umuntu ntaberwe. Urugero umuntu muto iyo yambaye imyenda minini isa n’aho imuruta ntaberwe”.4

Amakosa akorwa na benshi

Rusamaza asobanura ko ikosa rya mbere ari gushaka gusa n’abandi.Aati “ukabona nk’ifoto ahantu ugahita ushaka kwamabara nkuwo muntu, nyamara wagakwiriyi kureba niba uwo mwenda wagukwira cyangwa ujyanye nawe”.

Irya kabiri ni ukutagira uburyo wambara bwihariye. Yavuze ko ibi bituma utamenya aho uhera wambara, ugahora uhinduranya no gufatisha hamwe bikakunanira.

Irindi ni ukutamenya kwambarira aho ugiye. Yagize ati “Burya uko umuntu yambara bivuga byinshi ku wo ari we, ni yo mpamvu uko wambaye hagomba gusa n’aho ugiye, n’ukurebye ntibimubuze amahoro. Ni ukuvuga kudakabya”.

Ku bantu bakuru, Rusamaza yavuze ko atari ngomba guhora mu myenda imwe cyane cyane nk’abagore bari mu myaka iri hejuru ya 50 usanga bakunda kwambara ibitenge gusa.

Ati “Hari imyenda myinshi kandi myiza ibabera, urugero amajupo, amakanzu, amakoti, n’indi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka